Sony Entertainment Group igiye gushora imari muri Afurika

Sosiyete ya Sony Entertainment Group, yatangaje ko ifite gahunda yo gushora miliyoni 10 z’amadorali ya Amerika mu bigo bigitangira bifite aho bihuriye n’imyidagaduro ku mugabane wa Afurika.

Sony-Group igiye gushora imari mu rwego rw'imyidagaduro muri Afurika
Sony-Group igiye gushora imari mu rwego rw’imyidagaduro muri Afurika

Mu itangazo iyi sosiyete iherutse gushyira hanze, yavuze ko iri shoramari rigamije guteza imbere imyidagaduro muri Afurika rizanyuzwa mu kigega cya Sony Innovation Fund: Afurika (SIF: AF).

Umuyobozi mukuru wa Sony Ventures, Gen Tsuchikawa, yavuze ko ibikorwa by’iyi sosiyete biri mu murongo w’imyidagaduro bizakomeza nk’uko bisanzwe kabone n’ubwo igiye gutangira gushora imari mu bindi bice bitandukanye binyuze mu kigega cyashinzwe mu 20216.

Yagize ati: “Urubuga rw’imyidagaduro nirwo rufunguzo fatizo kuva ku munsi wa mbere hashyirwaho ikigega cya Sony Innovation Fund, kandi niko bizahora.”

Tsuchikawa yakomeje asobanura ko bitewe no kuba umugabane wa Afurika warakomeje kurangwa n’udushya dutandukanye mu ruhando rw’imyidagaduro biri mu byatumye iyi sosiyete yifuza gushora imari muri Afurika.

Ati: “By’umwihariko, Afurika ifite umuryango mugari wa ba rwiyemezamirimo n’abashoramari bifuza guhanga uburyo bushya bwo kuzamura urwego rw’imyidagaduro ku ba Nyafurika, byatumye Sony ishyiraho ikigega cya SIF: AF.”

Miliyoni 10 z’amadorali azashorwamo imari mu gutangiza imishinga imwe n’imwe y’imyidagaduro, harimo umuziki, filime, imikino ndetse no gukwirakwiza ibihangano.

Sony irateganya guhera iri shoramari muri Afrika y’Epfo, Kenya, Ghana na Nigeria mbere y’uko yerekeza mu bindi bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika.

Kugeza ubu ariko, nta gihe cyatangajwe iri shoramari rizatangira ndetse nta n’umubare mubare wihariye wari watangazwa w’ibigo bizungukira muri uyu mushinga.

Umugabane wa Afurika ukomeje kureshya abashoramari mu myidagaduro ndetse vuba aha biherutse gutangazwa ko Afurika igiye kuzajya yakira ibirori bya Grammy binyuze mu mushinga uzatangira hagati ya 2025 na 2026.

Muri uyu mushinga hatoranyijwe imijyi itanu ishobora kwakira ibi birori, harimo Kigali, Johannesburg, Nairobi, Lagos na Abidjan.

Bikavugwa kandi ko Abidjan yatoranyijwe nk’umujyi uzaba urimo icyicaro cya Grammy ku bahanzi b’abanyafurika babarizwa mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka