Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zashimiwe uruhare mu kurinda abasivile
Umuyobozi w’Ingabo ziri mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Lt. Gen. Mohan Subramanian, yashimye Ingabo z’u Rwanda ziri muri ubu butumwa ku bw’uruhare zigira mu bikorwa bigamije kurinda abasivile.
Ni mu ruzinduko yagiriye i Malakal ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa loni, zibarizwa muri (Rwanbatt-2), ari kumwe na’abandi bayobozi baturutse ku cyicaro gikuru cya UNMISS.
Aba bayobozi bakiriwe na Lt Col Charles Rutagisha, uyobora Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri Rwanbatt-2.
Lt Col Charles Rutagisha, yasobanuriye aba bayobozi uko ibintu byose byifashe muri iki gihe ndetse n’ibikorwa Ingabo z’u Rwanda ayoboye zikomeje gukorera kubera mu bice zishinzwe bigizwe n’Uturere turindwi (7) muri ntara cumi na dutatu (13) tugize Leta ya Nili y’Amajyaruguru.
Umuyobozi w’Ingabo ziri mu butumwa bwa UNMISS, Lt. Gen. Mohan Subramanian yashimye Ingabo z’u Rwanda zishinzwe kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo ku bw’imbaraga n’uruhare zigira mu kurinda abasivili no gushyira mu bikorwa inshingano za UNMISS.
Yavuze ko ashimira ubwitange bwazo cyane cyane mu kurinda abaturage bakuwe mu byabo bo mu Turere twa Malakal na Bunj. Yashimye kandi Rwanbatt-2 kubera ubuhanga bwabo mu mirimo bashinzwe, ubwitange bagaragaza ndetse n’ikinyabupfura kibaranga abasaba gukomerezaho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|