Sosiyete Sivile iremeza ko “Agaciro Development Fund” kerekana ko Abanyarwanda bazi icyo bashaka
Ibitekerezo Abanyarwanda bagenda bakora bigamije kunganira Leta mu iterambere biri mu bigaragaza ko bafite ubushake bwo kwiteza imbere batitaye ku nkunga bagenerwa n’amahanga; nk’uko bitangazwa na Edouard Munyamaliza, Umuyobozi wa Sosiyete Sivile mu Rwanda.
Iri huriro mpuzamiryango itegamiye kuri Leta rimaze iminsi itatu ryiga ku kamaro k’inkunga y’amahanga ku bihugu bikenye n’uburyo inkunga yatangwa ariko hakabaho n’icyubahiro ku bayihaye.
Ibyo babihereye ku buryo u Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere ku isi mu gukoresha neza nkunga, ariko ntibibuze abayitangaga kuyihagarika bitwaje ibibazo bidafite aho bihuriye n’imibereho myiza y’abaturage kandi iyo nkunga aricyo iba igamije.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo iyi nama yasozwaga, kuri uyu wa gatanu tariki 31/08/2012, Munyamaliza yavuze ko aho u Rwanda rugeze rudateze iterambere ryarwo mu nkunga ziva mu mahanga, akurikije ibyo bagenda bakora.
Yagize ati: “Iyo nkunga irakenewe ariko mu gihe itabonetse siyo herezo y’isi si naryo herezo ry’Abanyarwanda. Abanyarwanda ubu batangiye kumva ko ubuzima, ejo hazaza heza habo ndetse n’iterambere ryabo riri mu maboko yabo, ni nayo mpamvu haba ibitekerezo byiza nka Agaciro Development Fund ndetse n’ubundi buryo ubwo aribwo bwose bw’ubwitange”.
Umuyobozi wa Sosiyete Sivile mu Rwanda yavuze ko Sosiyete Sivile ikwiye gukorera mu mucyo no gushyira ingufu mu bikorwa by’Imbatura bukugu bya Kabiri (EDPRS II) bizibanda ku guteza imbere ibikorwa remezo.
Nyiramaliza avuga ko batangiye kugira uruhare mu bikorwa bikorerwa imbere mu gihugu akaba ari yo mpamvu bahereye kuri iki kibazo kimaze iminsi kivugwa.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Aba nabo biha gukora akazi ka Mushikiwabo kandi agihari.