Sindayiheba Phanuel atorewe kuyobora Akarere ka Rusizi
Sindayiheba Phanuel atorewe kuyobora Akarere ka Rusizi, akaba asimbuye Dr Kibiriga Anicet wavuye kuri uyu mwanya, ni mu gihe Muzungu Gerald atorewe kuyobora Akarere ka Karongi, amatora akaba yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025.

Sindayiheba Phanuel uri mu Ntwari z’i Nyange, atorewe kuyobora Akarere ka Rusizi, nyuma y’amatora yabanje yamugejeje mu Nama Njyanama yako.
Mukakalisa Francine yatorowe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Ntakirutimana Julienne yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu
Dr Kibiriga Anicet yeguye kuri uyu mwanya ku itariki 23 Ugushyingo 2024, akaba yarajyanye na Dukuzumuremyi Anne Marie wari Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, ndetse n’uwari Umujyanama uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF), Jeanne Niyonsaba



Ohereza igitekerezo
|