Sosiyete sivile yahawe amafaranga yo kugenzura imikorere ya Leta no kurengera abaturage

Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango w’abibumbye (UN) bashyize hamwe amadolari y’Amerika asaga miliyoni 6.5 USD yo gushyigikira ibikorwa by’imiryango itagengwa na Leta (CSOs), kugirango ibashe gukurikirana ibikorwa bya Guverinoma, kuyigira inama ndetse no gusaba ko hari ibyakosorwa.

Guverinoma yatanze miliyoni 1.5 USD, amashami ya UN akorera mu Rwanda akaba yatanze miliyoni 5 USD (muri yo irya UNDP ryatanzemo miliyoni eshatu); andi agera kuri miliyoni 2.119 USD akazatangwa n’abandi batera nkunga, nk’uko inyandiko isobanura umushinga wo kunganira Sosiyete Sivile ibigaragaza.

Ministiri James Musoni (hagati), Lamin Manneh uhagarariye UN mu Rwanda (ubanza iburyo) hamwe n'abayobozi b'imiryango itagengwa na Leta.
Ministiri James Musoni (hagati), Lamin Manneh uhagarariye UN mu Rwanda (ubanza iburyo) hamwe n’abayobozi b’imiryango itagengwa na Leta.

“Sosiyete Sivile igomba guhabwa amafaranga na Leta ariko ikayakoresha mu bwisanzure bwayo itabaye igikoresho”, nk’uko Munyamariza Edward, umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango ya Sosiyete sivile mu Rwanda, yashubije umunyamakuru wari umubajije niba hazabaho kwisanzura mu kugenzura Leta kandi ari yo ibafasha.

Munyamariza yavuze ko amafaranga yatanzwe azajya ahabwa imiryango ya Sosiyete sivile izagaragaza umwihariko n’udushya mu gukurikirana ibikorwa bya Guverinoma, kongera uruhare rw’abaturage mu miyoborere no mu bikorwa by’iterambere.

Umubare w'amafaranga azahabwa Sosiyete sivile mu gihe cy'imyaka itanu.
Umubare w’amafaranga azahabwa Sosiyete sivile mu gihe cy’imyaka itanu.

Mu muhango wo kwemeza gahunda y’imyaka itanu yo kunganira Sosiyete Sivile, Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni yagize ati: “Sosiyete sivile ni ijwi ry’abaturage, rimwe na rimwe ikagira inshingano zo guteza imbere imibereho myiza; ikagoboka aho Leta yagize imbaraga nke, n’ubwo hano iwacu bitari ngombwa kuko tutayishakira kubaka imihanda”.

Umuryango w’abibumbye mu Rwanda ushimira Leta kubera kwita ku mibereho myiza y’abaturage, umutekano, gutanga urubuga rwo kugaragarizamo uburyo baturage bifuza kuyoborwa; harimo inama y’umushyikirano, ubwitabire mu matora no kwigenzura kw’itangazamakuru, nk’uko byasobanuwe na Lamin Manneh uyobora UN mu Rwanda.

Bamwe mu bahagarariye imiryango itagengwa na Leta mu Rwanda.
Bamwe mu bahagarariye imiryango itagengwa na Leta mu Rwanda.

Sosiyete sivile yari isanzwe igaragaza ko ubushobozi buke butuma abaturage batayibonaho umusaruro, kuko ngo itashoboraga kumenya mu buryo buhagije imibereho yabo cyangwa ibibazo bafite.

Imiryango ya Sosiyete Sivile igizwe n’amashyirahamwe adaharahanira inyungu ashinzwe kurengera abaturage (b’abanyantege nke ahanini), amadini n’itangazamakuru.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuyabona nk’Imiryango itagengwa na Leta bizasaba iki?nta kimenyane kizazamo?nibatubwire critere

eva yanditse ku itariki ya: 3-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka