Sosiyete sivili irashinja inyeshyamba za FDLR kwaka abaturage umusoro
Imiryango itegamiye kuri Leta ikorera muri ntara ya Kivu irashinja umutwe wa FDLR kwaka umusoro abaturage batuye mu karere ka Lubero mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Umuturage wese uba mu duce twa Miriki, Kasiki, Kanyasi, Bunyantenge, Mbuavinywa, Viramba na Mbingi mu karere ka Lubero yakwa umusoro w’amafaranga ya Kongo 1500 buri cyumweru; nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.
Uwo musoro washyizweho n’inyeshyamba za FDLR guhera mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka mu duce bigaruriye.
Umuyobozi wungirije w’imiryango itegamiye kuri Leta muri Kivu y’Amajyaruguru, Omar Kavota, atangaza ko FDLR yashyizeho kandi amasaha yo kujya gukora mu mirima, aho abaturage bagenda saa yine bakagaruka saa munani z’amanywa.
Kavota yongeraho ko inyeshyamba za FDLR zigabiza imirima y’abaturage zigasarura imyaka yabo ikiri mu murima.
Imiryango itegamiye kuri Leta ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru ivuga ko ihangayikijwe n’umutekano muke ugaragara muri utwo duce igasaba Leta ko yahasubiza ubuyobozi bwayo mu gihe cya vuba kugira ngo baturage bagire umutekano.
FDLR kandi itungwa agatoki gusahura imitungo y’abaturage harimo n’amatungo ndetse no gufata ku ngufu abagore mu turere dutandukanye tw’intara ya Kivu.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|