Sudani y’Epfo: Maj Gen Vincent Nyakarundi yasuye Ingabo z’u Rwanda

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutasi bwa Gisirikare, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Uru ruzinduko rwabaye ku wa Gatatu tariki 29 Werurwe 23, Maj Gen Vincent Nyakarundi yasuye Itsinda ry’Ingabo zibabarizwa muri Batayo y’Ingabo zirwanira ku butaka (Rwanbatt-1), ndetse n’abarwanira mu kirere (RAU), aho bacunga umutekano bifashishije indege.

Ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda biri ahitwa Tomping mu murwa mukuru wa Juba, Maj Gen Nyakarundi, yakiriwe n’Umuyobozi wa Rwanbatt-1, Lt Col Gilbert Ndayisabye, hamwe na Lt Col Dan Musafiri uyobora itsinda ry’Ingabo zirwanira mu kirere, aho bari kumwe n’abandi ba Ofisiye.

Maj. Gen. Nyakarundi yasobanuriwe uko umutekano wifashe muri Sudani y’Epfo n’imiterere y’ikirere bakoreramo ubutumwa bwo kubungabunga amahoro, mbere yo guhura no kugirana ibiganiro n’abasirikare bose bari mu butumwa bw’Amahoro.

Maj Gen Nyakarundi yaboneyeho kubagezaho ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame, akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, ndetse n’ubuyobozi bwose bwa RDF bubashimira uburyo bosohoza neza inshingano, ikinyabupfura n’ubunyambwuga bagaragaza mu butumwa barimo.

Yakomeje abasobanurira uko umutekano uhagaze haba imbere mu gihugu, ndetse n’uburyo umubano wifashe hagati y’u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi.

Maj Gen Nyakarundi yabasabye gukomeza indangagaciro za RDF, zirimo ikinyabupfura n’ubunyamwuga, kandi bakarushaho kugaragaza ubwitange mu kuzuza inshingano zabo za buri munsi.

Kugeza ubu, u Rwanda rwohereza amatsida atatu y’Ingabo mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, zikorera mu bice bitandukanye by’icyo gihugu zifatanyije n’itsinda ricunga umutekano wo mu kirere ryifashishije indege.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka