STRAMORWA: Batangiye ari abanyonzi ubu ni abamotari
Sendika y’abamotari ikorera hirya no hino mu gihugu (STRAMORWA), ifite intego zo gukomeza gushora imari kugeza bageze n’aho bazashora imari mu by’indege, nyuma yo kuva ku magare bakagatwara moto.
Iyi Sendika yabitangaje tariki ya 22/02/2013, mu muhango wo guhuza abanyamuryango b’iyi Sendika bakorera hirya no hino mu gihugu dore ko abenshi batari baziranye.
STRAMORWA yatangiye imirimo yayo mu 1995, abanyamuryango bayo batangiye ari abanyonzi b’amagare, nyuma baza kuva ku magere batangira gutwara moto ntoya zizwi ku izina rya velo moteri.
Nta gihe kinini cyahise batangra gukorana n’abaterankunga batandukanye, batangira kugura moto zisanzwe bamwe batangira no gutwara amamodoka atwara abantu n’ibintu.

Abanyamuryango ba STRAMORWA, bavuga ko bishimira aho bavuye naho bageze, kuko ubu ngo bamaze kwigurira ibibanza bigera kuri 200 bizaturwamo n’abanyamuryango, bamaze gushora imari yabo mu bworozi n’ubuhinzi.Banashoboye kuremera abatishoboye hirya no hino aho bakorera.
Umuyobozi wa STRAMORWA, Evode Nzitunga, ashimira inzego zitandukanye zagiye zibafasha zirimo abikorera, Minisiteri y’Urubyiruko n’iy’Umurimo na Polisi, cyane cyane ishami ryo mu muhanda, kuko ryafashije abanyamuryango kubona imushya zo gutwara ibinyabiziga.
Uyu muyobozi avuga ko nyuma yo kureba aho bavuye bakareba naho bageze, intego yabo ari ugukomeza gushyira imbaraga mu murimo wo gutwara abantu n’abantu kugeza aho bazagira n’indege zitwara abantu n’ibintu.
Mu bikorwa byayo, STRAMORWA ntiyibagirwa na gahunda za Leta aho yitabira umuganda ifite ubusitani butunganyije neza buri ku kibuga cy’indege i Kanombe.
Anna Mugabo, umuyobozi mukuru w’umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yashimishijwe n’ibikorwa bagezeho biganjemo urubyiruko, abasaba gukomeza umurava bafite, kuko ngo urebye intego bariho ijyanye na gahunda ya Leta yo guca ubushomeri mu gihugu.
Mugabo yavuze ko buri mwaka ku isoko ry’umurimo hinjira abantu benshi kandi kubona akazi bikaba bigoye. Asaba abanyamuryango ba STRAMORWA kwegera urubyiruko rwinshi, anabizeza ubufatanye na minisiteri yari ahagarariye, kugira ngo bashobore gutinyura abantu guhanga umurimo.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|