Singapore irashaka kongera umubano ifitanye n’u Rwanda

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Singapore atangaza ko igihugu cye cyifuza kongera umubano gifitanye n’u Rwanda kuko basanze u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko kandi gishishikajwe no kongera ishoramari.

K. Shanmugam yabitangaje nyuma yo kuganira ibiganiro na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabobari mu nteko rusange ya 67 y’umuryango w’abibumbye ibera New York.

Singapore ri mu bihugu bifite amasoko akomeye mu kongera ubukungu kuva mu mateka ya cyera aho ubucuruzi bwa Singapore bukorwa cyane mu bihugu by’Aziya y’Amajyepfo arimo ibihugu nka Hong Kong, Korea y’Epfo na Taiwan.

Amasoko ya Singapore azwiho kuba aya mbere mu kugira ubwisanzure n’udushya mu guhiganwa. Ibi byatumye muri 2011 Singapore iza ku mwanya wa kabiri mu korohereza ishoramari kuko iri mu bihugu bitarangwa na ruswa.

Singapore ibarizwa mu bihugu biteye imbere bivuye ku ishoramari.
Singapore ibarizwa mu bihugu biteye imbere bivuye ku ishoramari.

Singapore ni igihugu cya 14 ku isi mu kohereza ibicuruzwa hanze ndetse kikagira umwanya wa 15 mu kwinjiza ibintu byinshi gikura hanze bitewe n’imiterere yacyo.

Singapore kandi iri mu bihugu bikorerwamo inganda zikomeye zo mu bindi bihugu kuko ifite ibigo 1500 bihakorera byo mu Bushinwa n’ibindi 1500 byo mu Buhinde.

Umubano u Rwanda na Singapore watuma ishoramari ry’u Rwanda ryihuta ndetse u Rwanda rukagera kucyerekezo cyo guhanga umurimo rwihaye. 44% by’abakora muri Singapore si abo muri icyo gihugu ahubwo baturuka hanze yacyo.

Minisitiri Mushikiwabo hamwe Minisitiri Shanmugam baganiriye ku nama izahuza ibihugu bito izabera New York tariki 01/10/2012.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka