Si abakoroni batubwiye ngo twice abavandimwe bacu - uwashinze Never Again
Dr. Nkurunziza Joseph wagize uruhare mu gushinga umuryango Never Again Rwanda yemeza ko nubwo hari uruhare abakoroni bagize mu gutuma Jenoside iba, uruhare runini ari urw’Abanyarwanda kuko hari Abanyarwanda bishe bene wabo kandi batabitumwe n’abakoroni.
Ibi yabitangarije abanyeshuri bo mu ishuri ryigisha ubuhinzi n’ubworozi ry’i Huye (bamwe bazi ku izina rya EAVK) ndetse n’abandi banyeshuri bari baturutse mu bigo icyenda byo mu Karere ka Huye bari bitabiriye amarushanwa ku kuvugira mu ruhame (public speaking), tariki 23/2/2014.
Dr. Nkurunziza Joseph, umwe mu bashinze Never Again Rwanda mu mwaka wa 2002 ubwo bigaga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye yagize ati “abantu bamwe bajya bavuga ngo abakoroni ni bo batumye Jenoside iba. Ariko se, abakoroni ni bo batubwiye ngo twice abavandimwe bacu? Ni bo babwiye ababyeyi ngo bice abana babo? Yego hari uruhare rw’abakoroni ku byabaye mu gihugu cyacu, ariko na none hari n’urwacu Abanyarwanda.”

Uyu mudogiteri yakomeje avuga ko iyo Abanyarwanda bose baza kuba bifitemo gutekereza ku byo babwirwa mbere yo kugira icyo bakora (critical thinking) Jenoside itari gushoboka.
Ni na yo mpamvu uyu muryango Never Again akenshi ukoresha amarushanwa mu rubyiruko ku kuvuga, kuko mu gutegura imbwirwaruhame zabo, bahereye ku nsanganyamatsiko baba bahawe ijyanye n’umuco wo kwimakaza amahoro, bafata n’umwanya wo gutekereza.
Uretse kuvugira imbere y’abantu, Never Again Rwanda inafasha urubyiruko kugira ibiganirompaka bibatoza kwemera ibitekerezo bya bagenzi babo (kuba udahuje ibitekerezo n’umuntu ntibivuga ko mugomba gukimbirana).
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abakoloni bahe se sha ko ari ubyobozi bubi bwari bwaramunzwe n’ u rwango kandi kubayobozi biba byoroshye kurukwirakwiza mubaturage, imyaka irenga mirongo ine ndetse nuwuvutse akigishwa ko aba bari abanzi b’igihugu badakwiy kubho, ariko icumu ryarunamuwe ubu dufite leza nziza idushakirira iterambere ryuzuye ubumwe no gutahiriza umugozi umwe