SIM card zatangiye kwandikwa kuri ba nyirazo
Guhera tariki 10/01/2013 igikorwa cyo kwandika sim card kuri ba nyirazo hakoreshwejwe indangamuntu cyaratangiye ku buryo bw’igeragezwa; nk’uko bitangazwa Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA).
Mutabazi Jean Baptiste ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru muri RURA, yatangaje ko kuva iri geragezwa ryatangira nta kibazo kiragaragara ibintu byose bikaba bigenda neza.
Yagize ati “guhera tariki ya 10/01/2013, twari mu gikorwa kigerageza, ariko igikorwa nyamukuru kizatangira ku mugaragaro tariki 04/02/2013”.
Mutabazi yasabye abantu bose babona ubutumwa bugufi bubagaragariza ko terefone zabo zamaze kwandikwa ku marangamuntu yabo bidakwiye kubatera ubwoba kuko igikorwa cyatangiye.
Bamwe mu bamaze kwandikirwa sim card ku irangamuntu, barimo kwakira ubutumwa bugufi bugira buti “Numero ………. Yamaze kwanikwa ku Ndangamuntu numero ……………..kanda akanyenyeri 125 urwego urebe ibyanditswe niba aribyo”.
Nyuma y’iri geragezwa, bitaganyijwe ko kwandika sim card ku marangamuntu bizatangira tariki ya 04/02/2013 bigasozwa tariki 31/07/2013.
RURA ivuga ko iyi gahunda yo kwandika sim card kuri banyirazo, ari imwe mu nzira yo guca ibyah bikorwa hifashishijwe amaterefone. Kuko ngo abantu bakunze kwifashisha terefone bakora ibyaha barangiza bakazita bakagura izindi.
Ariko icyi gikorwa ntikirangira, ngo nta muntu uzajya apfa kugura sim card uko yiboneye.
RURa ivuga ko icyi gikorwa kizagenda neza bakaba bizeza AbanyarwaNDA ko nta muntu n’umwe uzacikanwa n’iyi gahunda nk’uko byagenze mu gihugu cya Kenya.
Mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba, u Rwanda n’u Burundi nibyo bihugu byari bitaratangira iyi gahunda yo kwandika sim card kuri ba nyirazo.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Komera James we,
Mu kiganiro kubaza bitera kumenya cyabaye ku cyumweru gishize cyari gifite insanganyamatsiko igira iti:" Andikisha Sim card yawe" bavuze ko umuntu ashobora kwandikwaho Sim card zose zishoboka bitewe nizo afite ashaka gutunga. Usibye n’izo za company zitandukanye ushobora no kwandikwaho eshanu za company imwe.
handikwaho sim card imwe cyangwa ni sim card zose umuntu akoresha ni ukuvuga MTN,TIGO na airter