Sindikubwabo Theodore na Bukibaruta Laurent ni bo batanze itegeko ryo kwica Abatutsi bahungiye i Murambi – Ubuhamya
Ubuhamya bwatanzwe na Mukakabanda Julliette warokokeye i Murambi avuga ko Sindikubwabo Theodore wabaye Perezida wa Leta y’abatabazi hamwe na Bucyibaruta Laurent wari Perefe icyo gihe nibo batanze itegeko ryo gutsemba Abatutsi bari barahungiye i Murambi mu gihe cya Jenoside.
Mukakabanda ubu buhamya yabutanze tariki 3 Gicurasi 2024 ubwo Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri basuraga Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi mu karere ka Nyamagabe mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mukakabanda avuga ko yari yarashakanye na Kayihura Frederic bakaba bari bayaranye gatatu abana babiri b’abahungu n’umwe w’umukobwa.
Mu biganiro yagiranaga n’umugabo we bagishakana yamubwiraga ko ari imfubyi kuko papa wabo bamwishe 1963 basigara ari abana babiri barerwa na nyina.
Ati “Abatutsi batotejwe kuva kera cyane kuko amateka nasanze mu muryango nashatsemo ababyeyi nahasanze bambwira ga ko bapfakajwe n’abahutu babiciraga abagabo bakanabatwikira bakabaho basembera”.
Mukakabanda avuga ko nubwo yari yarashatse umugabo w’Umututsi we yakomokaga mu bwoko bw’Abahutu.
Muri Jenoside yahunganye n’umugabo we ubwo Abatutsi batangiraga kwicwa no gutwikirwa.
Babanje guhungira ku rusengero rwa ADEPER kuko ariho yasengeraga ahasanga abandi Batutsi bari bahahungiye bahamara iminsi ibiri bakajya bahabwa ibiryo n’abandi bakirisitu basenganaga babifashijwemo na Pasiteri w’iryo torero mur icyo gihe witwaga Munyarubuga Faustin.
Nyuma y’iminsi ibiri bahungiye kuri ADEPER Burugumesitiri Semakwavu yavuze ko Perefe Bucyibaruta yatanze itegeko ko Abatutsi bahungiye ahantu hatandukanye begeranywa noheho bakarindirwa hamwe.
Ati “Ntitwamenye ko kutwegeranya bwari uburyo bwo gushaka uburyo bizaborohera kutwica nibwo icyo gihe badukuye hirya no hino aho twabaga twahungiye tugenda dushorewe n’abasirikare batugose kugeza ubwo tugeze i Murambi”.
Mukakabanda avuga ko ubwo bari bageze mu nzira bahuye n’igitero batangira kubatera amabuye ariko Burugumesitiri abasaba ko babireka bakabanza bakagera i Murambi.
Bageze i Murambi barabasatse kugira ngo barebe ko nta ntwaro bafite bagenda babambura udukoresho two mu rugo bifashishaga.
We kuko yari Umuhutukazi yashatse uko yava aho i Murambi akabasha kujyana abana iwabo ariko ntibyamukundira kuko bamusabye ko we yagenda agasiga abana be babiri babahungu arabyanga.
Ati “ Numvaga gusiga abana banjye n’umugabo wankundaga ntabishobora birananira mpitamo kugumana nabo”.
Tariki 19 Mata 1994 nibwo Sindikubwabo Theodore yaje muri Gikongoro akoresha inama abantu bo mu nzego z’ubuyobozi butandukanye ababwira ko ikibazo cy’Abatutsi cyarangiye gisigaye muri Gikongoro.
Bucyeye mu ijoro ryo ku itariki ya 21 Mata 1994 nibwo haje igitero simusiga kigizwe n’abahutu b’ingeri zose baje bambaye ibishwangara nk’ikimenyetso cyibatandukanya n’Abatutsi bari bahungiye i Murambi.
Ati “ Abatutsi babanje kugerageza kwirwanaho bakoresheje amabuye ariko biba ibyubufa kuko abasirikare bateye za gerenade baranarasa abandi Bahutu nabo bakoresha intwaro gakondo”.
Icyo gihe nibwo umugabo we n’abana be babiri b’abahungu bishwe nicyo gitero.
Ati“Umugabo yabonye bikomeye arambwira ngo ese warebye uko werekana iyo ndangamuntu ukajyana abana iwanyu wenda ko mwarokoka, icyo gihe nibwo yansabiye abri mu gitero cyaje kutwica ko bandeka kuko ndi Umuhutukazi nkavamo”.
Ubwo Murekatete yageze hanze nibwo haje umuntu wari waje mu gitero amutekerereza uko bagenze ndetse ko n’indangamuntu yari kwerekana agenda munzira ajya iwabo bayimwambuye uwo musore yiyemeza kumuguma iruhande.
Kuko Abatutsi bari bahungiye i Murambi bari bamaze kwicwa yafashe icyemezo cyo kujya iwabo ajyenda ahetse na wa mwana w’umukobwa.
Iyo yageraga ku gitero bakamusaba ibyangombwa yafashwaga nuwo mwicanyi wari wiyemeje kumuherekeza akaba ariwe usobanurira bagenzi be ko Murekatete atari umututsi ari umuhutu.
Yageze iwabo ababyeyi be baramwakira nawa mwana we abasha kubaho ndetse ubu yarakuze yarize kandi yavuyemo umubyeyi ubereye urugo.
Murekatete ashimira Inkotanyi zunamuye icumu zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ubuzima bukongera kuba bwiza.
Ati “ Bamfashije gukira ibikomere nasigiwe na Jenoside bakomeza kutwubaka jyewe n’abandi barokotse turatwaje kandi turakomeye abanarwanda twese tubanye mu mahoro kubera ubuybozi bwiza.
Ubushakashatsi bwakozwe na MINUBUMWE, ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bugaragaza ko iyi tariki ya 21 Mata 1994, ari wo munsi wishweho Abatutsi benshi icyarimwe mu gihugu.
Ni ubushakashatsi bugaragaza ko Abatutsi basaga 50,000 biciwe i Murambi (Nyamagabe, Gikongoro), abasaga 35,000 biciwe kuri Paruwasi gatorika ya Cyanika, Nyamagabe.
Hari kandi abasaga 47,000 biciwe kuri Paruwasi gatorika ya Kaduha, Nyamagabe Guverinoma y’abicanyi yakomeje gushaka uburyo yagura intwaro zo gukoresha ku rugamba no kwica Abatutsi.
MINUBUMWE ivuga ko muri politiki yayo yo gutsemba Abatutsi hakoreshejwe icyiswe “auto-defense civile”, gahunda ngome yo kwinjiza abaturage benshi b’Abahutu mu bwicanyi , ikaba yaratanzwemo intwaro ndetse n’amafranga kugira ngo kwica Abatutsi byihutishwe bityo aho FPR izajya igera hose ijye isanga Abatutsi barashize.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|