Sylvestre Mudacumura uyobora FDLR-FOCA yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi

Ubushinjacyaha bw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rukorera i La Haye rwashyizeho impapuro zita muri yombi Sylvestre Mudacumura uyobora umutwe wa FDLR-FOCA, ufatwa n’umutwe w’iterabwobwa n’umuryango mpuzamahanga.

Mudacumura agiye kuri uru rutonde rw’abahigwa bukware ku rwego rw’isi, nyuma ya Callixte Mbarushimana na Ignace Murwanashyaka, bamaze gutabwa muri yombi bakaba baburanishirizwa mu Budage.

Uyu mugabo wakomeje guhisha isura ye cyane, ashinjwa ibyaha byibasiye ikiremwamuntu bitanu aribyo ubwicanyi, ibikorwa bya kinyamaswa, iyica rubozo n’ubuhotozi.

Arashinjwa ibyaha icyenda by’intambara aribyo kugaba ibitero ku baturage b’abasivili, ubwicanyi, guca ingingo z’abantu, kwibasira abantu, gufata ku ngufu, iyica rubozo, gusenya umutungo no gutesha ikiremwamuntu agaciro.

Arashinjwa kuba yarategetse inyeshyamba yari ayoboye kugaba ibitero muri Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru, byabaye hagati ya tariki 20/01/2009 na tariki 31/08/2010.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 2 )

Mujye muvuga muziga ni umugani nyarwanda!si Imana Imuhiga muritondeee.Uyu Mugabo aharanira ukuli nuko Isi mwirengagiza ariko ngo ikinyoma kiratinda ntikirambaaa

mahoro yanditse ku itariki ya: 29-05-2012  →  Musubize

Iyaba izo uyu mugabo yafatwaga agahanwa kuko yajogoroje ikiremwamuntu bikabije isi n’abayituye ntibagomba kumwihanganira.

Ngaho ICC nikore akazi kayo kuko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko

yanditse ku itariki ya: 14-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka