Stephen Rapp yongeye guhakana ko atasabye ko abayobozi b’u Rwanda bakurikiranwa ku bibera muri Kongo
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe kurwanya ibyaha byibasira inyoko muntu, Stephen Rapp, yongeye gutangaza ko atigeze asaba ko abayobozi bakuru b’u Rwanda bakurikiranywa kubera intambara ibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi Stephen Rapp yabitangaje ku cyumweru tariki 12/08/2012 ubwo yasuraga inkambi y’agateganyo ya Nkamira iri mu karere ka Rubavu. Iyi nkambi ni yo yakira impunzi z’Abanyekongo bakomeje guhunga imirwano ibera muri Kivu y’Amajyaruguru mbere y’uko bajyanwa mu mu nkambi ya Kigeme iri mu karere ka Nyamagabe.
Stepthen Rapp yasuye izo mpunzi kugira ngo yumve ubuhamya bwazo ku bijyanye n’icyabateye guhunga ndetse n’uburyo baba barahohotewe.
Abahagarariye impunzi zo mu nkambi ya Nkamira bagaragarije Stepthen Rapp ko bifuza ko Umuryango Mpuzamahanga wagira uruhare mu kugarura umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru aho baturutse, kuko bifuza gusubira iwabo mu gihe cya vuba.
Nyuma yo kuganira n’impunzi, Rapp yagize icyo avuga ku byo itangazamakuru ryamwanditseho, rivuga ko asaba ko abayobozi b’u Rwanda bashyikirizwa ubutabera kuko ngo baba batera inkunga inyeshyamba za M23.
Mu magambo ye Rapp yagize ati: «Ndagira ngo nshimangire ko ntigeze nsaba ko hari umuntu ushyikirizwa ubutabera cyangwa ko hakorwa iperereza iry’ari ryo ryose ku Rwanda”.
Rapp yasobanuye ko icyo yavuze ari uko gufasha imitwe yose ikora ibyaha byibasira inyoko muntu ari icyaha gikomeye. Icyo gihe ngo yatanze urugero kuri Charles Taylor wahoze ari Perezida wa Liberia, avuga ko mu gihe cye hari ibimenyetso bifatika, bigaragaza ko inyeshyamba muri Sierra Leone zabonaga inkunga iturutse hanze.
Yasoje agira ati «Ndagira ngo kandi nshimangire ko ibikorwa nk’ibyo ntabiragaragara mu ntambara zibera muri Congo».
Tariki 25 Nyakanga, ikinyamakuru « The Guardian » cyo mu Ubwongereza cyanditse ko Stephen Rapp yagitangarije ko asaba ko abayobozi bakuru b’u Rwanda barimo na Perezida w’u Rwanda bashobora gukurikiranwaho ibyaha bijyanye no gutera inkunga umutwe wa M23.
Nyuma y’iminsi itatu iyo nkuru itangajwe, Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika i Kigali yasohoye itangazo rivuga ko ikinyamakuru « The Guardian » cyatangaje nabi ibyo Rapp yavuze.
Ambassade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ubwo yaganiraga na The Guardian yatangaje ko Rapp yashakaga kugaragaza ko umuntu wese ushyigikira imitwe ikora ibyaha byibasira inyoko muntu agomba kubihanirwa kandi agatanga n’urugero kuri Charles Taylor wahoze ari perezida wa Liberia uherutse gukatirwa igifungo cy’imyaka 50 kubera gutera inkunga inyeshyamba zo muri Sierra Leone.
Stephen Rapp yageze mu Rwanda ku cyumweru tariki 12/08/2012 avuye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu ruzindiko agirira muri aka karere kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama yanyuze no mu bihugu bya Uganda, Tanzaniya n’u Burundi.
Rapp yatangaje ko ikimugenza ari ibibazo by’umutekano muri aka karere ariko cyane cyane kureba uko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, bakurikiranwa, abakidegembya bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera.
Yagize ati : “Nanyuze Arusha ndeba uburyo imanza z’abakoze Jenoside zaciwe, ndetse nganira na bagenzi banjye b’abacamanza, n’abayobozi ba za Guverinoma z’ibihugu nanyuzemo ku buryo abakoze Jenoside bose bashyikirizwa ubutabera, abakidegembya bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera bw’u Rwanda. Ibyo bijyanye no kurebera hamwe uburyo ibikorwa by’imitwe nka FDLR byahagaragarira buri wese».
Stephen Rapp yabaye Umuyobozi w’Ubushinjacyaha bw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) mu mwaka wa 2005, aho yari akuriye ubushinjacyaha mu manza zaregwagamo abanyamakuru ba RTLM na KANGURA kubera guhamagarira Abanyarwanda gukora Jenoside.
Mu 2007, Rapp yasimbuye Desmond de Silva, ku Buyobozi bw’Ubushinjacyaha Bukuru bw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho Sierra Leone, aho yabaye umushinjacyaha mukuru mu rubanza rwa Charles Taylor wahoze ari perezida wa Liberia, ku byaha yaregwaga byo gushyigikira imitwe y’inyeshyamba muri Sierra Leone.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Yasoje agira ati «Ndagira ngo kandi nshimangire ko ibikorwa nk’ibyo ntabiragaragara mu ntambara zibera muri Congo». by Rapp Stephen smthing meaningful in this speech.
Yasoje agira ati «Ndagira ngo kandi nshimangire ko ibikorwa nk’ibyo ntabiragaragara mu ntambara zibera muri Congo».by Stephen Rapp, smething meaningful in this speech.