Sudani: Ingabo z’u Rwanda zashyikirije abaturage ishuri zabubakiye
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani, zagejeje kuri Leta y’icyo gihugu mu cyumweru gishize, ishuri zubatse.
Ingabo z’u Rwanda ziri ahitwa El Fasher, zubatse ndetse zivugurura inyubako zishaje z’ishuri ribanza ryitwa Jugu Jugu, ryari ryarubatswe mu mwaka wa 1946.
“Ibi bikorwa biri mu rwego rwo guteza imbere indangangaciro z’u Rwanda; tukaba tugomba guharanira amahoro aho akenewe hose”, nk’uko Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda zigize umutwe wa Loni muri Darfur (UNAMID), Col Happy Ruvusha yabitangaje.

Itangazo rya Ministeri y’Ingabo z’u Rwanda riravuga ko iryo shuri rya Jugu Jugu, ubu rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri bagera kuri 400. Usibye kuvugurura ibyumba by’amashuri, hongeweho n’inyubako ubuyobozi buzajya bukoreramo.
Ingabo z’u Rwanda kandi zubatse ubwiherero n’uruzitiro by’iryo shuri, ndetse zinahacukura iriba ry’amazi.
Ibi bikorwa byose byatewe inkunga n’Ingabo z’Umuryango w’abibumbye muri Darfur(UNAMID), zirimo n’iz’u Rwanda.
Umuyobozi w’Ingabo za UNAMID mu majyaruguru ya Darfur ahubatswe ishuri rya Jugu Jugu, Brig Gen Amgad Morsi yashimiye Ingabo z’u Rwanda zubatse ishuri ryiza, avuga ko kandi zirangwa n’ubwenge, umurava n’ubwitange.

Uwari uhagarariye Ministeri y’uburezi ya Sudani, Yussuf Adil Abdel Ishag washyikirijwe iryo shuri n’Ingabo z’u Rwanda, nawe yunzemo ati:”Turishimira iki gikorwa cy’umwihariko Ingabo z’u Rwanda zidukoreye, none murabona ko ishuri rihindutse rishya”.
Ibikorwa bya UNAMID muri Sudani byatangiye kurenga gucunga umutekano gusa, aho Ingabo z’u Rwanda zifatanya n’abaturage kubaka ibikorwa by’ibanze bikenerwa mu mibereho ya buri munsi, birimo kububakira abaturage amavomo, amashyiga ya rondereza, amashuri n’amavuriro.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Abasorebacumurintashyikirwapeturabemera
Ngabo z’u Rwanda,indashyikirwa rwose muringenzi intwari zesa imihigo!ngabo...
Bravo ngabo z’u Rwanda, mwakoze cyane kubw’igikorwa cyo kwitanga mukubaka ishuri.
Jugu Jugu iki se ni ikinyarwanda
Abanyarwanda,gukunda umurimo biturimo rwose, kubakira inzu i Mahanga, abirirwa bavuga se bagiye bareberaho.
JUGUJUGU!!!!!!ahhhhh