Studio ya Radio Isango yakongowe n’inkongi y’umuriro

Radio isango, imwe mu maradiyo akorera mu mujyi wa Kigali, yibasiwe n’inkongi y’umuriro utunguranye, watwitse ibikoresho bimwe mu bikoresho byifashishwa mu gusakaza amajwi byari muri Studio y’iri Radio.

Iyi Radio ikunzwe mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zayo, yumvikanira ku murongo wa Mz 91.5 FM, yibasiwe n’iyo nkongi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tarki 12/01/2013.

N’ubwo bitaremezwa neza, bamwe mu banyamakuru bayikorera bemeza ko inkongi yaba yatewe n’ibibazo bya tekiniki. Gusa ibyangiritse ngo bishobora kutabuza iyo Radio gukomeza imirimo yayo mu gihe cya vuba.

Kigali Today

Ibitekerezo   ( 1 )

birababaje.twifatanyije na r isango mubyago bagize

djuma yanditse ku itariki ya: 12-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka