Sobanukirwa uburyo bukwiye bwo guhana umwana

Mbere y’uko tuvuga ku buryo bukwiye bwo guhana umwana, tubanze twibaze niba abantu bumva neza guhana umwana icyo aricyo. Hari abitirinanya guhana umwana no guhohotera umwana.

Si byiza guhana umwana umukubita
Si byiza guhana umwana umukubita

Hari ingero zagiye zigaragara mu nkuru zavuzwe, zimwe zanyuze kuri Kigali Today.com, aho usanga ababyeyi bahohotera abana bikabaviramo no kugezwa mu butabera kugira ngo bakurikiranwe hakurijwe amategeko y’u Rwanda.

Urugero rumwe ni urw’umubyeyi wo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Mimuli mu Kagari ka Mahoro, witwa Uwamahoro Evangeline w’imyaka 34 watawe muri yombi ku itariki ya 02 Mutarama 2021, akurikiranyweho guhana umwana we by’indengakamere.

Uwamahoro yakubise umwana we witwa Twagirimana Innocent w’imyaka 6, yamukubise mu maso akoresheje urusinga rw’amashanyarazi biviramo umwana gukomereka mu jisho no ku matwi.

Urundi rugero ni urw’ababyeyi bo mu Karere ka Nyabihu mu murenge wa Kabatwa bafatanyije gutwika umwana wabo w’imfura intoki bamuhora ko yafashe amafaranga akajya kuyagura amandazi, nkuko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Karekezi.

Izo ngero zombi zigaragaza ko ababyeyi bamwe batazi gutandukanya guhana no guhohotera umwana.

Guhana umwana ni iki?

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’impuguke mu by’imitekerereze (Pscychologue) Mukamana Adelite, avuga ko igihano ari uburyo bwo kubwira umwana ko buri gihe iyo umuntu akora amakosa ashobora kugerwaho n’ikintu kitamunezeza, nko kuba yakwimwa ibintu asanzwe akunda (film, imineke n’ibindi).

Gukubita umwana: Mukamana avuga ko ari nko kwivura umujinya. Ati: Aha umubyeyi yibwira ko umwana aba yamubababaje noneho nawe akamwihimuraho kandi ntabwo umuntu akwiye kwihimura ku mwana”.

Akomeza avuga ko umugani w’Abanyarwanda ubisobanura neza ko ‘inkoni ivuna igufwa itavuna ingeso’, ko gukubita umwana bidakwiye.

Ati “Ku bavuga ko umunyafu ukenewe, si byo kuko ikibi cyawo ni uko utagira umupaka (mbese ntugira aho ugarukira), ari naho ushobora kuvamo guhohotera umwana”.

Mukamana avuga ko guhana biza mu gihe umwana yatannye cyangwa hari ibyo atakoze uko bikwiye.

Umubyeyi yakabanje kwibaza ngo ni iki umwana yakoze, ni ikihe kibazo cyabaye cyatumye umubyeyi atekereza ko umwana atabikoze neza? Hanyuma akabona kumubwira uko yakagombye kubikora binyuze mu kiganiro.

Iyo umwana abikoze mu buryo bwisubira, nibwo umubwira uti twarabivuganye, ubushize warabikoze none dore urongeye! Uti ubu rero ngiye kuguhana, ari nabwo umwima cya kintu akunda, ubundi ntabwo igihano kiza ku makosa umwana akoze ubwa mbere.

Ese hari ingaruka bigira iyo umwana ahanishwa inkoni?

Mukamana avuga ko umwana wamenyereye guhanishwa inkoni bimugiraho ingaruka kuko bimuhindura igikuke.

Ati “Icya mbere ahinduka igikuke, yarangiza akaba icyihebe. Ikindi nawe yiga ko ibibazo bikemurwa no guhohotera abandi cyangwa kubakubita. Iyo undi mwana mugenzi we amufatiye igikinisho aramukubita. Hanyuma akaba umuntu udashobotse, ntiyishobokere ubwe, ntashobokere abandi. Abo bavukana, umuryango mugari, ndetse n’igihugu akaba wa muntu wananiranye. Ujya wumva nk’umuyobozi ukubita abaturage, burya biba byaratangiye kera mu bwana bwe”.

Ese umwana atangira kuganirizwa mu buryo bwo kumuhana angana ate?

Mukamana avuga ko nta mwana n’umwe utaganirizwa mu buryo bwo kumuhana. Ati “Yemwe n’umwana muto w’uruhinja umureba nabi akabimenya ko umurebye nabi ndetse akamenya ko yakosheje. Uko imyaka igenda, uko akura ni ko ikiganiro mugirana kigenda cyiyungura”.

Amategeko y’u Rwanda avuga iki ku gukubita no guhohotera umwana?

Itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana mu ngingo ya 28 ivuga ko bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, umuntu wese uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro harimo n’ibyo ku mubiri, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).

Bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo kiviriyemo umwana ubumuga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), iyo icyaha kiviriyemo umwana urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka