Somaliya irashaka kwigira ku Rwanda uko yakwihaza ku mutekano
Perezida wa Samalia, Sheikh Sharif Ahmed, yageze mu Rwanda taliki 05/07/2012 mu rugendo yarimo akorera mu bihugu byo muri Afurika, aho asaba ubufasha mu kongera umutekano mu gihugu cye cyitegura amatora mu kwezi kwa Kanama.
Perezida wa Samalia yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame byibanda mu kugarura umutekano n’uburyo Somalia yakwigira ku Rwanda kwicyemurira ibibazo by’umutekano mucye no gushimangira ubumwe bw’abanyagihugu.
Mbere yo guhura na Perezida Kagame, Perezida Sheikh Sharif Ahmed yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Louise Mushikiwabo, watangaje ko u Rwanda hari umusanzu rwatanze mu kubaka amahoro y’igihugu cya Somalia rutoza abapolisi b’icyo gihugu mu gucunga umutekano.
Perezida Sheikh Sharif Ahmed n’abamuherekeje barifuza kwigira ku Rwanda kubona igisubizo cy’umutekano bahereye ko mu myaka ya 1990 ubwo Somalia yari yugarijwe n’umutekano mucye.
Muri icyo gihe u Rwanda narwo rwari rwibasiwe n’intambara, ariko rwashoboye kwishakira umutekano none ubu ni igihugu kireberwaho mu kugira umutekano ndetse kikaba n’igihugu kifashishwa mu kugarura umutekano mu bindi bihugu.
Somalia kandi isanga kwigira ku Rwanda ibyo kugarura umutekano byajyana no kugarura ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyagihugu nk’uko u Rwanda rwashoboye kwicyemurira ibibazo by’imanza z’abakoze Jenoside.

Perezida Sheikh Sharif Ahmed yageze mu Rwanda nyuma yo gusura u Burundi na Sudan y’Amajyaruguru bimwe mu bihugu yasabye ko byagira uruhare mu kumufasha kugarura umutekano muri Somalia. U Burundi bufite ingabo zigera ku 4000 muri Somalia naho Sudani nayo yiyemeje kuzamuba hafi.
Hashize imyaka irenga 20 Somalia iri mu mutekano mucye ariko hatangiye kuboneka agahenge kubera ingabo za AMISOM zibungabunga umutekano mu duce tw’igihugu turimo na Mogadishu, umurwa mukuru wa Samalia.
Perezida Sheikh Sharif Ahmed yashimye uruhare rw’ingabo z’u Burundi mu kugarura umutekano muri Somalia.Perezida Nkurunziza w’u Burundi yemeye kongera batayo y’abasirikare mu bikorwa byo kugarura umutekano muri Somalia.
Mu ngabo z’Abarundi zigera ku 4000 ziri mu gihugu cya Somalia, abagera kuri 200 baguye mu bitero by’abiyahuzi barwana muri Somalia.
Perezida Sheikh Sharif Ahmed yanabonanye na Perezida Omar Al Bashir wa Sudani y’Amajyaruguru, igihugu yabayemo mbere y’uko asubira mu gihugu cye.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|