Sobanukirwa n’ibijyanye n’amatora y’abadepite n’ibyiciro batorwamo

Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rivuga ko buri Munyarwanda wese ufite imyaka guhera kuri 18 y’amavuko, uwanditse kuri lisiti y’itora, kandi akaba adafite imiziro, uwo wese itegeko nshinga rimuha uburenganzira bwo kwitorera abadepite.

Inteko ishinga amategeko igira manda y’imyaka itanu kandi mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka hazaba amatora y’abadepite 80 bakaba bazatorwa mu byiciro bine.

Ubwo iyo nteko rusange yateranaga tariki 11/07/2013, abayigize baboneyeho no kumutumira na we abashimira icyo gitekerezo bagize kuko ubusanzwe ngo urubyiruko ari umuyoboro mwiza wo gucishamo ubutumwa, bukagenda bwihuse kandi bukagera ku ntego.

Urubyiruko rwo mu karere ka Rutsiro rutari rusobanukiwe n’ibijyanye n’amatoa y’abadepite, tariki 11/07/2013, rwasuwe n’umuhuzabikorwa w’amatora mu turere twa Rutsiro na Karongi, Mukeshimana Jasson, aruha ibisobanuro birambuye.

Abadepite 53 batorwa binyuze mu mitwe ya politiki cyangwa se mu bakandida biyamamaje ku giti cyabo

Komisiyo y’igihugu y’amatora isaba imitwe ya politiki yose gutanga urutonde rw’abo bumva bazaba abakandida, bikaba ari muri urwo rwego imwe mu mitwe ya politiki yatangiye gushaka abakandida bihereye ku mudugudu. Ayo matora ntabwo ari aya komisiyo y’igihugu y’amatora, ahubwo ni amatora y’umutwe wa politiki ku giti cyawo.

Mu Rwanda hari imitwe ya politiki 10 yemewe, bose bakaba bemerewe gutanga urutonde, ariko birashoboka ko umutwe wa politiki ushobora kwifata ntugire lisiti utanga kubera ko wenda ushobora kubona nta ngufu ufite.

Abo bifashe ntibagire lisiti batanga, bashobora kureba undi mutwe wa politiki ufite ingufu cyangwa se basanzwe bumvikana bakemeranya gufatanya bakabaha abantu batatu cyangwa bane bakajya ku rutonde rw’abakandida b’uwo mutwe ufite imbaraga.

Impamvu imwe mu mitwe ya politiki idakomeye yiyambaza indi mitwe ikomeye ngo ni uko kugira ngo umutwe wa politiki cyangwa se umukandida wiyamamaje ku giti cye agire umwanya umwe muri ya yindi 53 agomba kugira byibuze amajwi 5% by’abantu bose bitabiriye amatora.

Amatora y’abo badepite 53 ni yo azaba ku itariki 16/09/2013. Ayo matora azitabirwa n’Abanyarwanda bose bagejeje igihe cyo gutora, badafite imiziro kandi banditse kuri lisiti y’itora.

Amatora yari asanzwe atangira saa kumi n’ebyiri za mugitondo, ariko uwo munsi azatangira saa moya kugira ngo indorerezi zibashe kuyakurikirana neza, bikaba biteganyijwe ko azarangira saa cyenda z’igicamunsi.

Saa cyenda iyo zigeze itora rirahagarikwa, ariko niba hari abantu bakiri ku murongo baje gutora, abo barakomeza bagatora ariko ntibarenze saa kumi n’ebyiri.

Umuhuzabikorwa w’amatora mu turere twa Karongi na Rutsiro, Mukeshimana Jasson yasabye abajya gutora bakererewe nyuma ya saa cyenda bagasanga itora ryarangiye kujya bazinduka kuko ijwi ryabo rifite uruhare runini mu miyoborere myiza y’igihugu.

Bariya 53 baturuka mu mitwe ya politiki cyangwa mu bakandida bigenga, ku munsi wo kujya kubatora ni ugutorera mu bwihugiko, utora agatera igikumwe imbere y’ikirango cy’umutwe wa politiki cyangwa imbere y’ikirango cy’umukandida wigenga.

Kugira ngo umukandida wigenga yemererwe gutanga kandidatire ye ku giti cye asabwa abantu 600 b’inyangamugayo bamusinyira bemeza ko uwo muntu na we bamuziho kuba ari inyangamugayo.

Abo bantu bagomba kuba baturuka mu gihugu hose, nibura muri buri karere akabonamo abantu 12 bamuzi, bakamusinyira, bagashyiraho nimero z’indangamuntu, nimero y’ikarita y’itora, kandi na bo bakaba banditse kuri lisiti y’itora.

Kugira ngo umukandida wigenga azatsinde abe umudepite, bisaba ko na we agira amajwi 5% y’Abanyarwanda bose bitabiriye amatora.
Kandidatire zizatangira kwakirwa kuri komisiyo y’igihugu y’amatora tariki 29/07/2013 kugeza tariki 09/08/2013.

Abadepite 24 bahagarariye abagore

Umuhuzabikorwa w’amatora mu turere twa Karongi na Rutsiro, Mukeshimana Jasson yasobanuye ko abo badepite 24 bangana na 30% by’abagize inteko ishinga amategeko. Amatora yabo akaba azaba tariki 17/09/2013, amatora y’abadepite 53 yaraye arangiye.

Kuri iki cyiciro ngo hari ibyahindutse ugereranyije n’uko amatora yari asanzwe akorwa mu minsi yatambutse.

Ubundi bariya 24 batorwaga n’abagize inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’akarere n’abagize inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’imirenge, kongeraho umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore ku kagari, hakiyongeraho biro ya njyanama y’imirenge, hakiyongeraho njyanama y’akarere. Abo ni bo batoraga iriya nteko, bikabera ku rwego rwa buri karere.

Ubu rero ibyahindutse ni uko abazatora bariya bantu ari abagize inama y’igihugu y’abagore kuva ku mudugudu kugera ku rwego rw’igihugu kongeraho abagize inama njyanama z’imirenge bose, hiyongereyeho abagize inama njyanama y’akarere.

Noneho amatora aho kugira ngo azabere ku rwego rw’akarere, kuko ari benshi badashobora kugera ku karere, amatora azabera ku nzego z’utugari.

Ashobora kutabera kuri buri kagari ariko wenda mu murenge ufite urugero nk’utugari dutandatu, bagahitamo ahantu habiri cyangwa hatatu ayo matora azabera.

Kugeza ubu muri komisiyo y’igihugu y’amatora bafite amazina, imyirondoro yose, nimero z’indangamuntu n’iza telefone z’abantu bose bagize iyo nteko bazatora abadepite bahagarariye abagore. Igisigaye ngo ni ukubahugura no kuzaza kubereka abakandida, hanyuma na bo nyuma bakitabira ayo matora.

Kuri 16/09/2013 itora rizatangira saa moya ku bazaba bamaze kuhagera n’iyo baba ari babiri itora rizatangira. Ariko bukeye bwaho kuri 17/09/2013, ni ngombwa ko 2/3 by’abagize inteko itora baba bahageze kugira ngo itora ritangire.

Kuri 17/09/2013 buri ntara izaba ifite abakandida bayo igomba gutoramo abadepite bazajya kuyihagararira mu nteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite hashingiwe ku mubare w’abaturage bagize buri ntara n’umujyi wa Kigali.

Mu ntara y’Iburengerazuba izishakamo abadepite batandatu bazaba bahagarariye abagore, Amajyepfo na yo ni batandatu, Iburasirazuba batandatu, Amajyaruguru bane, umujyi wa Kigali babiri, bose hamwe bakaba 24.

Bivuze ko uturere turindwi tugize intara y’Iburengerazuba tuzaba dufite abadepite bamwe. No mu gihe cyo kwiyamamaza, abo bakandida depite bazajya mu turere turindwi tugize intara y’Iburengerazuba gusa, ntabwo bazajya ahandi.

Kuri ayo matora y’abagore, amajwi yabonetse ku biro by’itora azahuzwa ajye ku murenge, ayo mu mirenge yoherezwe ku karere, ku karere batange raporo ku rwego rw’intara, noneho intara ikusanye ayo mu turere iyohereze ku rwego rw’igihugu batangaze abatsinze amatora.

Muri aya matora umukandida yiyamamaza ku giti cye kandi si ngombwa ko umukandida aba ari mu bagize inama y’igihugu y’abagore, apfa kuba gusa ari umugore cyangwa umukobwa.

Mu kwiyamamaza, ufata kandidatire yawe yuzuye igaragaza amazina yawe, umwuga wawe, igihe wavukiye, icyo ukora, aho utuye, intara ushaka kwiyamamarizamo, iyo dosiye yuzuye ukayijyana kuri komisiyo y’igihugu y’amatora, bakaguha icyemezo cy’uko bayakiriye.

Utegereza ko abakomiseri muri komisiyo y’igihugu y’amatora baterana bakemeza kandidatire yawe, noneho urutonde rw’abemejwe ko ari abakandida bujuje ibisabwa byose rugatangazwa mu binyamakuru no ku maradiyo, no kuri internet.

Utatsinze, komisiyo y’igihugu y’amatora imwandikira ibaruwa imumenyesha impamvu kandidatire ye itemewe.

Amatora y’abadepite babiri bahagarariye urubyiruko

Ayo matora azaba tariki 18/09/2013 kandi azabera ku rwego rw’igihugu. Abazahurira i Kigali gutora abo badepite ni abantu umunani bagize inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu.

Hazajyayo n’abantu umunani bagize inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rwa buri karere. Hazajyayo na none abantu umunani bahagarariye urubyiruko rwiga mu mashuri makuru na za kaminuza ku rwego rw’igihugu. Noneho hajyeyo n’abantu umunani bahagarariye urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye ku rwego rw’igihugu. Abo ni bo bazahurira i Kigali bitorere abadepite babiri babahagarariye.

Umudepite umwe aba ari igitsina gore, undi akaba ari igitsina gabo. Si ngombwa ko uzatorwa hariya aba ari umwe mu bagize inama y’igihugu y’urubyiruko, icyangombwa ni uko aba atarengeje imyaka 35 ubundi akaba ari inyangamugayo cyane ko na komisiyo y’igihugu y’amatora iba yarakiriye kandidatire ye ikayemeza.

Umudepite uhagarariye abafite ubumuga

Abafite ubumuga bagira umudepite umwe ubahagarariye. Amatora ye na yo azaba tariki 18/09/2013 abere i Kigali. Abagize inteko itora ni abagize inama y’igihugu y’abafite ubumuga ku rwego rw’igihugu, ku rwego rw’intara no ku rwego rw’akarere. Abo bose bazateranira i Kigali batore ubahagarariye.

Kimwe mu byo umukandida asabwa ni uko agomba kuba afite ubumuga. Asabwa kugaragaza icyemezo cya muganga ubifitiye ububasha kandi wemewe na Leta ku rwego rw’igihugu cyemeza ko afite ubumuga.

Kandidatire zose zizatangira kwakirwa kuri komisiyo y’igihugu y’amatora tariki 29/07/2013. Bisobanuye ko n’imitwe ya politiki izajyana ba bakandida bose n’amafoto yabo n’imyirondoro yose kuri komisiyo y’igihugu y’amatora.

Mu bakandida batanzwe n’umutwe wa politiki, komisiyo y’igihugu y’amatora ishobora kwiga kuri dosiye zabo igasanga hari abatujuje ibisabwa ikabwira umutwe wa politiki gushaka abandi bo kubasimbura.

Igikorwa cyo kwakira kandidatire kizarangira tariki 09/08/2013 noneho tariki 13/08/2013 komisiyo y’igihugu y’amatora itangaze by’agateganyo urutonde rw’abakandida bemewe, noneho ku itariki 19/08/2013 hazasohoka urutonde ndakuka hanyuma ku itariki 26/08/2013 hatangire gahunda yo kwiyamamaza kugeza ku itariki 15/09/2013 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ni ukuvuga ko kwiyamamaza bizakorwa kugeza ku munsi ubanziriza amatora.

Mu gihe cyo kwiyamamaza, abaturage barasabwa gushishoza bakirinda abakandida bashobora gusezeranya abaturage ibintu bidashoboka kugira ngo bakunde bazabone amajwi. Uwiyamamaza ntabwo agomba gusebanya, gutukana cyangwa ngo abangamire undi mukandida .

Abakandida kandi ngo ntawo bemerewe gukoresha umutungo wa Leta mu kwiyamamaza. Ni ukuvuga ngo niba ari nk’umukozi ukora ku karere, afite imodoka ya Leta cyangwa se ikindi gikoresho cya Leta, ibyuma ndangururamajwi by’akarere, nta muntu wemerewe kwiyamamaza abikoresheje, keretse mu gihe waba wabikodesheje noneho amafaranga akinjira mu isanduku y’akarere.

Kirazira kwitwaza umwanya uriho ugafata umutungo wa Leta ukajya kuwukoresha mu kwiyamamaza.

Ku itariki 16/09/2013 ahantu hose hamanitse amafoto y’abakandida haba ku mazu, ku mamodoka, ku biti, agomba kuzaba yavuyeho.
Ku munsi w’itora ngo nta muntu wemerewe kujya aho batorera yambaye ingofero, umupira cyangwa afite akabendera kagaragaza umutwe wa politiki ashyigikiye.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Turabashimira ubushishozi n’ubunararibonye mifite.umukandida wigenga ku mwanya w’ubudepite asabwa iki ngo yiyamamaze.
Murakoze

Mukeshimana claudine yanditse ku itariki ya: 25-05-2024  →  Musubize

Nabazaga ese mwansobanurira haba hasabwa icyi kugirango nibura umuntu bashe kuba umudepite jye mbajije iki kibazo kuberako jyewe ndabyifuza nkaba mfite imyaka 20 nkaba ndarangiza uyumwaka amashuri yisumbuye yasegondere kandi nkaba numva naharanira kuba umudepite kurwego rwigihugu uwaba yansubiza yakoresha email yanjye ariyo [email protected] murakoze telephone number 0783322588yakoresha ubutumwa bugufi aribwo SMS murakoze mbaye mbashimiye cyane

nsabimana elie yanditse ku itariki ya: 4-03-2020  →  Musubize

Dukosore !
Nagirango mbamenyeshe ko hari amatariki yahindutse muri gahunda y’amatora.
Kwakira kandidatire bizatangira tariki 06/08/2013 kugeza kuya 12/09/2013. Abifuza kuba abakandida ntibazibeshye ku matariki.

Moise B. yanditse ku itariki ya: 16-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka