Stephen Rapp yabeshyuje ibyanditswe na The Guardian

Umuyobozi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe gukumira ibyaha mpuzamahanga yahakanye ko atigeze avuga ko abayobozi bakuru b’u Rwanda bashobora gukurikiranwa mu nkiko, bitewe n’uko u Rwanda rwashinjwa gufasha umutwe wa M23, urwanira mu burasirazuba bwa Kongo.

Stephen Rapp yatangarije ku cyicaro cy’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri i Arusha muri Tanzania kuwa gatatu tariki 08/08/2012, ko ikinyamakuru cyo mu bwongereza cyitwa “The Guardian” cyamubeshyeye.

Ikinyamakuru Daily News cyandikirwa muri Tanzania cyanditse ko ubwo Rapp yageraga i Arusha, yatangaje ko ibyo itangazamakuru ryakwirakwije ku isi, ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishobora kurega abayobozi b’u Rwanda mu rukiko mpuzamahanga, atari byo na gato.

Umuyobozi wa Amerika ushinzwe gukumira ibyaha mpuzamahanga yagize ati: “Sinigeze ntekereza cyangwa ngo nshinge urubanza nk’urwo.”

Yavuze ko ikinyamakuru “The Guardian” baganiriye ku bijyanye n’urubanza rwa Charles Taylor wahoze ayobora igihugu cya Liberia, hanyuma kikaza kuvanga ibintu, kikamugerekeraho ibyo atavuze.

Stephen Rapp avuga ko urukiko mpuzamahanga ruri i La Haye mu Buholandi, ruzakurikirana abayobozi b’umutwe wa M23 barimo Gen.Bosco Ntaganda, ariko ngo nta muyobozi w’u Rwanda n’umwe ruteze gukurikirana.

Igitekerezo cyo kutagira umuyobozi n’umwe w’u Rwanda wakurikiranwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) cyashimangiwe kandi n’umuyobozi ushinzwe imanza n’ubutwererane muri urwo rukiko, witwa Phakiso Mochochoko, ngo bitewe n’uko u Rwanda atari umunyamuryango wa ICC.

Mu munsi ishize ibitangazamakuru binyuranye ku isi byakwirakwije inkuru zivuga ko bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda bashobora gukurikiranwa n’inkiko, byose bikaba byavugaga ko iyo nkuru byayikuye kuri The Guardian.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka