Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zirashimirwa uruhare zigira mu bikorwa biteza imbere abaturage

Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri (RWANBATT3) ziri mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani yepfo (UNMISS) zifatanije n’ubuyobozi bw’umujyi wa Juba n’abaturage mu gukorwa cy’umuganda.

Hatanzwe serivisi z'ubuzima ku bana n'abakuru
Hatanzwe serivisi z’ubuzima ku bana n’abakuru

Iki gikorwa cy’umuganda cyo gusukura agace ka Gudele na Munuki Payam mu mujyi wa Juba, cyabaye ku wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2023, cyatangiwemo kandi na serivisi z’ubuzima ku bufatanye n’umuryango wita ku buzima (SHF).

Muri serivisi z’ubuzima zatanzwe harimo gupima ndetse no kuvura indwara ya malaria ku baturage bo muri Gudele na Munuki Payam. Ahavuwe abaturage bagera ku 102.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, uhagarariye Minisiteri y’ubuzima ya Sudani yepfo, Dr Ismael Abdu Nimaya yashimye ingabo z’u Rwanda ku ruhare zikomeje kugira mu mutekano, ubuzima, n’imibereho myiza y’abaturage.

Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda zo muri RWANBATT-3, Col John Tayson SESONGA yashimiye ubuyobozi n’abaturage bo mu duce ku bw’umuganda bakoze mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Hakozwe ibikorwa byo gusukura uduce twa Gudele na Munuki Payam
Hakozwe ibikorwa byo gusukura uduce twa Gudele na Munuki Payam

Yashishikarije kandi abaturage gufata umuganda nk’igisubizo cyo kubungabunga ibidukikije, kugira isuku n’umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka