Sosiyete z’Abadage zikorera mu Rwanda zibangamiwe n’uko Abanyarwanda bazikorera batabona Viza z’icyo gihugu

Abashoramari b’Abadage bakorera mu Rwanda, batewe impungenge na bizinesi zabo kubera ko abakozi babo b’Abanyarwanda, bagorwa cyane no kubona viza zibemerera kuba bakora ingendo zijya mu Budage. Ibyo bigaterwa no kuba muri iki gihe, Abanyarwanda bose bashaka viza ya ‘Schengen’ bagomba kujya kuyisabira muri Kenya.

Sosiyete z'Abadage zikorera mu Rwanda zibangamiwe n'uko Abanyarwanda bazikorera batabona Viza z'icyo gihugu
Sosiyete z’Abadage zikorera mu Rwanda zibangamiwe n’uko Abanyarwanda bazikorera batabona Viza z’icyo gihugu

Itsinda ry’abashoramari b’Abadage bakorera mu Rwanda, ribinyujije mu ibaruwa yandikiwe ibiro by’u Budage bishinzwe Ububanyi n’Amahanga (Auswärtiges Amt), ryanenze uburyo busigaye bukoreshwa mu gusaba viza, kubera ko muri iki gihe, ntibishoboka ko umuntu yabona viza imwemerera kujya mu bihugu bya ‘Schengen’ birimo n’u Budage, ayisabiye mu Rwanda.

Nyuma y’uko Abadipolomate bose b’Ababiligi birukanywe mu Rwanda, kandi ari bo bari bafite inshingano zo gukurikirana ibijyanye no gusaba no gutanga viza za Schengen, ubu abazishaka bibasaba kubanza gukora urugendo rujya muri Kenya, kuzisabira kuri Ambasade y’u Bubiligi iri i Nairobi.

Abashoramari bose basinye kuri iyo baruwa, bagaragaje ko kuba ibijyanye no gusaba viza byarimuriwe muri Kenya, ari ibintu bitwara igihe kinini kandi bigasaba n’amikoro menshi kurushaho.

Bagize bati “Ku byerekeye bizinesi zacu n’uburyo bw’imikoranire, bishingira ahanini ku guhinduranya abafatanyabikorwa hagati y’u Rwanda n’u Budage, rwose iyi gahunda yo kwimura ahasabirwa viza ifite ingaruka zikomeye mu buryo bwinshi, yaba mu bijyanye n’ingendo zikorwa mu rwego rwa bizinesi, ndetse n’imikoranire mu bijyanye na bizinesi ku buryo usanga bigoye mu rwego rw’ubukungu ndetse rimwe na rimwe ugusanga zitanashoboka”.

Abasinye kuri iyo baruwa kandi, banagaragaje ko batewe impungenge n’umubano mu bya politiki utameze neza muri iki gihe, hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi.

Muri iyo baruwa, iryo tsinda ry’abashoramari b’Abadage, basabye Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga ‘Foreign Office’, gukora ku buryo gusaba viza za Schengen byakongera kujya bikorerwa muri Kigali.

Umuvugizi w’Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga yagize ati “Tubabazwa cyane no kuba umubano mu bya politiki utameze neza hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi, birimo bigira ingaruka ku basaba za viza”.

Ati “Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga bikomeje gukurikirana uko ikibazo kimeze, kandi byiga n’uburyo bwiza bwashobora korohereza abahura n’ingaruka zo kugorwa n’uko viza zisigaye zisabwa”.

Mu bashoramari 15 basinye iyo baruwa, abenshi ni abafite za sosiyete zikora ibijyanye n’ikoranabuhanga, harimo ‘The Federal Association of IT SMEs (BITMi)’, ‘The Federal Association of Medium-Sized Businesses (BVMW)’, ndetse na ‘The German-African Business Association’.

Perezida wa BITMi, Oliver Grün, yagize ati “Kubera ibiciro bihanitse ndetse n’ibura ry’abakozi bafite ubumenyi buhagije, sosiyete z’Abadage zikora mu bijyanye n’ikoranabuhanga, akenshi zisunga ubufatanye mpuzamahanga”.

“Icyo dukeneye ni ugukora neza, ntabwo ari ibiduca intege, dushaka uburyo bwo gusaba viza butuma ubufatanye bwacu bukomeza kugenda neza mu rwego rw’ubukungu”.

Nk’uko bivugwa n’abibumbiye mu ishyirahamwe ry’abakora ibijyanye n’ikoranabuhanga (Bitkom), u Budage bushobora kuzahura n’ikibazo cyo kubura abakozi b’abanyamwuga mu rwego rw’ikoranabuhanga basaga 660,000 mu mwaka wa 2040.

Christian Knoop
Christian Knoop

U Rwanda rufatwa nk’umufatanyabikorwa utanga icyizere muri urwo rwego rw’ikoranabuhanga, kuko ari Igihugu gifite intego yo kuba ihuriro ry’ikoranabuhanga mu Karere (regional IT hub), kandi rukaba rusabwa gukorana na sosiyete zituruka mu mahanga kugira ngo rushobore kugera kuri iyo ntego rwihaye.

Abasinye iyo baruwa kandi, bashimangira ko koroshya uburyo bwo gusaba viza ari ikintu cy’ingenzi cyane mu gutuma politiki yo guteza imbere ikonabuhanga muri Afurika ishoboka, kandi ikagenda neza nk’uko byagarutsweho na Claudia Voß, Umuyobozi mukuru wungirije wa ‘German-African Business Association’.

Yagize ati “Ni ukwivuguruza gukomeye ku Budage, kuba bushimangira ko bufite imikoranire myiza na Afurika mu bijyanye n’ubukungu, bwarangiza bukangira abafatanyabikorwa b’Abanyarwanda kubona za viza ku buryo bworoshye”.

“Ntabwo ibyo bijyana n’intego z’u Budage muri politiki ya Afurika. Ubu rero, hakenewe umuti w’ikibazo byihutirwa, naho bitabaye ibyo, twazisanga twatakarijwe icyizere n’abafatanyabikorwa bacu ba hano muri Afurika, ariko tukanatakaza andi mahirwe y’ishoramari yo mu gihe kizaza”.

Christian Knoop, umuyobozi mukuru wa sosiyete y’ikoranabuhanga yo mu Budage ya ‘TestSolutions’ yafunguye ibiro byayo muri Kigali guhera mu myaka itatu (3) ishize, ndetse na we akaba ari mu basinye iyo baruwa, avuga ko niba u Budage bufite intego ihamye koko yo kugirana ubufatanye na Afurika, bugomba kugurura imikorere ikaba myiza kurushaho.

Yagize ati “Gushyiraho uburyo bwo gusaba viza muri Kigali, byaba bifite akamaro cyane mu rwego rw’ubufatanye kurusha kuzakora ibirori i Berlin byo kwishimira ko hari ubufatanye hagati y’u Budage na Afurika”.

Knoop yagaragaje ko abashoramari batangiye guhura n’ibibazo birimo gutinda guhabwa za viza, abandi ubusabe bwabo bwa viza ntibwemerwe, ibyo bikaba imbogamizi ku bakozi bakorana baturuka mu Rwanda, zo kutabasha kwitabira inama n’abakiriya cyangwa se kwitabira inama z’ingenzi zo mu rwego rw’akazi ziba zabereye mu Budage.

Yungamo ko kuri sosiyete zamaze kugerwaho n’ingaruka z’ibyo bibazo bya viza, usanga byangiza bizinesi ariko n’icyizere mu bafatanyabikorwa mpuzamahanga kigasenyuka mu gihe byafashe imyaka kugira ngo cyubakike.

Yagize ati “Inzitizi ziri mu mikorere, nk’uburyo bwo gusaba viza, bigomba kwitabwaho byihutirwa”.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka