Sobanukirwa byinshi ku biyaga by’impanga (Burera-Ruhondo)

Uwize amashuri abanza iyo abajijwe ku isomo ry’ubumenyi bw’isi (Géographie), by’umwihariko ku byiza nyaburanga by’u Rwanda, ntawibagirwa ibiyaga bibiri aribyo Burera na Ruhondo byo mu karere ka Burera, dore ko wasanga ari bake bataririmbye indirimbo yitwa “Turate Rwanda yacu”.

Ibiyaga bya Burera na Ruhondo bifatwa nk'impanga
Ibiyaga bya Burera na Ruhondo bifatwa nk’impanga

Ni indirimbo y’umuhanzi Buhigiro Jacques yasigiye urukumbuzi abantu mu ngeri zinyuranye by’umwihariko abageze mu za bukuru, aho buri musaza cyangwa umukecuru usanga bayiririmba adategwa yagera ku gitero kivuga ibiyaga by’u Rwanda akagira ati “Twavuga iki se ku mazi magari nka Kivu, Muhazi na Buganza, Burera na Ruhondo byo mu Burera, Cyohoha itetesha Bugesera”.

Mu kumenya neza amavu n’amavuko y’ibyo biyaga byiswe Impanga (Burera na Ruhondo), Kigali Today yaganiriye na Nsengamungu Sabin, umwe mu mpuguke zituriye ibyo biyaga avuga byinshi kuri byo.

Yavuze ko impamvu ikiyaga cya Burera na Ruhondo babyita impanga ko ari uko byavukiye rimwe, ngo biregeranye ariko ntibifatanye nk’uko bamwe bakunze kubyibazaho, aho biri ku buso bukabakaba hegitari 2800, bikaba bitandukanyijwe n’ubutaka buri ku kirometero kimwe.

Uwo mugabo yavuze ku nkomoko y’ibyo biyaga, aho yemeza ko byabayeho nyuma y’ivuka ry’ibirunga by’umwihariko ikirunga cya Muhabura, kuko ngo ibyo birunga bikimara kuvuka byafashe amazi yatembaga ava mu misozi y’u Rwanda yerekeza muri Uganda.

Ati “Ni ibiyaga bitahozeho, bavuga ko amazi agana muri Nyabarongo na za Ruzizi yajyaga mu muri Uganda, nyuma yuko ibirunga byikoze birayatangira, bituma yireka hariya muri Burera na Ruhondo, niyo mpamvu bavuga ko ari ibiyaga by’impanga byiremye hano mu Majyaruguru y’u Rwanda”.

Uwo mugabo avuga ko umwaka w’iremwa ry’ibyo biyaga utazwi, aho ngo muri icyo gihe kubara imyaka byari bigoye ati “Sinamenya imyaka ariko tucyiga bavugaga ibihe byitwa Ere Chretienne, ko aribwo ibirunga cyangwa imisozi ikoze u Rwanda yaba yariremye.

Nsengamungu Sabin uturiye ibyo biyaga
Nsengamungu Sabin uturiye ibyo biyaga

Nsengamungu yavuze ko ibyo biyaga bitari ku butumburuke bumwe aho kimwe kiri hejuru y’ikindi, ikiri hejuru ngo ni icya Burera, ari nacyo kinini cyane ngo icya Ruhondo kigasa n’ikiri hasi gato.

Avuga ko ibyo biyaga byavutse biturutse ku gishanga cyitwa Urugezi, icyo gishanga kiri ku buso bwa ha 6,735 ku buhaname buruta ubw’ibyo biyaha, ngo amazi akivamo niyo agaburira ibyo biyaga bya Burera na Ruhondo ku buryo ngo icyo igishanga kiramutse gikamye n’ibyo biyaga ntibyabaho.

Nubwo ibyo biyaga byombi byitirirwa akarere ka Burera, ngo ikiyaga cya Ruhondo gikora no ku karere ka Musanze na Gakenke nk’uko uwo mugabo abivuga.

Ati “Ikiyaga cya Burera nta na hato gikora ku tundi turere nk’uko kuri Ruhondo bimeze, ikiyaga cya Burera gikora ku mirenge yo mu karere ka Burera ariyo Kagogo, Kinyababa, Rusarabuye, Gitovu, Kinoni na Rugarama. Ikiyaga cya Ruhondo cyo gihana imbibi n’imirenge itatu ya Burera ariyo Kinoni, Gitovu na Rugengabare, n’imirenge ibiri ya Musanze ariyo Gacaca na Gashaki, ndakeka ko gikora no ku gace gato ka Gakenke ku murenge wa Kamubuga”.

Burera ni ikiyaga cya kabiri mu bujyakuzima muri Afurika

Mu kumenya neza icyo ibyo biyaga bimariye abaturage, Kigali Today yegereye Manirafasha Jean de la Paix, Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga akamaro ibyo biyaga bimariye abaturage.

Nawe yagarutse gato ku mateka y’ibyo biyaga, aho ikiyaga cya Burera na Ruhondo ngo bitandukanyijwe n’umusozi witwa Ntaruka.

Ati “Ibiyaga bya Burera na Ruhondo, ni ibintu bibiri bitandukanye, ikiyaga cya Burera gitandukanyijwe n’umusozi witwa Ntaruka aho Burera isuka amazi muri Ruhondo bikatubyarira amashanyarazi, impamvu babyita impanga nuko ari ibiyaga birebana hagati yabyo hakabamo agace gato bita Gitovu, ndetse n’agace gato bita Ntaruka kabyaye amashanyarazi ku rugomero rwa Ntaruka biturutse ku mazi avuye mu kiyaga cya Burera, cyakira amazi ava mu gishanga cy’Urugezi”.

Uwo muyobozi asobanura neza uburyo amashanyarazi aboneka aho agira ati “Amazi aturuka mu rugezi rwa Basebya ya Rwanyirantwari niyo yisuka muri Burera, Burera nayo ikisuka muri Ruhondo aho bibyara amashanyarazi y’urugomero rwa Ntaruka”.

Manirafasha avuga ko ibyo biyaga bifite uruhare runini mu mibereho myiza y’abaturage aho ari ibidukikije bifasha abantu mu guhumeka bikagaburira abaturage amafi n’indagara, kandi bigatanga n’amashanyarazi.

Ati “Icyo bifasha abaturage cya mbere, ni ibidukikije kandi bifasha abantu mu buryo bwo guhumeka, bigaburira abaturage ku biba mu mazi, amafi indagara, mbese uko nari mbivuze biduha amashanyarazi, urugomero wa Ntaruka narwo rugatanga amashanyarazi biturutse ku mazi y’ikiyaga cya Burera, amazi ya Ruhondo yo atanga amashanyarazi iyo bigeze ku mugezi wa Mukungwa ya mbere n’iya kabiri”.

Uwo muyobozi yavuze ko kuba ikiyaga cya Burera kidatanga amafi nk’uko byagakwiye, ngo n’uko gifite ubujyakuzimu burebure cyane aho amafi adashobora kwihanganira kuba, aho ngo icyo kiyaga kiza ku mwanya wa kabiri muri Afurika gikurikira ikiyaga cya Tanganyika.

Nsengamungu Sabin avuga ko mu kiyaga cya Ruhondo ariho bakunze kubona amafi mu gihe mu kiyaga cya Burera habonekamo udufi duto ati “Habamo udufi duto twitwa amahera, indagara nto. Kuvuga ko nta cyo kimaze umuntu yaba akabije bibuke ko gikurura ba mukerarugendo ndetse ngo n’umuriro uzengurutse igihugu bavuga ko watangiriye muri biriya biyaga, kandi natwe tubituriye duhumeka umwuka mwiza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mukosore bavuga cyohoha inetesha mugesera.
Kunetesha= kwisuka cyangwa kugaburira. Bivuze ko amazi ya mugesera ava muli cyohoha

Twisonyenyeri yanditse ku itariki ya: 2-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka