Sosiyete Sivile irifuza ko hari ibibazo by’umwihariko bitagakwiye kujya bibura mu ngengo y’Imari
Umuryango wa Sosiyete Sivile mu Rwanda wongeye gusaba inzego z’ibanze kubahiriza ibyo abaturage bifuza ko bijya mu ngengo y’imari, hagashyirwamo ibyo abaturage bifuza kandi Leta igashyira mu bikorwa ibyo abaturage baba bagaragaje ko bihangayikishije kandi bikwiye kwitabwaho.
Ibi babitangarije mu nama yahuje abagize sosiyete sovile kuwa 20/3/2014, igamije gusuzuma imikoreshereze y’imari ya Leta. Muri iyi nama bagarutse ku bice bitandukanye by’abantu n’uburyo ingengo y’imari ibagirira akamaro.

Abenshi bagarutse ku kuba inzego z’ibanze hamwe na hamwe mu turere zishinjwa kutita ku bibazo by’abaturage, ahubwo bagashyira mu bikorwa ibitihutirwa, nk’uko bitangazwa n’umwe mu bahagarariye ishyirahamwe COPORWA, Juvenal Sebishwi. Atanga urugero, uyu yagize ati "Urabona twagiye muri ‘Bye Bye Nyakatsi’ ariko hari aho wagera nko mu Burasirazuba ugasanga nta kibazo cy’imiturire kigihari, ariko wagera nko muri Nyaruguru ugasanga hari umuturage inzu si inzu, ibuze kuba inzu ibuze no kuba nyakatsi. Noneho bakubaka ikintu kimeze nk’igihangari nacyo kidakinze bagashyiraho imiryango itatu nta cyumba kirimo, abantu bose bararana, ababyeyi n’abana bose muri icyo kintu gihurutuye."
Bwana Sebishwi yunzemo ati "Ahubwo ziriya nzego z’ibanze zikora biriya kandi zabonye ingengo y’imari zishobora gushyira imbere umuhanda kandi zakarebye umuturage uzicwa n’ibyorezo binyuranye cyangwa uzicwa no kubura ibikenerwa by’ibyanze mu burenganzira bwe." Ibyo yavuze bihuye n’ibikorwa akenshi biba bitari mu ngengo y’imari ariko bikaba bifite agaciro, birimo nko gutuza Abanyarwanda batahutse cyangwa ibiza byibasira igihugu.
Jean Leonard Sekanyange, ukuriye impuzamiryango y’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO, yatangaje ko kugeza ubu abaturage batishimira ko ibyo abayobozi bababaza bifuza ko bishyirwa mu ngengo y’imari akenshi bidakurikizwa. Ati "Abenshi mu baturage iyo tugiye kubasura bishimira kuba twagiye kubaka ibitekerezo. Hari n’aho batubwira ko ari ubwa mbere babonye abaza kubabaza ibitekerezo byabo ku ngingo runaka zirimo ingengo y’imari."
Mu gutegura igenamigambi ryakwitabwaho mu ngengo y’imari, ngo aba bagize sosiyete sivile Nyarwanda babaza inzego nyinshi zo mu byiciro zitandukanye, abagore, abafite ubumuga, urubyiruko, abayobozi b’amakoperative, abahinzi, n’aborozi bakumva ibitekerezo byabo. Biteganyijwe ko ibizava kuva muri iyi nama aribyo abari bahagarariye imiryango yitabiriye iyi nama bazaheraho bakangurira impinduka mu ikoreshwa ry’ingengo y’imari.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyo rwose hari utu details duto tujya twibagirana , buretse ko akenshi usanga nanone ari hari usanga akenshi abaturage bigaruukaho kugiti cyabo buri muntu kandi hakarebwe rusange , wenda ari nkumudugudu byakumvikana,ariko ndatekereza iyo ari ikibazo gishobora kuzafata nabandi benshi icyo gishyirwa muri ingengoyimari