Telefoni igiye kwifashishwa mu Kwishyura Mitiweli no gushaka amakuru ku byiciro by’ubudehe

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’izindi nzego zikorana na yo batangije uburyo bushya bw’ikoranabuhanga buzarinda abaturage gusiragira hirya no hino basaba serivise.

Minisitiri Kaboneka Francis avuga ko Ikoranabuhanga rizorohereza abaturage kujya babasha kubona serivise bakeneraga ku buyobozi batavuye aho bari
Minisitiri Kaboneka Francis avuga ko Ikoranabuhanga rizorohereza abaturage kujya babasha kubona serivise bakeneraga ku buyobozi batavuye aho bari

Ubwo buryo bw’ikoranabuhanga burafasha umuturage kumenya amakuru ku cyiciro cy’ubudehe abarizwamo, kwishyura mitiweli no kugeza ikibazo cye mu nzego nkuru z’igihugu byose akabikora yifashishije telefoni.

Kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza byakorerwaga muri za Sacco, naho umuturage ushaka kumenya amakuru ajyanye n’icyiciro cy’ubudehe abarizwamo akajya kuyabaza ku kagari cyangwa ku murenge.

Hari abaturage bavuga ko iyi nzira byanyuragamo hari ubwo yagoranaga cyane cyane ku babaga barimukiye mu duce runaka ku bw’impamvu zo gushaka imibereho nk’uko Uwemeyimana Jean Pierre abivuga.

Ati “Abantu bimuka iwabo bakajya gukodesha gufata mitiweri birabagora kuko umudugudu uba utabazi ngo umenye icyiciro umuntu arimo, bakagutuma kujya mu kagari k’aho wari utuye mbere, ugasanga utaye akazi no gusiragira rugeretse”

Izi mbogamizi ni zo ubu buryo bushya bw’ikoranabuhanga bwatangijwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’inzego zikorana na yo bugiye kuvanaho, nk’uko Minisitiri Francis Kaboneka uyobora iyi minisiteri yabibwiye abanyamakuru kuri uyu wakabiri tariki 20 Gashyantare 2018.

“Ibibazo bitandukanye muri Mitiweli byari bishingiye ku byiciro by’ubudehe twagiye dushaka umuti wa byo.

Umuntu yishyuraga akajyana inyemezabwishyu ku kigo cya RSSB, yagerayo bagatangira kumubaza icyiciro arimo, rimwe ugasanga atakizi bakamusaba gusubira ku murenge cyangwa ku kagari gusobanuza.

Muri iyi gahunda turashaka guca gusiragira ku biro, izo serivisi abaturage bakazibona bakoresheje telefoni za bo”

Abakoresha telefoni bazajya bakanda *909# ku murongo wa telefoni uwo ari wo wose, bakurikize amabwiriza ashobora gutuma babona amakuru ku byiciro by’ubudehe babarizwamo. Abashaka kwishyura mitiweli na bo bazajya bayishyura muri ubu buryo haba kuri Mobile Money, Tigo Cash na Airtel Money.

Abakenera izi serivisi baravuga ko ubu buryo bugiye kubashyira igorora.

Uwemeyimana ati “Abantu bagorwaga no kujya gutonda umurongo nk’umuntu uzindukira mu kazi akagakererwa, ariko niba ari uko bimeze umuntu yanishyura mitiweli ari no mu kazi ke kandi ntigapfe”

Uretse ikoranabuhanga rijyanye na mituelle n’ibyiciro by’ubudehe, Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu yanatangije irindi koranabuhanga rizajya rifasha abaturage kugeza ibibazo bya bo mu nzego zo hejuru, igihe byananiranye mu nzego z’ibanze.

Minaloc ifatanyije n'izindi Minisiteri mu gushyiraho iri koranabuhanga rizorohereza abaturage kubona serivise
Minaloc ifatanyije n’izindi Minisiteri mu gushyiraho iri koranabuhanga rizorohereza abaturage kubona serivise

Umuturage azajya atanga ikibazo anyuze ku rubuga rwa Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu, cyangwa yohereze ubutumwa bugufi kuri telefoni itishyurwa 5353.

Minisiteri ngo izajya yakira icyo kibazo igikurikirane kugeza umuturage abonye igisubizo bitabaye ngombwa ko asiragira mu nzego zinyuranye.

N’ubwo abaturage bishimira ubu buryo bw’ikoranabuhanga, barasaba inzego zibishinzwe kubukurikirana butazateza izindi ngorane.

Ministiri Kaboneka yavuze ko ubu ari uburyo bw’ikoranabuhanga butangiye gukoreshwa kandi bushobora kugira ibibazo, ariko ngo hari icyizere ko buzagabanya ibibazo kurusha uko bwabiteza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ibyo byose turabikesha perezida wacu Paul kagame, uwo imana yatwihereye,ngo atwomore inguma.

Theoneste yanditse ku itariki ya: 8-03-2018  →  Musubize

Ibibintu birashimishije kuko bituruhuye

Emmanuel Amani yanditse ku itariki ya: 24-02-2018  →  Musubize

Leta yurwanda ikomeje gufata iyambere mukugeze serivisi nziza kubanyarwanda
iki ni ikintu cyi
za cyane turashima imiyoborere nubuyobozi bwiza dufite nibakomereze aho!!!!!

Sylvain yanditse ku itariki ya: 21-02-2018  →  Musubize

nukuri dushimiye Minaloc kuba ingabanyije irisiragira rya burimunsi.ahubwo ubu twageze mu nyungu. murakoze

Mutuyimana Anastase yanditse ku itariki ya: 20-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka