Sosiyete Sivile isanga abagore bakwiye guhagurukira kwiyamamariza kuyobora igihugu

Raporo y’imiryango itari iya Leta yibumbiye muri CLADHO ivuga ko amatora y’Umukuru w’Igihugu yagenze neza, igasaba abagore ko baziyamamaza ubutaha.

Imiryango ya sosiyete sivile yifuza ko abagore baba benshi mu bahatanira kuyobora igihugu mu Rwanda.
Imiryango ya sosiyete sivile yifuza ko abagore baba benshi mu bahatanira kuyobora igihugu mu Rwanda.

Iyo miryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko yamaze kugeza raporo kuri Komisiyo y’Amatora, iyisaba ubufatanye mu gukangurira abagore gutinyuka kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.

Umuvugizi w’imiryango Nyarwanda itari iya Leta (Sosiyete Sivile), Sekanyange Jean Leonard avuga ko nk’uko mu nzego zose hagaragara abagore, mu bakandida batatu bahataniye umwanya w’umukuru w’igihugu naho bagombaga kubamo.

Yagize ati "Mu bakandida batatu nta mugore twabonye kandi tuzi neza ko mu gihugu cyacu umugore ari ku isonga,turagira ngo ubutaha twese tuzafatanye gutinyura abagore kwiyamamariza umwana w’umukuru w’igihugu".

Umuvugizi w'Imiryango nyarwanda itari iya Leta (Sosiyete Sivile) Sekanyange Jean Leonard.
Umuvugizi w’Imiryango nyarwanda itari iya Leta (Sosiyete Sivile) Sekanyange Jean Leonard.

Sekanyange ngo ntiyirengagije ko Diane Nshimimana Rwigara ari umugore kandi yatanze kandidatire, ariko ngo yari umwe kandi "ntiyari yujuje ibyangombwa bisabwa".

Avuga ko muri rusange amatora yagenze neza aho indorerezi 357 zagenzuye hose mu mirenge irenga 208, ngo zabonye urubyiruko n’abasheshe akanguhe bafite ishyaka ndetse n’imiteguro myiza y’ahabereye amatora.

Mu byo imiryango ya Sosiyete sivile yongera kunenga harimo kuba ahenshi ngo nta nzira zorohereza abafite ubumuga n’abandi bafite intege nkeya kugera mu byumba by’itora.

Imiryango ya Sosiyete Sivile kandi isaba ko ubutaha abayobozi b’inzego z’ibanze bagomba kwirinda kubangamira abakandida bamwe biyamamaza.

CLADHO igizwe n’imiryango 12 ikorera mu Rwanda, harimo Transparency International, AERG, AJPRODHO, AVP, BENIMPUHWE, CSC,KANYARWANDA, LIPHRODHOR, MPEDH, Never Again Rwanda na RWAMREC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka