SOS yaremeye abakecuru bagizwe incike na Jenoside inabashumbusha abana n’abuzukuru

Ubuyobozi bw’ikigo cya SOS Village d’Enfants gikorera mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza tariki 07/04/2014 cyaremeye abakecuru batanu bagizwe incike na Jenoside kinabashumbusha abana n’abuzukuru bazajya baba hafi. Abana bashumbushijwe abo bakecuru ni abakozi basanzwe bakora muri icyo kigo, naho abuzukuru bakaba ari abana kirera.

Ubusanzwe icyo kigo cyita ku bana b’imfubyi n’abandi bana batagira kivurira, kikabashakira imiryango yabakira kugira ngo bakure neza kandi bakurire mu miryango nk’abandi bana.

Umuyobozi wa SOS Village d'Enfants avuga ko icyo kigo kizarushaho kwegera abo babyeyi b'incike kugira ngo bakemurirwe ibibazo bafite.
Umuyobozi wa SOS Village d’Enfants avuga ko icyo kigo kizarushaho kwegera abo babyeyi b’incike kugira ngo bakemurirwe ibibazo bafite.

Umuyobozi wa SOS Village d’Enfants, Utazirubanda Jean Claude, avuga ko nk’uko icyo kigo gisanzwe gifasha abo bana kikabashakira imiryango, abakozi ba cyo banasanze ari byiza ko bafata abo babyeyi b’incike. Ibyo ngo biri muri gahunda yo kurushaho kwegera abo babyeyi no kubafasha mu byo bakeneye.

Ati “Turashaka ko tuzajya dusura abo babyeyi tukamenya ibyo bakeneye, tukabakorera imirimo itandukanye tukabaganiriza, cya gihe umubyeyi aba yihebye adafite umuganiriza ngo amuture agahinda afite amubone hafi. Dufite ivuriro, igihe abo babyeyi bakeneye kuvurwa birakwiye ko tubazana kugira ngo tubavuze, igihe hari igikoresho cyabuze tukigure, kandi dufite umutima ubishaka”.

Abana bashumbushijwe abo babyeyi b’incike bavuga ko bishimiye kuzajya babakurikirana kuko n’ubundi hari abari bakeneye ababyeyi, nk’uko bivugwa na Uwimbabazi Juliette wahawe inshingano yo kuba umwana w’umubyeyi w’incike witwa Numukobwa Meresiyana.

Abakecuru batanu b'incike bashumbushijwe abana n'abuzukuru.
Abakecuru batanu b’incike bashumbushijwe abana n’abuzukuru.

Yagize ati “Nishimye cyane kuko no mu busanzwe nanjye nari nkeneye umubyeyi. Dufite abana batoya tuzajya tumushyira bajye gukina na we na bo bagire nyirakuru cyane cyane ko SOS ifite abana baba badafite imiryango. Tuzajya dufata igihe tujye kumukuburira, kumumesera nawe akabasha kubwira abana ibya kera kugira ngo na bo bajye bamenya ko atari imfubyi”.

Uwo mukecuru w’incike witwa Numukobwa yavuze ko atabona uburyo yasobanura ibyishimo bye nyuma yo kongera kubona umuryango kandi yari incike. Yagize ati “Biriya se wabona uko ubivuga ahubwo? Imana n’ubu nayiha amashyi.

Nonese ko ngiye gukira nk’aba ngiye kongera kuba umubyeyi nari incike, nkabona abana bakuru nkabona abuzukuru bakaza bakansanga bati kaka umeze ute, ubwo urumva ntashimira Imana?”

Aba bakecuru bagizwe incike na Jenoside baremewe ibintu bitandukanye birimo n'ibiryamirwa.
Aba bakecuru bagizwe incike na Jenoside baremewe ibintu bitandukanye birimo n’ibiryamirwa.

Numukobwa avuga ko nta buzima yari afite kuko hari igihe yarwaraga akabura umuntu wo kumurwaza, akicwa n’inyota kubera kubura amazi ndetse ngo akabura uko ateka kubera kubura udukwi two gucana. Ati “Imana yonyine ni yo dushimira iduha nk’ibi ikaduhoza amarira”.

Mu bakecuru batanu b’incike bashumbushijwe imiryango n’ikigo cya SOS harimo bane bari ku rutonde rwatanzwe n’umuryango w’abapfakazi ba Jenoside (AVEGA) nyuma y’ibarura uwo muryango wakoze, undi mukecuru akaba yarashyizwe mu bazafashwa kuko umwana we asigaranye aba kure nk’uko Utazirubanda yabidutangarije.

Bimwe mu bintu ikigo cya SOS cyaremeye abakecuru bagizwe incike na Jenoside.
Bimwe mu bintu ikigo cya SOS cyaremeye abakecuru bagizwe incike na Jenoside.

Uretse gushumbushwa imiryango, abo bakecuru banaremewe ibintu bitandukanye birimo ibiryamirwa, ibiribwa n’ibikoresho bitandukanye byo gukoresha mu rugo bifite agaciro k’amafaranga akabakaba ibihumbi 500 yakusanyijwe n’abakozi b’ikigo cya SOS.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka