Sosiyete Sivile isanga ibibazo bya politiki bidakwiye kugira ingaruka ku mibereho y’abaturage

Sosiyete Sivile nyarwanda iremeza ko politiki idakwiye kuvangwa n’ihagarikwa ry’inkunga igamije guteza imbere abaturage ahubwo hakwiye kurebwa uburyo iyo nkunga ikoreshwa.

Bamwe mu baterankunga bahagaritse inkunga bageneraga u Rwanda barushinja kugira uruhare mu bibera mu burasirazuba bwa Kongo.

Sosiyete Sivile yinubira uburyo abaterankunga b’abanyamahanga bahita bahagarika inkunga bageneraga ibihugu bikiri mu nzira z’amajyambere batabanje kubagisha inama, nyamara bari bafitanye amasezerano y’imikoranire, nk’uko byatangajwe na Eduard Munyamaliza, uhagarariye inama y’ubutegetsi ya sosiyete sivile mu Rwanda.

Mu nama nyunguranabitekerezo yari igamije kwiga ku mikoreshereze y’inkunga, kuri uyu wa gatatu tariki 29/08/2012, Munyamaliza yavuze ko uruhare rwabo nka sosiyete sivile ari ugukumira ingaruka za politiki ku buzima bw’abaturage.

Yagize ati: “Tugomba gushyiraho imbara cyane cyane tureba inyungu n’uburenganzira bw’abaturage kugira ngo ibibazo bya politiki bitabagiraho ingaruk, bahagarikirwa inkunga yabafashaga mu iterambere kandi muri rusange nta ruhare bafite muri izo politiki”.

Yakomeje avuga ko ibyo aribyo bazibandaho mu biganiro bazagirana n’abaterankunga, kuko nk’u Rwanda benshi bari guhagarikira inkunga, ari urwa mbere muri Afurika mu kuyikoresha neza.

Ronald Nkusi, uyobora igice cy’amafaranga ava hanze muri MINECOFIN, we avuga ko icya ngombwa ari uko inkunga ikoreshwa neza, kikaba ikibazo ari uko ijyanywe mu bibazo bya politiki.

Ati: “Baramutse bavuze ngo inkunga yabo ikoreshwa mu bibiazo bya politiki aho baba bafite uburenganzira bwo kuyihagarika”.

Ibyo biganiro biteganyijwe kuba kuri uyu wa gatanu tariki 31/08/2012, aho Sosiyete Sivile izaganira n’imwe mu miryango y’abaterankunga. Bazaba baganira ku kamaro n’uruhare rw’abaterankunga ku iterambere ry’abaturage.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka