Sosiyete Sivile irasaba abaturage kumva ko ibikorwa byayo bigamije inyungu zabo

Abagize Sosiyete Sivile barasaba abaturage kudatekereza ko ikorera mu kwaha kwa Leta, ahubwo ko ifatanya na Leta mu bikorwa byiza, byaba ngombwa inakayihwitura; nk’uko babitangarije mu mushyikirano bagiranye n’itangazamakuru, kuri uyu wa Gatanu tariki 14/09/2012.

Mu minsi yashize, Sosiyete Sivile nyarwanda yasaga nk’aho yirengagiza bimwe mu byakorerwaga mu gihugu, byatumye abenshi bayifata nk’umwe mu bafatanyabikorwa ba Leta kuko itari igikora ibijyanye n’inshingano zayo.

Abagize impuzamiryango itegamiye kuri Leta bavuga ko akazi kabo ari ako gushyigikira ibigenda neza no kugaya ibitagenda neza, mu rwego rwo guteza imbere ubutabera n’iterambere; nk’uko bitangazwa na Thierry Kevin Gatete ushinzwe ibijyanye na politiki muri Oxfam.

Agira ati: “Gukorana na Leta muri rusange ni ikintu kiza. Turakorana nibyo, dufite imikoranire ariko ntago turi Leta”.

Gatete Thierry, ukorana na Oxfam muri gahunda zo gushyiraho politiki zirengera abaturage.
Gatete Thierry, ukorana na Oxfam muri gahunda zo gushyiraho politiki zirengera abaturage.

Gatete agereranya sosiyete sivile n’umutware w’umukenke mu Rwanda rwo hambere. Ati “ Kera habagaho umutware w’umukenke, umutware w’umuheto mu Rwanda. Iyo umutware yitwaraga nabi abo bantu bishyiraga hamwe bakajya kubwira wa mutware guhindura imikorere, niyo sosiyete sivile y’uyu munsi”.

Ni abaturage bishyirahamwe bakajya kubwira abayobozi bati ibi bintu byahinduka. Leta turakorana ariko abaturae ntibakwiye kutubona nka Leta kuko turi ijwi rya rubanda”.

Gatete yemeza ko itangazamakuru rizabafasha gusobanurira abaturage ibyo bakora bitajya bivugwa kuko batabitangazaga.

Iki gikorwa cyo gukorana n’itangazamakuru kije gikurikira icyo bakoze mu minsi ishize baganiraga ku kamaro k’inkunga zitangwa n’amahanga ku bihugu bikennye.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka