Soeur Pulchérie uherutse kwitaba Imana arashimwa na benshi

Soeur Pulchérie Nyirandakize wari umubikira wo mu muryango w’Abenebikira, yitabye Imana ku myaka 62, kandi nubwo yari umubikira utazwi unicisha bugufi, ubuhamya bumutangwaho bugaragaza ko asize inkuru nziza imusozi, cyane ko benshi bamushimira uko yabafashije bu buryo butandukanye.

Sr Pulchérie uherutse
Sr Pulchérie uherutse

Uyu mubikira wavukiye i Muhororo mu Karere ka Ngororero mu 1961, akaba yarashizemo umwuka tariki 31 Ukuboza 2023, nyuma y’igihe kitari gito arwaye, ubwo yashyingurwaga tariki 4 Mutarama 2024 yavuzweho byinshi byiza harimo no gushinga umuryango w’Abahoza ba Yezu na Mariya, uhuriyemo abarayiki n’abihaye Imana.

Umwe mu babashije kuganira na we amezi makeya mbere y’uko yitaba Imana, yabwiye Kigali Today ko yashinze uwo muryango nyuma yo kubona ko iyo i Kibeho hahuriye abantu benshi baje gusenga, hataboneka abita ku bikorwa bitandukanye bituma abahaje bamererwa neza harimo n’iby’isuku, inakanakenerwa bamaze gutaha, maze abo yiyegereje yise Abahoza ba Yezu na Mariya batangira kujya babyitaho.

Abagize uwo muryango kandi ntibagarukira ku isuku yo ku Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho gusa, kuko banarangwa no kwiyoroshya, kugira impuhwe ndetse no gusenga.

Sr Pulchérie yasize ananditse igitabo gikubiyemo uko Umuhoza waYezu na Mariya yitwara. Iki gitabo kirimo n’amasengesho hamwe na zimwe mu ndirimbo Umuhoza wa Yezu na Mariya ndetse n’undi mukristu yakwifashisha mu buzima bwe bwa buri munsi. Muri izo ndirimbo ngo harimo n’izo we ubwe yahimbye.

Abo yitayeho mu gihe cya Jenoside baramushima

Jenoside iba, Sr Pulchérie Nyirandakize yari i Save, hanyuma aho yari ari mu ishuri GS Sainte Bernadette yanizemo, afasha abari bahahungiye.

Theogène, umwe mu bize muri iri shuri, akaba yari yanahahungiye abicanyi bamaze kumutema, yagize ati “Sr Pulchérie yatwitayeho akajya atumenyera ibyo kurya aho yari yaduhishe. By’umwihariko njyewe yaranandwaje. Icyo gihe nari mfite imyaka 18, ariko ni we wanyuhagiraga kuko nari mfite ibikomere bikomeye ku maboko.”

Igitabo Sr Pulcherie yasize yandikiye abahoza ba Yezu na Mariya
Igitabo Sr Pulcherie yasize yandikiye abahoza ba Yezu na Mariya

Umubyeyi umwe witwa Consolata utuye i Save na we mu buhamya bwe yagize ati “Nahungiye muri Sainte Bernadette aranyakira, aranamfasha hamwe n’abana b’impanga nari mfite. Nyuma y’icyumweru batubeshye ko hari ihumure ndagenda, byongeye gukomera nsubiyeyo nsanga bababujije kugira umuntu bemerera kuhinjira. Icyo gihe ariko yampaye impamba y’abana.”

N’ikiniga yanavuze ibyiza Sr Pulchérie yamukoreye byatumye amukunda, ariko akaba ababajwe n’uko yigendeye atarabasha kubimubwira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Uyu mubikira namumenye kuva 2012 yigisha muri TTC MBUGA i Nyamagabe kuva icyo gihe twabanye na we mu muryango yashinze w’Abahoza ba Yezu na Mariya ufasha abagiye mu rugendo nyobokamana i Kibeho, twaherekanaga kuwa 21/10/2023 twamusuye ako yari arwariye, nifuza ko uwaba afite Chanel ya YouTube cg uyu munyamakuru twazagirana ikiganiro kikajya ahagaragara abantu bakamenya umuryango yasize ashinze

KUBWIMANA LAURENT yanditse ku itariki ya: 14-01-2024  →  Musubize

Uyu mubikira namumenye kuva 2012 yigisha muri TTC MBUGA i Nyamagabe kuva icyo gihe twabanye na we mu muryango yashinze w’Abahoza ba Yezu na Mariya ufasha abagiye mu rugendo nyobokamana i Kibeho, twaherekanaga kuwa 21/10/2023 twamusuye ako yari arwariye, nifuza ko uwaba afite Chanel ya YouTube cg uyu munyamakuru twazagirana ikiganiro kikajya ahagaragara abantu bakamenya umuryango yasize ashinze

KUBWIMANA LAURENT yanditse ku itariki ya: 14-01-2024  →  Musubize

Imana imutuze aheza MW’IJURU,
Yatubereye urugero rwiza

FELIX UMUHOZA yanditse ku itariki ya: 12-01-2024  →  Musubize

Imana imutuze aheza MW’IJURU,
Yatubereye urugero rwiza

FELIX UMUHOZA yanditse ku itariki ya: 12-01-2024  →  Musubize

Imana imutuze aheza MW’IJURU,
Yatubereye urugero rwiza

FELIX UMUHOZA yanditse ku itariki ya: 12-01-2024  →  Musubize

Njyewe nagize amahirwe yo kubana nawe ikiganiro cye buried give cyabaga ari ukubabarira gukunda no gukora cyane ukiteza imbere ukamenya no gufasha abababaye yakundaga kuvuga NGO umuntu nakwanga wowe uzamukunde uko by agenda lose
Ari ESE urwaje umurwayi akakurukaho nawe wamurukaho???
Inama ze zambereye inkomezi
Imana nikomeze ituze Roho ye aheza tuzamwibukira Ku mirimo ye myiza

Gabriela yanditse ku itariki ya: 12-01-2024  →  Musubize

Nakomeze aruhukire mu mahoro. Imana imuhembere imirimo myiza yakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 12-01-2024  →  Musubize

Sr Pulcherie najye twariganye ari umubikira muri secondary I Rulindo atuje cyane atugira inama nziza kuko yaturutaga rwose lmana izamwibuke mu gihe cy umuzuko twongere duhure

Agnes yanditse ku itariki ya: 12-01-2024  →  Musubize

Uyu mubyeyi yatubereye imfura twese.Imana ikomeze kumutuza aheza

Olive yanditse ku itariki ya: 11-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka