Sobanukirwa itandukaniro hagati y’Itorero n’Idini

Mu mwaka wa 2018 Leta y’u Rwanda yasohoye Itegeko N°72/2018 ryo ku wa 31/08/2018 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere, rikaba ryaraje risimbura iryavugaga ko iyo miryango ari amadini.

Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere RGB, Dr Usta Kaitesi yavuze ko mu mpamvu zo guhindura inyito y’iryo regeko, ari uko hari abavugaga ko batemera kwitwa idini, kuko ngo biyumva nk’Itorero ry’Imana.

Dr Kaitesi yagize ati "Biyita amazina menshi cyane, hari abiyita itorero, hari abiyita idini, hari abiyita urugo, ariko twe tubita ’Umuryango ushingiye ku myemerere’, ukora ibikorwa byo gusenga".

Umushumba mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Rev Dr Antoine Rutayisire, yavuze ko hari abantu bemera kwitwa idini kuko bashingiye imyemerere yabo ku bindi, ariko ko abemera Yesu Kristu bose bitwa amatorero.

Pasiteri Rutayisire yagize ati "Amatorero ni ariya yubakiye kuri Bibiliya no kuri Kristo, amadini akaba ari ayubakiye ku yindi myizerere, nka Islam ni idini, Budisime ni idini, yewe no kubandwa no guterekera ni idini gakondo".

Rev Dr Rutayisire akomeza avuga ko Itorero nk’uko byumvikana, ari abantu batoranyijwe mu bandi, bafite itsinda ryihariye rifite imyizerere, imyitwarire n’imikorere byihariye.

Kubera iyo mpamvu ngo hari abantu bamwe baba mu Itorero ariko atari abanyetorero kabone n’ubwo baba bubahiriza neza imigenzo y’idini nko gutanga amaturo(menshi cyane), kubatizwa, guhazwa, gusenga, kuririmba(muri korari)...ariko batarahindutse mu mico yabo.

Umushumba Rutayisire akavuga ko mu Itorero hazamo abantu banyweye inzoga bagasinda, abasanzwe basambana, abajura, abambara imyenda imeze nko kwambara ubusa,...ariko ko nta muntu ubirukana n’ubwo baba atari abanyetorero.

Umwe mu bashumba b’Itorero Umuriro wa Pantekote mu Rwanda, Pasiteri Alphonse Rusingizwa, avuga ko iyo itorero ridahana ngo ryitandukanye n’abo bantu, na ryo ngo riba ritakiri Itorero nyakuri ry’Imana.

Avuga ko Itorero ari abantu batorewe kuzajya kubana n’Imana mu ijuru umunsi Yesu azaba agarutse, akarigereranya n’umukobwa Yesu yakoye, ugomba guhora akeye ku mutima kandi yanga icyaha kimwanduza.

Pasiteri Rusingizwa yagize ati "Itorero ritandukanye n’idini, rirangwa n’imbuto z’Umwuka ziboneka muri Bibiliya Yera, mu gitabo cy’Abagalatiya 5:22-26, izi zirimo kugira urukundo, amahoro, ibyishimo, kugira neza, ingeso nziza, kwirinda,...Itorero ryanga icyaha n’igisa n’icyaha".

Pasiteri Rusingizwa akomeza avuga ko Itorero ritagomba kuba ryubakiye ku bakora ubusambanyi n’ibiteye isoni cyangwa iby’isoni nke, ndetse n’abagaragarwaho gusenga ibishushanyo, kuroga no kwangana, gutongana n’ishyari n’umujinya n’amahane n’ivangura, gusinda ndetse n’ibiganiro bibi.

Yakomeje avuga ko abagize Itorero batagomba kwanduza imibiri yabo haba mu kwisiga amabara ku munwa n’ahandi, kwambara imyenda itabakwiriye neza cyangwa ibintu by’imitako(bijoux) bitandukanye, ahubwo ko umurimbo wabo ngo ugomba kuba uwo mu mutima.

Pasiteri Rusingizwa avuga ko abanyetorero ubu bategereje kuza kwa Yesu Krisito (kuzatungurana), aho abapfuye bazazuka, abazaba bakiriho na bo ngo bazahita bambara imibiri itabora maze bose bazamurwe mu ijuru.

Avuga ko ubwo abanyetorero bazaba bamaze kuzamuka mu ijuru, isi izatangira kwangirika no kurimburwa n’ibiza cyangwa ibyorezo n’intambara zitandukanye, nyuma yaho ngo hazongera kubaho kuzuka kw’abazaba bataragiye mu ijuru hamwe no gutangira gucirwa imanza, bahite bajyanwa ahantu bazababarizwa ibihe byose.

Mu gihe Bibiliya igaragaza ko Yesu/Yezu yavugaga ko ari we Mana kuko ari umwe n’Imana, ndetse akaba n’inzira igeza abantu ku Mana, Abayisilamu bo bemera kwitwa abanyedini kandi idini bakavuga ko ari yo nzira yabo izabajyana mu ijuru, nk’uko twabisobanuriwe n’uwitwa Sheikh Omar Joseph.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

MWADUFASHA TUKAMENYA ITANDUKANIRO RIRI HAGATI Y,IDINI RYA ORTHODOX NA CATHOLIC MURAKOZE MWAMPA IGISUBIZO MUKORESHEJE SMS KURIYI NIMERO 0788977080

HITIYAREMYE JEAN PAUL yanditse ku itariki ya: 22-11-2023  →  Musubize

Abanyarwanda nta kitazaducamo ibice koko!No guhindura ijambo"eglise"bitubere impamvu yo kwitandukanya ngo aha bamwe bazajya mu ijuru abandi ntibazajyayo!Ko bene madamu banazanye ayo "madini"nako ayo "matorero"bo babivuga kimwe (eglise,church,etc..)

Maria yanditse ku itariki ya: 19-01-2021  →  Musubize

Ese koko Imana yemera amadini yose?YESU aza ku isi,yahasanze AMADINI menshi cyane yasengaga Imana.Ntabwo yababwiye ngo "byose ni ugusenga" nkuko abantu b’iki gihe bavuga.Urugero,nubwo Abafarisayo basengaga cyane,yarababwiye ati:"Mukomoka kuli SATANI" (Yohana 8:44).Niyo mpamvu abantu bavuye mu madini yabo,bakajya mu idini ya YESU yitwaga "Abakristu".Niyo mpamvu no muli iki gihe,Imana idusaba "gushishoza",aho gupfa kujya mu idini yose.Bisaba kubanza kwiga neza bible,kugirango umenye neza ibyo Imana idusaba n’ibyo yigisha.Urugero,nta hantu na hamwe muli bible havuga ko Imana ari Ubutatu.Ndetse n’ABIGISHWA ba Yesu nta na rimwe basengaga Ubutatu.Bafataga Yesu nk’Umugaragu w’Imana.Bisome muli Ibyakozwe 3:13.Ndetse Yesu ubwe yavuze ko “Imana imuruta”.Byisomere muli Yohana 14:28.Urundi rugero,muli Matayo 10:8,Yesu yasabye abakristu nyakuri “gukorera Imana ku buntu”.Icyacumi cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko batagiraga amasambu nkuko Kubara 18:24 havuga.

rukebesha yanditse ku itariki ya: 19-01-2021  →  Musubize

Bishatse kuvugako gutanga kimwe mu icumi bitakiringombwa??

Justin yanditse ku itariki ya: 12-09-2022  →  Musubize

Njye mbona bitakiri ngombwa gutanga icya cumi

Mugisha yanditse ku itariki ya: 22-11-2023  →  Musubize

Gutanga kumwe mu icumi ningombwa ariko kigakira umurimbo w’Imana no guhabea abakene , sicyo guhemba no kugirira imodoka ABA pasiteri

Theogene MANIRIHO yanditse ku itariki ya: 25-11-2023  →  Musubize

Bishatse kuvugako gutanga kimwe mu icumi bitakiringombwa??

Justin yanditse ku itariki ya: 12-09-2022  →  Musubize

Mbona abantu batakwiyita itorero ahubwo Bibiliya ibita ryo:Inzu y’Imana,inkingi y’ukuri,igushyigikiye.Ahandi Yakobo 1:27:avuga idini y’ukuri,itunganye imbere y’Imana:ni ugusura imfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo no kwirinda kwanduzwa n’ibyisi.Mwibuke ko hari abatazemerwa barigishaga,barahanuraga,barakoraga ibitangaza:Mat 7:22.Genzura ko uri mu itorero cg mu bucuruzi bukoresha bibiliya.

Polo yanditse ku itariki ya: 19-01-2021  →  Musubize

@ POLO,uvuze ukuri.Amadini akoresha bible yishakira ifaranga n’ibyubahiro.Nkuko ijambo ry’Imana rivuga muli Kubara 18,umurongo wa 24,Icyacumi cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi kubera ko Imana itabahaye amasambu.Yesu yabujije abakristu nyakuri gukorera Imana ku buntu.Byisomere muli Matayo 10,umurongo wa 8.

kirenga yanditse ku itariki ya: 19-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka