Shyogwe: Abaturage 1,009 bahawe amashyiga ya cana rumwe azabakemurira ikibazo cy’inkwi

Abaturage bo mu midugudu itatu y’akagari ka Ruli mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga bahawe amashyiga ya kijyambere ya cana rumwe arondereza ibicanwa, bakemeza ko azabakemurira ikibazo cy’inkwi cyari kibabangamiye.

Abaturage bishimiye amashyiga bahawe
Abaturage bishimiye amashyiga bahawe

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukuboza 2020, ayo mashyiga akaba yatanzwe ku bufatanye bwa kompanyi ya DelAgua ndetse n’ubuyobozi bw’uwo murenge, bikaba bibujijwe ko uhawe iryo shyiga yarigurisha.

Abaturage bahawe ayo mashyiga bayishimiye cyane, kuko ngo kubona inkwi byabagoraga ndetse n’amakara akaba ahenze cyane, nk’uko Minani Vincent wo mu mudugudu wa Karama wari umaze kuyifata abisobanura.

Ati “Ishyiga bampaye riranshimishije cyane kuko nakoreshaga inkwi nyinshi mu ziko bikangora kuzibona none ndasubijwe. Ubu tuzajya ducana umwase umwe utageze no kuri metero uhishe inkono bityo turengere amashyamba kuko agenda ashira kandi n’amakara ahenze kuko ugura nk’akadobo ka 400 ntikagire icyo kamara, tukaba dushimira Leta yadufashije”.

Niyonshuti Françoise nawe wo mu mudugudu wa Karama avuga ko kubona inkwi byari bigoye ariko ko iryo ziko rya kizungu bamuhaye rizamufasha kugabanya izo yakoreshaga.

Ati “Byari bigoye cyane kubona inkwi kandi n’iyo uzibonye ugakoresha nyinshi kuko nko guteka ibishimbo byumye nakoreshaga imyase nka 10 ariko kuri iri shyiga rya kijyambere ngo imyase ibiri irahagije ngo bibe bihiye. Ubwo amafaranga nakoreshaga mu kugura inkwi cyangwa amakara aragabanuka cyane bikazamfasha mu iterambere ry’urugo, nkabishimira ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu”.

Umwe mu babonye iryo shyiga mbere umenyereye kurikoresha, Uwitonze Odette, avuga ko kuritekaho byihuta kandi byatwaye inkwi nke bishoboka.

Ati “Iri shyiga ibanga ryaryo ni ugushyuha vuba washyizemo uduce duto tw’imyase bityo ugahisha ibyo kurya mu buryo bwihuse. Nk’ubu iyo ngiye guteka umuceri nshyiramo uduce tubiri gusa tukawuhisha, naho nko ku bishyimbo aho nakoreshaga imyase minini itandatu cyangwa irenga muri rondereza zisanzwe, ubu nkoresha imyase ibiri gusa”.

Iri shyiga rya kijyambere rirondereza inkwi rikagabanyiriza ibibazo abaturage
Iri shyiga rya kijyambere rirondereza inkwi rikagabanyiriza ibibazo abaturage

Ati “Ikindi ni uko utetse utaba urira amaso nk’uko biba ku muntu watsa mu ziko kuko iri shyiga nta mwotsi rigira. Mu cyumweru ubundi nacanaga inkwi zihagaze nk’ibihimbi birindwi ariko ubu nkoresha izigura ibihumbi bitatu gusa bivuze ko andi nyazigama agakora ibindi byungura umuryango, turashimira rero Perezida wa Repubulika kuko ari we uba watugejejeho iri terambere rinatuma turengera ibidukikije”.

Umukozi w’akagari ka Ruli ushinzwe iterambere, Callixte Nsengimana, avuga ko ingo zose zituye iyo midugudu uko ari itatu, ni ukuvuga Karama, Kavumu na Gakombe, ihabwa ayo mashyiga nta kindi kigendeweho.

Ati “Ingo zose zituye iyo midugudu ifatwa nk’iy’icyaro zigomba kubona ayo mashyiga, nta kindi cyitaweho, nta no kureba iby’ibyiciro by’ubudehe. N’abaje gutura muri iyo midugudu nyuma urutonde rwarakozwe nabo ntibacikanwa, tubashyira ku mugereka ariko nabo bakazihabwa kuko umufatanyabikorwa yazanye izihagije”.

Mbere yo guhabwa ishyiga umuturage yagombaga kugaragaza imyirondoro ye yuzuye
Mbere yo guhabwa ishyiga umuturage yagombaga kugaragaza imyirondoro ye yuzuye

Ati “Ni igisubizo tubonye muri kano kagari kuko amashyamba agenda akendera, kuba rero umuturage azajya acana urukwi rumwe agahisha ni inyungu mu rugo rwe. Biranadufasha muri gahunda ya Leta yo kurengera amashyamba tugabanya ibicanwa bikomoka ku biti”.

Leta ishishikariza Abanyarwanda gukoresha ibindi bicanwa nka gaze, briquette n’ibindi mu rwego rwo kurengera ibidukikije ndetse no kugabanya ihumana ry’ikirere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwose ririya shyiga rigabanya ibicanwa ku kigero kirenga 50% nkirigeza murugo nahise nkora igerageza.Niba bishoboka buri rugo rwo mu Rwanda rukoresha inkwi rukaribona,umusaruro ntiwazatinda kwigaragaza kuko ibiti bitemwa hashakwa ibicanwa byagabanuka cyane bityo tukirinda ko igihugu cyacu yazahinduka ubutayu.

Teles Yoni yanditse ku itariki ya: 27-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka