Sosiyete Sivile n’inzego za Leta baganiriye ku bibazo biri mu micungire y’ubutaka

Nyuma yo gukora ubushakashatsi ku bibazo biri mu micungire y’ubutaka mu Rwanda, abagize ihuriro ry’imiryango nyarwanda itari iya Leta iharanira inyungu z’umuturage (Rwanda Civil Society Platform – RCSP), ndetse na bamwe mu bahagarariye inzego za Leta, bagiranye ibiganiro nyunguranabitekerezo tariki 25 Gicurasi 2022, mu rwego rwo gusangira amakuru no kurebera hamwe ingamba zikwiye gufatirwa ibibazo byagaragaye.

Bagiranye ibiganiro nyunguranabitekerezo ku mikoreshereze y'ubutaka mu Rwanda
Bagiranye ibiganiro nyunguranabitekerezo ku mikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda

Mu bibazo byaganiriweho harimo ikijyanye n’ikoreshwa ry’ubutaka, aho umubare munini w’Abanyarwanda ari abatunzwe n’ubutaka, nyamara muri iki gihe hakaba hagaragara ikibazo cy’ubutaka bwiza bwahingwaga bukomeje kubakwaho ibikorwa remezo byiganjemo inzu.

Hari n’ikibazo cyo kwishyura ababa bimuwe kubera inyungu rusange, aho usanga batinda kwishyurwa cyangwa bamwe bakishyurwa amafaranga make bagereranyije n’agaciro k’aho bari batuye, bityo amafaranga bishyuwe ntagire icyo abamarira. Hari n’abimurwa huti huti, bigasa n’aho hakoreshejwe ingufu. Sosiyete Sivile isaba ko bene iyi mikorere yahinduka, abaturage bakajya babanza gusobanurirwa, bigakorwa mu bwumvikane.

Imitangire ya serivisi zerekeranye n’ubutaka na yo yagaragayemo ibibazo by’ibyangombwa bitinda kuboneka, aho byagaragaye ko hari nk’abakora iminsi ibiri mu cyumweru mu gutanga ibyangombwa by’ubutaka, ubakeneye mu yindi minsi ntabashe kubabona, cyangwa bikaba intandaro yo gutanga ruswa kugira ngo iyo serivisi ibashe kwihuta.

Umuyobozi w'Ihuriro ry'Imiryango itari iya Leta, Dr. Joseph Ryarasa, yagaragaje ko hakiri byinshi byo kunoza mu itangwa rya serivisi zerekeranye n'ubutaka
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, Dr. Joseph Ryarasa, yagaragaje ko hakiri byinshi byo kunoza mu itangwa rya serivisi zerekeranye n’ubutaka

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, Dr. Joseph Ryarasa, ni byo yasobanuye ati “Mwabonye ko ugize amahirwe hari igihe icyangombwa akibona hashize ukwezi, cyangwa yagiye ku Murenge inshuro nyinshi, cyangwa ku Karere, cyangwa akitabaza izindi nzego. Ibi bikeneye kuvugururwa kugira ngo imitangire ya serivisi ibashe kugenda neza.”

Ubuke bw’abakozi na bwo ngo bubangamira serivisi zitangwa zerekeranye n’ubutaka, kuko hari igihe umuntu uzitanga usanga yitabajwe mu bindi bikorwa nko mu bukangurambaga mu bya mituweli, mu gukingira, cyangwa yagiye mu kurwanya ihohoterwa, bigatuma ataboneka ku murenge ngo afashe abaturage bakeneye serivisi z’ubutaka.

Ibyerekeranye n’imisoro y’ubutaka na byo ngo birimo imbogamizi kuko hari abasabwa imisoro iruta umusaruro bavana muri bwa butaka, bagasaba ko politiki yo gusorera ubutaka yavugururwa.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Ubutaka, Mukamana Espérance, yasobanuye gahunda Leta ifite mu gukemura bimwe mu bibazo biri mu micungire y'ubutaka
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubutaka, Mukamana Espérance, yasobanuye gahunda Leta ifite mu gukemura bimwe mu bibazo biri mu micungire y’ubutaka

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubutaka, Mukamana Espérance, na we wari muri ibi biganiro, nyuma yo kumva ibibazo biri mu micungire y’ubutaka, yavuze ko ibyinshi n’ubundi bizwi n’inzego zishinzwe ubutaka mu Rwanda, agaragaza zimwe mu ngamba zagiye zifatwa kuri ibyo bibazo.

Kuba hari abifuza ko serivisi z’ubutaka zamanuka zigatangirwa ku rwego rw’Akagari mu rwego rwo korohereza abazikenera, Mukamana uyobora ikigo cy’ubutaka avuga ko ari igitekerezo cyiza, ariko akaba asanga atari ikintu cyoroshye ku buryo cyahita gikorwa ubu, kubera ko bisaba ubushobozi n’abakozi bajya gukorera ku rwego rw’Akagari gutanga izo serivisi, cyane ko n’utugari mu gihugu ari twinshi.

Mukamana avuga ko kugeza ubu izo serivisi z’ubutaka zitangirwa ku murenge, bakaba barasabye MINALOC ko yakorohereza ba noteri bazitanga bakagabanyirizwa izindi nshingano kugira ngo babone umwanya uhagije wo gufasha abaturage bakeneye izo serivisi z’ubutaka. Ngo mu mirenge hanashyizweho ba noteri bigenga na bo bafasha abakeneye izo serivisi, mu rwego rwo kuzihutisha.

Abakata ibibanza by’abaturage (surveyors) na bo bavugwaho ko imikorere yabo hari igihe iteza amakimbirane cyane cyane nko mu gihe cyo guhererekanya ubutaka hagati y’uwaguze n’ugurisha kuko hari igihe basanga urugero ubutaka bw’umuntu bwarabaruwe mu bw’undi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubutaka, Mukamana Espérance, avuga ko ibyerekeranye no gupima ubutaka bigomba kugira umurongo.

Ati “Hagomba kubaho itegeko, ririmo rirakorwa ryerekeranye no gupima ubutaka. N’ubwo hari urugaga rw’abapima ubutaka rwigenga, ariko natwe nk’urwego rwa Leta rubishinzwe, tugomba gushyiraho itegeko rigena uburyo bagomba gukora, ndetse nyuma y’itegeko hakabaho n’amabwiriza kugira ngo ibibazo bigenda bigaragara mu mwuga wo gupima ubutaka bikemuke.”

Naho ku byo kwinjiranamo by’ubutaka, ni ukuvuga ahagenda hagaragara ibibazo by’imbibi, Mukamana avuga ko icyo kibazo batagiharira abapima ubutaka bigenga.

Ati “Hari ibyagiye bituruka mu kwandika ubutaka mu buryo bwa rusange, twakoreshaga ibikoresho bya kera bitatangaga ibipimo nyabyo, bigatuma habamo kwibeshya. Ubu icyo tugenda dukora ni uko ahagaragaye ibibazo byinshi, turimo turagenda dukosora Akagari ku kandi, umuturage ntasabwe kugira icyo yishyura kandi atari we wakoze ayo makosa y’ibipimo bitari byo, bigomba gukosorwa.”

Kabeza Angelique, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'ihuriro ry'imiryango nyarwanda ya sosiyete sivile, yagaragaje ibyavuye mu bushakashatsi ku itangwa rya serivisi zerekeranye n'ubutaka
Kabeza Angelique, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ihuriro ry’imiryango nyarwanda ya sosiyete sivile, yagaragaje ibyavuye mu bushakashatsi ku itangwa rya serivisi zerekeranye n’ubutaka

Naho ku kibazo cy’abasiragira mu nzego zitandukanye bashaka serivisi z’ubutaka, bikabatinza cyangwa bikanabahenda, uyu muyobozi yavuze ko hari ikoranabuhanga ririmo kugeragezwa ryo gutanga serivisi z’ubutaka hadakoreshejwe impapuro. Kugerageza iryo koranabuhanga byahereye mu Karere ka Gasabo muri Kigali, nka kamwe mu turere turimo abaturage basaba serivisi z’ubutaka nyinshi cyane, bitewe n’uko gafite imirenge myinshi yahoze ari icyaro, ubu ikaba irimo kugenda yagurirwamo umujyi.

Iri koranabuhanga ngo rizagabanya guhura kw’abaturage n’abo bajyaga gusaba izo serivisi bityo bigabanye n’impamvu zashoboraga gutuma bamwe bishora muri ruswa.

Ku kibazo cy’imyubakire irimo kumara ubutaka bwiza bwo guhingaho, Mukamana na we avuga ko giteye impungenge kuko kirimo kugaragara ahantu hose hagenda hatera imbere, ariko na cyo kikaba cyarafatiwe ingamba haba mu itegeko ry’ubutaka, ndetse no mu gutegura igishushanyo mbonera.

Ati “Ubutaka bw’ubuhinzi dufite ingamba zo kuburinda kugira ngo butavogerwa, kandi guhindura imikoreshereze y’ubutaka ubungubu dukurikije itegeko dufite, ntabwo byakoroha, dukurikije n’uburyo byashyizwe mu ikoranabuhanga. Ubu guhindura imikoreshereze y’ubutaka bigomba gukorwa n’ikigo gishinzwe ubutaka kandi uwabihindura naramuka akozemo amakosa azajya abibazwa kuko ubu biroroshye kureba uwakoze muri ‘system’ akaba yahindura imikoreshereze y’ubutaka.”

Gafaranga Joseph uri mu bayobora Urugaga rw'abahinzi n'aborozi mu Rwanda 'Imbaraga' yagaragaje ikibazo cy'abahinzi basabwa kongera umusaruro nyamara ubutaka bahingaho burimo kugabanuka
Gafaranga Joseph uri mu bayobora Urugaga rw’abahinzi n’aborozi mu Rwanda ’Imbaraga’ yagaragaje ikibazo cy’abahinzi basabwa kongera umusaruro nyamara ubutaka bahingaho burimo kugabanuka

Uyu muyobozi yanihanangirije umuntu watanga uruhushya rwo kubaka ahantu hagenewe ubuhinzi hatagenewe gutura, na we akazabihanirwa kuko ibyo byose hari amategeko abigenga, ku buryo amakosa yabaye yagiye atuma hari amategeko avugururwa, kugira ngo ayo makosa atazajya akomeza gukorwa.

Ati “Turabona ko ubutaka busigaye nituburinda neza nta kibazo Abanyarwanda bazagira cy’ibiribwa.”

Umuyobozi wungirije w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) mu Rwanda, Varsha Redkar Palepu, na we witabiriye ibi biganiro, yashimye uruhare rwa sosiyete sivile mu iterambere ry’Igihugu, avuga ko ibiganiro nk’ibi bigira uruhare mu kunoza imiyoborere.

Varsha Redkar Palepu, yashimye ibikorwa bya sosiyete sivile mu iterambere ry'Igihugu
Varsha Redkar Palepu, yashimye ibikorwa bya sosiyete sivile mu iterambere ry’Igihugu

Yagize ati “Ubutaka ni ingenzi mu bishingiyeho ubukungu bw’u Rwanda. Turizera ko abahuriye muri ibi biganiro baturutse mu nzego zitandukanye, tuzarushaho gukomeza gukorana mu gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo byagaragajwe mu micungire y’ubutaka.”

Inzego zishinzwe ubutaka mu Rwanda zigira inama abagura ubutaka n’ababugurisha kwitonda no kwirinda abatekamutwe, bakabanza bakagenzura ibyangombwa, bakabaza n’inzego zibishinzwe, kuko byagaragaye ko hari abakora uburiganya bakaba bagurisha ubutaka butari ubwabo, cyangwa bagahimba ibyangombwa by’ubutaka bakaba babyakiraho inguzanyo, nyuma bakaburirwa irengero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka