TEARFUND ngo ntishobora gukorana n’abatera intambara

Umuryango TEARFUND, uravuga ko amahame ugenderaho n’imiyoborere yawo bitawemerera gukorana n’umuntu wese witwaje intwaro, ukongeraho ko ari umuryango wa gikristo udashobora gushyigikira cyangwa gukorana n’uwo ariwe wese ukora ibikorwa byo kugirira nabi abantu.

Uyu muryango uravuga ibi mu gihe urubuga www.kigalitoday.com rwigeze gutangaza inkuru yari ifite ibika bivuga ko hari amakuru arugeraho, avuga ko Mudacumura Sylvestre umuyobozi wungirije w’umutwe w’iterabwoba FDLR ukorera muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yigeze gukoresha imodoka y’uyu muryango.

Mu kiganiro Emmanuel Murangira, uhagarariye umuryango TEARFUND mu karere k’ibiyaga bigari cyane cyane mu Rwanda no mu Burundi, yagiranye na Kigali Today kuri uyu wa gatanu tariki 16/5/2014 yahakanye ayo makuru kuko amahame yabo ababuza n’umuntu witwaje intwaro.

Yagize ati: “Amahame TEARFUND igenderaho ndetse n’imiyoborere yawo ntabwo atwemerera gukorana n’umuntu wese witwaje intwaro.

Ikindi cya kabiri, turi umuryango wa gikristo utubuza cyane gushyigikira cyangwa gukorana n’umuntu uwo ariwe wese ukora ibikorwa byo kugirira nabi abantu, kuko byaba bitwicira imirimo dukora, kuko dukora imirimo y’ubutabazi, ntabwo twagira aho duhurira n’umuntu witwaje intwaro.”

Ku kibazo kirebana n’icyemeza ko imodoka yabo itagenda ngo ibe yakora amakosa kabone n’ubwo yaba itatumwe n’umuryango, Murangira yavuze ko bafite ikoranabuhanga rikomeye rituma babasha kumenya aho imodoka yabo yose iherereye.

Yagize ati “Imodoka zacu zigira GPS ikurikirana aho zigana n’aho zigiye. Ibi bituruka kure. Mu gukorera mu bice birimo intambara nka Darfur na Sudani y’Amajyepfo, twibwe imodoka kenshi tukabura irengero ryazo, n’abakozi bacu bagashimutwa, bidusaba ko dushyiramo GPS kugirango tumenye aho imodoka ziherereye.”

Yakomeje avuga ko bazi aho bakorera, bityo ngo ikoranabuhanga bifashisha rituma bamenya buri gihe aho imodoka yabo iva n’aho ijya ngo babasha kuhamenya, bakamenya uyitwaye, uwo itwaye ndetse n’ibyo itwaye, ndetse n’igihe yashaka gufata umuhanda itahawe nabyo ngo bihita biboneka.

Ntabwo ari buri wese wamenya aho TEARFUND bikomoka

Mu nkuru yanditswe tariki 13/2/2014 umunyamakuru yasobanuraga mu magambo arambuye TEARFUND, nyamara ku bwa Murangira, ngo ntabwo ari buri wese wapfa kumenya aho iri zina ryaturutse.

Ati: “Nibwira ko umuntu wese ushobora kumenya iri zina yaba ari umuntu waba yarakoze muri TEARFUND, ari hafi muri TEARFUND, kandi ashobora kuribwirwa n’uko yabajije aho rituruka, kuko ni izina ridakoreshwa kuva muri za 70. Unagiye kuri za website zacu zose ntabyo wasangaho.”

Ati “Ikimenyimenyi n’abakozi bacu ubwabo, utunguye umwe muri bo ukamubaza uti TEARFUND bivuga iki, ntabyo ashobora kukubwira, kuko ntabwo abizi. Byaba ari umuntu uturuka muri TEARFUND ubwe, waba yaravuze iryo zina. Ntabwo umurwanyi, uba ahantu, yareba icyapa cya TEARFUND ngo amenye ko kivuga ngo The Evangelical Alliance for Relief.”

Murangira avuga ko mu rwego rwo kwirinda impuha, umunyamakuru wabona inkuru nkiriya yabanza akababaza kugirango ajyane inkuru yuzuye, kuko ngo baba biteguye gutanga amakuru, aho bakorera hose.

Murangira asoza avuga ko TEARFUND yatangiye ifite intego zo gufasha abantu bugarijwe n’ubukene cyangwa se ibibazo by’intambara, kandi ngo ntabwo yahindura imikorere.

TEARFUND ni umuryango watangijwe n’amatorero y’ivugabutumwa mu Bwongereza mu 1960, utangira hari impunzi zigera kuri miliyoni 40 ku isi, abakristo bo muri ayo matorero bohereza imfashanyo kugirango zishobore guhabwa indi miryango yafashwaga icyo gihe, ndetse harimo n’impunzi z’abanyarwanda muri izo miliyoni 40.

Mu 1968, biyemeje gutangiza k’umugaragaro umuryango ukora ibikorwa by’ubutabazi ndetse ukanafasha n’abantu kwikura mu bucyene, ukanakora ibikorwa by’iterambere, witwa TEARFUND, bituruka ku magambo The Evangelical Alliance Relief Fund, ariko ni izina ritigeze rikoreshwa, hakoreshejwe iteka TEARFUND.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka