StarTimes ibafitiye Shene (Channels) abana bakwigiraho mu rugo

Mu gihe urugamba rwo kurwanya COVID-19 rukomeje, abantu basabwa kuguma mu rugo kugira ngo iyo virusi idakwirakwira. Ku miryango ifite abana mu rugo, StarTimes itanga gahunda zihagije binyuze mu miyoboro yayo, harimo shene nka ST Kids, Nickelodeon, Da Vinci na Baby TV kugira ngo abakiri bato barebe kandi bige.

Usibye urubuga rwa televisiyo, izi shene n’ibirimo na byo biraboneka ku rubuga rwa telefone kuri StarTimes ON APP, izi gahunda zitambuka ku murongo kandi bigasubirwamo.

Kuva muri uku kwezi kwa Mata hari gahunda nyinshi z’abana, gahunda zimara isaha imwe kugeza ku masaha atatu. Shene ya ST Kids izahindura by’umwihariko gahunda kugira ngo ihuze n’amasaha y’abana bato: mu gitondo kare hazajya hanyuraho gahunda y’abana biga mu mashuri abanza, urukurikirane rwa serie z’abana mbere ya saa sita, n’amasaha abiri ya animasiyo nyuma ya saa sita.

Amashuri yo mu rugo ni gahunda ya televiziyo yigisha ifungura imiryango y’uburezi bwo kwigisha abanyeshuri bagomba kuguma mu rugo kubera icyorezo cya COVID-19. Guhera ku ya 27 Werurwe 2020, gahunda isohoka buri wa mbere kugeza ku wa gatanu kuri shene ya ST Kids saa yine (10:00) za mugitondo ikubiyemo ikoranabuhanga, ubukorikori, gushushanya n’imbyino.

Umuyobozi wungirije w’ishami ry’itangazamakuru muri StarTimes, Lily Meng yagize ati: "Turifuza ko buri mwana yagira umutekano kandi akagira n’ubumenyi haba mu byerekeye ubuzima ndetse no mu masomo. Nubwo muri iki gihe abana batajya ku ishuri, bashobora gukomeza kwigira mu rugo.”

Bwana Deng Sanming, Umuyobozi mukuru wa StarTimes mu Rwanda agira ati: “Nka televiziyo ya mbere muri Afurika, umuryango ni ishingiro ry’ingamba zacu. Kandi abana bafite uruhare rwihariye mu miryango. Mu gihe turi mu bihe bidasanzwe, tubigira icyifuzo cyo kugeza gahunda z’uburezi ku bafatabuguzi bacu kugira ngo buri mwana akomeze kwiga buri munsi, mu mutekano kandi atuje mu rugo. ”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka