Sosiyete sivile isanga Abadepite bakwiye kongera imishinga y’amategeko bategura

Abahagarariye imwe mu miryango itari iya Leta (civil society organizations), bagaragaje ko umubare w’imishinga y’amategeko itegurwa n’Abadepite ukiri hasi, kandi ari abantu baba bahagarariye rubanda ndetse n’amenshi mu mategeko atorwa, akaba ari aturuka mu nzego za Leta, ibintu babona ko byatuma amategeko menshi yaba atavugira abaturage ku bibazo bafite n’uburyo bwo kubikemura.

Imiryango itari iya Leta yagaragaje izo mpungenge ku wa Kane tariki 26 Mutarama 2023, mu nama nyunguranabitekerezo hagati y’Umutwe w’Abadepite, imiryango itari iya Leta, ndetse n’amashuri makuru na za Kaminuza, bikaba bigamije kongera uruhare rw’umuturage muri gahunda z’Inteko Ishinga Amategeko.

Mahoro Eric, Umuyobozi mukuru wungirije wa ‘Never Again Rwanda’, yavuze ko imibare bafite ku byerekeye imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko, igaragaza ko mu myaka icumi ishize, imishinga y’amategeko yateguwe n’Abadepite yari munsi ya 2% y’amategeko yose yatowe.

Mahoro yabajije Abadepite “Mwasobanura impamvu bimeze bityo?”

Abayobozi Nteko Ishinga Amategeko, bemeye ko koko imishinga y’amategeko itegurwa n’Abadepite ari mikeya, nk’uko byasobanuwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatila, agaragaza n’ikibitera.

Hon Mukabalisa yavuze ko imwe mu mpamvu zituma imishinga y’amategeko ikorwa n’Abadepite ikiri mikeya, ari ukubura ubushobozi, aho yagaragaje ko gutegura umushinga w’itegeko ari ibintu bisaba amikoro.

Yagize ati “Mu bihugu bifite amikoro ahagije, Umudepite aba afite ibiro bye bwite akoreramo, akagira abakozi guhera kuri batanu kugeza ku icumi bamufasha mu bijyanye n’akazi ke ko gushyiraho amategeko, harimo no gukora ubushakashatsi no gutegura imishinga y’amategeko. Ariko twebwe, Umudepite ntagira umukozi ushinzwe kumufasha”.

Gusa, Mukabalisa yongeyeho ko no muri ibyo bihugu bifite amikoro ahagaije, imishinga myinshi y’amategeko usanga ituruka mu butegetsi bwite bwa Leta ‘executive’, kurusha uko ituruka mu Badepite. Impamvu ahanini ngo ni uko n’ubundi Guverinoma ari yo ishyiraho gahunda za Leta.

Yagize ati “Mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zitandukanye, hategurwa imishinga y’amategeko ijyanye nazo. Ubwo rero abo mu butegetsi bwite bwa Leta (the executive) ni bo akenshi bategura imishinga y’amategeko ajyanye n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ziba zaremejwe na Guverinoma”.

Yongeyeho ko Abadepite bagira uruhare mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’izo gahunda za Leta, ndetse no kumenya niba itegeko runaka ryatowe, rikemura ibibazo ryashyiriweho, nk’uko byatangajwe na The New Tomes.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka