Skol yadabagije Abanyarwanda baje kureba Tour du Rwanda ibagenera ibihembo
SKOL, uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ ibidasembuye rukaba n’umuterankunga w’irushanwa rya Tour du Rwanda, rwadabagije Abanyarwanda ndetse n’inshuti zabo bitabiriye kuraba Tour du Rwanda, rubashyiriraho ibihembo bitandukanye byiganjemo amagare.

Si ibihembo byonyine Skol yageneye Abanyarwanda n’inshuti zabo bitabira kureba iri rushanwa, ahubwo yanabagabanirije ibiciro by’ibinyobwa byayo byose.
GUhera kuri uyu wa mbere aho Tour du Rwanda iri kunyura hose buri muntu ukunda kunywa agasembuye n’akadasembuye kameze neza, ashobora kukabona,akarushaho kuryoherwa n’irushanwa ry’amagare ku giciro gito.
Ubu ngo ni uburyo bwo kwegera abakiriya ba Skol babagezaho bimwe mu binyobwa byayo, nk’uko Benurugo Kayinamura Emilienne umuyobozi ushinzwe gutegura ibikorwa muri SKOL yabitangarije Kigali Today.
Yagize ati” Aho tuzajya hose muri iri rushanwa kuva ku gace ka mbere k’uyu munsi kugeza risoje, tugendana ibinyobwa byacu birimo ibidasembuye nka Panache, ibisembuye nka Skol Lager, Skol gatanu, Skol Malt n’izindi .”

Benurugo akomeza avuga ko ubu bafite n’inzoga nshya yasohotse mu kwezi gushize ariyo SKOL Malt ya Cl 50, iri hagati ya SKOL Malt nto na Skol Malt nini .
Muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka SKOL yanashyizeho uburyo bwo gutsindira amagare ku bakiriya bayo. Ayo magare azajya atangirwa aho ahazajya hasorezwa buri gace ka Tour du Rwanda.

Gutsindira ayo magare bisaba gutsinda irushanwa SKOL yashyizeho ryo kurushanwa kunyonga igare riba riteretse ahantu hamwe, bagashyiraho igipimo cy’urushinge rw’isaha unyonga rukazunguruka, ukoresheje umwanya muto anyonga, ahita yegukana igare akaritahana.
Skol muri Tour du Rwanda isanzwe ari umwe mu baterankunga b’imena,aho yambika umwambaro w’Umuhondo umukinnyi watsinze kuri buri gace ari nacyo gihembo gikuru mu bihembo by’umunsi.




Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
BIG UP XANA, KATE NDABAKUND BYA DANGER , EN FAITES SIVYO KUVUGA UKUNT NKUND KATE RADIO N’IBIGANIRO VYAYO
SO, NDABABAY CYANE KUBA URBAN BOYZ YARADANDUKANYE .OK P6 MUGUBW NEZA!