Sinigeze mbihirwa n’umuhamagaro mu myaka 25 maze mu Bupadiri - Padiri Hagenimana
Padiri Hagenimana Fabien umwe mu bapadiri barindwi ba Diyosezi ya Ruhengeri bahimbaza Yubile y’imyaka 25 y’Ubusaserudoti muri uyu mwaka wa 2024, yavuze uburyo yishimira umuhamagaro we wo kwiha Imana.
Uwo Mupadiri ufatwa nk’umwe mu bahanzi beza b’indirimbo zihimbaza Imana Kiliziya ifite, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yavuze ko urugendo rwe rw’ubusaseridoti ngo yatangiye kurutegura akiri umwana, nyuma y’uko atekereje ku Mupadiri w’umusaza wahoraga abasomera Misa muri Paruwasi ya Katedarali ya Ruhengeri.
Ati “Urugendo rw’umuhamagaro wanjye, narutangijwe n’Imana ndukomezanya n’Imana, niyo yahabwa amashyi n’impundu duhabwa twebwe abantu tutabikwiye”.
Arongera ati “Umuhamagaro wanjye watangiye nkiri muto, kuko muri Katedarali ya Ruhengeri aho nkomoka nahoraga ntangazwa no kuba hari umusaza w’Umupadiri, yari Musenyeri Mikayile, wasomaga Misa ukabona abantu barashaka kumwumva, ariko nkibaza nti, ’nasaza bizagenda bite?’. Nkabyibazaho bikanyobera, ntekereza ko azasaza agakenera abamusimbura, ntangira kugira inyota y’Ubupadiri kugira ngo nzigishe ijambo ry’Imana, kuko nabonaga abantu benshi barisonzeye”.
Padiri Hagenimana umwe mubahawe Ubupadiri mu 1999, avuga ko umuhamagaro wo kwiha Imana, yawutewemo imbaraga n’ababyeyi be, inshuti, abarezi n’abavandimwe be, akabya inzozi ze yahoranye zo kuba Umupadiri, aho yabuherewe mu gihugu cya Zambia mu 1999.
Ati “Ibi byose ni ukuboko kw’Imana kwabinkoreye, icyo nabonye mu myaka 25 maze ndi Umupadiri, nari mfite ugushaka nibyo, ariko ikintu gikomeye ubona Imana itegura amayira, iyo utabona icyo Imana igukorera birangira urwaye ikirungurira ibintu byose bikakubihira, ariko uko ukura urangamira uwaguhamagaye wumva uburyohe bwo kwiyegurira Imana, ukumva ko n’ibidashobokera abana b’abantu imbere y’Imana ibintu byose bishoboka”.
Padiri Fabien avuga ko mu rugendo rwe yagize ugushaka kw’Imana, agira n’urukundo rwo kuba Padiri, ubutumwa bwose yagiye ahabwa ngo akumva ari umugisha ariko muri byose akabona ikiganza cy’Imana kimuyoboye, aho yemeza ko atigeze abihirwa n’umuhamagaro we.
Ati “Nta hantu nigeze ngera ngo numve ndabihiwe, ibyabaga biremereye, byabaga biremereye ariko sinigeze mbihirwa n’umuhamagaro narawishimiye cyane, kuko narinzi ko uwampamagaye adashobora kuntenguha, nkabwira abakiri mu nzira batangiye urugendo ndetse n’abandi babyifuza ko atari urugendo rw’umuntu wenyine, uwizera Imana, akizera ko ishobora byose, birashoboka ko n’imyaka 25 yanakwikuba kabiri ikaba na 50”.
Arongera ati “Icyo nakwifuriza abakiri batoya ni ukugira urukundo rwa Kiliziya, kugira urukundo rw’imbaga y’Imana ariko cyane cyane kwiringira Imana, kuko niyo ihamagara abantu ikabakoresha ibitangaza, kuko niko ubuntu bwayo bukora, natwe twagombye kuba ikimenyetso cy’urukundo rw’Imana mu bantu”.
Icyashimishije Hagenimana kurusha ibindi mu myaka 25 amaze ari Umupadiri
Padiri Hagenimana Fabien, avuga ko mu buzima bwe bwo kwiha Imana, icyamushimishije kurenza ibindi ari ukuba Padiri.
Ati “Ikintu cyambayeho kidasanzwe ni ukuba Padiri, ariko uzi ukuntu kuba Padiri ari byiza, kuba wari umuntu usanzwe ukora ibyo abandi basanzwe bakora, ariko ukaba uhawe ububasha n’isakaramentu ryo gutura igitambo cy’Ukarisitiya ku buryo umugati uhinduka umubiri wa Kilisitu, divayi igahinduka amaraso ya Kilisitu, ibyo mpora mbitangarira”.
Padiri Hagenimana avuga ko ikindi cyamukoze ku mutima, ari uburyo abantu bamugana bashaka impuhwe z’Imana mu Isakaramentu rya Penetensiya.
Ati “Uti ibyaha byawe urabikijijwe kandi koko akaba abikijijwe, ibyo rero nibyo bintu byankoze ku mutima cyane mu buzima bwanjye, ntabwo icyankoze ku mutima navuga ngo ni ibintu ibi n’ibi nahawe cyangwa se nabonye, ni uku kuntu Imana inyigaragarizamo abantu bakangirira icyizere njye ntagikwiye, ariko kubera ingabire y’Imana ibintu bidasanzwe bigashoboka, byaranshimishije kumva nanjye mfite uruhare ku bubyeyi n’Impuhwe z’Imana”.
Uwo Mupadiri uzwiho ubuhanga mu gutambutsa ubutumwa bwe mu biganiro no mu mbwirwaruhame, avuga ko yishimira gutangariza abandi ibyo yemera kandi yishimye.
Ati “Iyo ngize amahirwe nkabona abo nigisha, nkabona abo mbwira ijambo, ntabwo ndishakisha, sinavuga ngo nirare ngo birizana ariko nta n’ubwo mbishakisha, kuko mba numva ko ubwo nishimye gusangiza abandi ibyishimo byanjye bishoboka, nuko rero ntanga ibiganiro hirya no hino”.
Arongera ati “Ubu noneho ndi mu mavuta kuko ndi muri Foyer de Charité, tuyobora imyiherero aho abantu baza bakamara iminsi itandatu tubafasha imyiherero ibiganiro bibiri ku munsi, murumva naguye ahashashe, nageze aho nashakaga kuko ni bya bindi bya wa musaza nabonaga yigisha abantu bafite inyota ubwo rero nanjye nzirikana inyota y’abantu aho kuzirikana ibyo ndi bubabwire”.
Padiri Hagenimana yasabye ababyeyi kumenya ko umwana ari impano y’Imana kandi itanga iyo mpano akaba ariyo ifite umugambi kuri iyo mpano, asaba ababyeyi kwirinda kugira ubugugu ku bana Imana yabahaye bagatandukanya iyo mpano n’imitungo birinda kubayobya mu muhamagaro wabo.
Ati “Umubyeyi yakagombye kubaza buri gihe ati, Mana iyi mpano wayimpaye ugamije iki, bityo agahorana ubushishozi bwo kumenya icyo Imana ishaka kumenya kuri iyo mpano yamuhaye, bityo Imana ikayizihira nawe akayizihira”.
Abapadiri barindwi ba Diyosezi ya Ruhengeri bahimbaza Yubile y’imyaka 25 y’Ubusaseridoti, ni Padiri Hagenimana Fabien wo muri Paruwasi Cathedrale ya Ruhengeri, Padiri Murindahabi Cassien, Padiri Nizeyimana Aphrodis na Padiri Niyigena Eugene bo muri Paruwasi ya Janja.
Hari kandi Padiri Niyitegeka Valens na Padiri Ntungiyehe André bo muri Paruwasi ya Bumara na Padiri Nizeyimana Festus wo muri Paruwasi ya Rwaza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|