Straton Musoni mu biro bya Minisiteri y’Ubutabera y’u Budage ayobora FDLR
Amakuru mashya aravuga ko umuyobozi wa FDLR, Straton Musoni, yakoreshaga telefoni yo mu biro bya Minisitiri w’Ubutabera w’igihugu cy’u Budage, mu kuyobora ibikorwa by’inyeshyamba za FDLR, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Straton Musoni Visi Perezida wa mbere w’umutwe wa FDLR, ari imbere y’ubutabera bw’umujyi wa Stuttgart mu Budage, ashinjwa gukoresha telefoni yo mu biro bya Minisitiri w’Ubutabera mu gukurikirana no gushyiraho gahunda z’umutwe wa FDLR.
Tariki 13/06/2012 nibwo ubushinjacyaha bwagejeje imbere y’ubutabera ibiganiro byafashe Musoni aganira na mugenzi we w’Umunyarwanda nawe wahunze.
Hari tariki 12/07/2009, ubwo yabwiraga uwo mugabo uburyo yakoreshaga iyo telefoni ntacyo yishisha, ubwo yakoraga muri Minisiteri y’Ubutabera kuva mu 2005 kugeza mu 2009 mbere y’uko atabwa muri yombi.
Musoni yaje gufatirwa mu igenzura ryakozwe ubwo ibinyamakuru byatangiraga kugaragaza ko mu Budage hari abayoboke rwihishwa ba FDLR.
Ibyo biganiro bya telefoni byatanzwe mu butabera nk’ibimenyetso bimushinja mu rubanza rwe rugikomeje na Perezida wa FDLR, Ignace Murwanashyaka.
Muri ibyo baginira hari ibyo Musoni yagiranye n’umwe mu Banyarwanda bahunze tariki 12/06/2012, aho yagize ati: “I’am a real deardevil (Cyangwa tugenekereje mu Kinyarwanda ngo “Njye ndi ndi umuntu utagira ubwoba”).
Yakomeje avuga ati: “Gukoresha telefoni igendanwa birakomeye. Ariko iyo nyibonye nyikoresha byibura amasaha abiri… Nahamagariye kuri telefoni ihenze ikoresha Satellite, ku buryobyatwaye ama pounds 800. Uko Guverinoma yishyura byo simbizi. Nihagira umbaza iby’amatelefoni nahamagaye, nzababwira nti “mumbabarire nta n’umwe wigeze abimbaza kugeza mvuye hano, kandi nizeye ko batazabimenya kuko nzi neza ko nimero za telefoni zitazagaragara kuri fagitire. Ibaze Minisiteri yonyine ifite fagitire y’ama pounds 2.000 umuntu umwe yarakoresheje 1.000”.
Mugenzi we yahise amusubiza ati: “Ariko ubutaha ntuzakinishe akazi uzabona. Musoni aramusubiza ati: “Byo byari nko kwiyahura”. Mugenzi we aringera ati: “Kabisa ni nko kwiyahura. Umugire wawe abimenye mwahita mutandukana…”
Mu biganiro byabo bavuze uburyo Abakongomanikazi bikundira abagore gusa
Mu mvugo bitaga “Abazayirwa”, Musoni na mugenzi we baganiraga ku murongo wa telefoni, banavuze uburyo abasirikare b’Abakongomani nta kindi baba bishakira uretse gusambanya abagore gusa.
Uwavuganaga na Musono ati: “Baba bameze nk’aho baduhiga ariko baba bishakira abantu basigaye mu ngo zabo gusa. Iyo babonye umugore mwiza bakamwamura ikariso, bamwe mu basirikari b’ibicucu bahita bahindura aho babaga kugira ngo bajye bahora biryamanira n’abo bagore. Bavuga ko turi abagambanyi n’abangiza ibintu ariko Abazayirwa bo ntibanarwana, bahora bifatira abagore gusa”.
Ibiganiro byabo byanageze ku bucuruzi FDLR ikora mu Burasirazuba bwa Congo. Bavuga ko FDLR ikora ubucuruzi cyane mu Majyepfo ya Kivu, ku buryo hari n’abakubakisha amazu y’ubucuruzi mu Rwanda, bikagirira inyungu intambara barwana.
Ibyo biganiro baganiraga mu 2009, mu gihe ibitero bya FDLR byari byibasiye abaturage batuye mu biturage bigatuma ingabo za Leta ya Congo zitangira kubagabaho ibitero, nibyo biri ku isonga ry’ibirego Murwanashyaka na Musoni baregwa.
Ubwicanyi bwakorewe mu gace ka Busurugi tariki 9 na 10/05/2009, buri mu bwicanyi bukomeye aba bagabo bombi baregwa bwanabaye ingingo y’iminsi ibiri tariki 21 na 23/05/2012 na tariki 11 na 13/06/2012.
Nta muntu warokokeye i Busurugi - Ubuhamya
Mu buhamya bwatangiwe muri uru rukiko rwa Statugart, herekanywe Video y’uwahoze mu nyeshyamba za FDLR wiswe H yerekanywe n’Umushinjacyaha w’Ubudage. H yagombaga kwigerera imbere y’urukiko ariko ntiyabonetse mu Rwanda. mu buhamya bwe avuga ko yari umwe mu bageze muri ako gace ubwo FDLR yari imaze kuhasenya.
Agira ati: “Nta muntu numwe wari uhari. Hari mirambo y’abasirikari bacu gusa, barindwi mu bacu barahaguye. Hari n’imirambo y’abasirikare ba Guverinoma ya Congo n’iy’abaturage. Hari imirambo y’abantu baguye mu mirwano ku mpanuka. Njye niboneye imirambo igera kuri 20… yari iryamye hafi y’ingo zabo.
Ubwo nibwo buhamya bwa mbere bw’uwiboneye imbonankubone, n’ubwo nawe atari mu bitero.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwaramutse ho neza nonese buriya iyo mutwereka isura ye neza ko n’ubundi mwabirangije guhisha amaso abiri ibindi biranga umuntu nyirizina mwabigaragaje,yewe muyihishe canke muyerekane neza