Sudani y’Amajyepfo izagendera ku rugero rw’u Rwanda mu kwimakaza imiyoborere myiza iwabo
Itsinda ry’abayobozi baturutse muri Sudani y’Amajyepfo bakora mu rwego rushinzwe kwegereza ubuyobozi abaturage, bari mu Rwanda mu rugendoshuri rw’iminsi irindwi, mu rwego rwo kurebera ku rugero rw’u Rwanda ngo bazarukurikize iwabo kuko u Rwanda ruzwiho imiyoborere inoze.
Aba Banyesudani batangiye uru rugendoshuri kuri uyu wa mbere tariki ya 04/03/2013 ubwo bagendereraga Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu MINALOC, aho basobanuriwe amateka y’igihe u Rwanda rwatangiye kwegereza ubuyobozi abaturage na gahunda rufite mu myaka iri imbere zo gukomeza kubaka ubushobozi bw’inzego z’ibanze.
Beretswe ko uko imyaka igenda ikurikirana kuva ubuyobozi bwatangira kwegerezwa abaturage mu mwaka wa 2000 u Rwanda rumaze kugera ku ntera ishimishije uhereye ku mirenge n’utugari ukageza ku karere, nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC, Vincent Munyeshyaka.

Yagize ati: “Icyo aba bashyitsi bigiye ku Rwanda muri rusange ni ukuba hari ubuyobozi bufite ubushake kandi bufite gahunda nziza zo kubaka inzego z’ibanze kandi hagashyirwaho uburyo bwo guhuza inzego zose bireba, ari iz’ibanze ari abaterankunga.”
Munyeshyaka yakomeje avuga ko Abanyasudani y’Amajyepfo nabo hari aho bamaze kugera ariko akongeraho ko bakwiye gukomeza kugira ubushake muri Politiki.
Ku ruhande rw’Abashyitsi, nabo ngo barashaka kugereranya ibyabo n’ibyo u Rwanda rwakoze bagakuramo inzira nziza, nk’uko byatangajwe na Michael Majok Gar, uhagarariye iri tsinda.
Ati: “Sudani y’Amajyepfo nk’igihugu kikiri gito nibwo tugitangira gushyira mu bikorwa imiyoborere yegerejwe abaturage. Ni urugendo twatangiye mu 2005 niyo mpamvu twatangiye kwigira ku bunararibonye bw’ibindi bihugu bya Afurika harimo n’u Rwanda.”
Biteganyijwe ko mu ruzinduko bazamaramo iminsi irindwi mu Rwanda bazerekwa ibindi bikorwa bikorerwa mu bindi bigo bikorana na MINALOC nk’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere myiza RGB (Rwanda Governance Board), Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere RDB (Rwanda Development Board) na tumwe mu turere n’intara.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|