Sosiyete Sivile irasaba kongererwa umwanya muri gahunda za Leta

Sosiyete Nivile nyarwanda isanga umwanya ifite muri gahunda za Leta wakongerwa kugira ngo ibikorwa byayo bigere ku baturage benshi.

Byavugiwe mu nama yabahuje na zimwe mu nzego za Leta ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye, kuri uyu wa 20 Ukwakira 2015.

Bamwe mu batanze ibiganiro muri iyo nama.
Bamwe mu batanze ibiganiro muri iyo nama.

Ngendandumwe Jean Claude, Umunyamabanga w’Ihuriro ry’Imiryango ya Sosiyete Sivile (CCOAIB), avuga ku byo Leta yakagombye kongeramo ubufatanye na Sosiyete Sivile, yagize ati "Sosiyete sivile ni yo igera cyane kuri ba baturage batabasha kwivugira bityo yakagombye guhabwa umwanya munini mu nzego zifata ibyemezo kugira ngo igaragaze ibibazo bahura na byo".

Ngendandumwe akomeza avuga ko Sosiyete Sivile yakagombye kumenyeshwa politiki cyangwa amabwiriza agiye gusohoka, ikabanza ikayasoma, ikayumva bityo ikareba niba ibirimo bijyanye n’ibyifuzo by’abaturage.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Munyeshyaka Vincent, avuga ko Sosiyete Sivile itajya yirengagizwa na rimwe muri gahunda z’igihugu.

Agira ati" Sosiyete Sivile ifite umwanya ugaragara muri gahunda za Leta kuko mu igenamigambi mu nzego z’ibanze ari ho berekanira ibyifuzo byabo ndetse n’ibyo bashaka gukora kandi bigahabwa agaciro".

Abitaribiriye inama bifuza ko Sosiyete Sivile yakongererwa umwanya muri gahunda za Leta.
Abitaribiriye inama bifuza ko Sosiyete Sivile yakongererwa umwanya muri gahunda za Leta.

Munyeshyaka akomeza avuga ko mu itegurwa ry’ingengo y’imali y’uwu mwaka wa 2015-2016, Sosiyete sivile ndetse n’abikorera bahawe umwanya uhagije ngo bagaragaze ibitekerezo byabo, gusa ngo aho bifuza ko umwanya wakongerwa byaganirwaho.

Umuyobozi Wungirije mu Kigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB), Ambasaderi Fatuma Ndangiza, na we wari witabiriye ibi biganiro yavuze ko Sosiyete sivile itajya yimwa umwanya.

Icyakora ngo kubera inshingano nyinshi Leta igira kandi iba igomba gukurikirana, hashobora guca igihe nta biganiro bikorwa hagati y’impande zombi, gusa ngo ntibagire impungenge.

Munyantore Jean Claude

Ibitekerezo   ( 1 )

MBERE NA MBERE, "SOSIYETE SIVILE" MU KINYARWANDA BIVUGA IKI???????

K yanditse ku itariki ya: 20-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka