Shyira: Ngo bifuza Kagame ubuziraherezo kuko yabahinduye abadogiteri mu midugudu
Abajyanama b’ubuzima bo mu Murenge wa Shyira bavuga ko Perezida Kagame yateje imbere ubuzima ku buryo serivisi z’ubuzima zitangirwa hafi uhereye ku midugudu bityo ngo bakaba bamwifuza ubuziraherezo.
Jyamubandi Jean de Dieu, umwe mu bajyanama b’ubuzima bo mu Murenge wa Shyira, yagize ati “Yatugize aba dogiteri mu midugudu ageza ku baturage ubuzima bwiza.”

Ngo bamushimira ko yabagize abaganga bo mu midugudu bakaba babasha gutera inshinge bagatanga n’ibinini ku buryo abaturage babonera serivisi z’ubuzima hafi bitabagoye.
Ngo bamushimira kandi ko yatumye impfu z’abana n’ababyeyi zigabanuka cyane kuko ababyeyi bitabwaho kuva umubyeyi agisama bakamukurikirana bigatuma abasha kubyara neza kanda akaba ntawe ukibyarira mu rugo.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abanyarwanda bahawe ubushobozi bwo kwihitira, bwo kwiyitaho no kwitaho abaturanyi babo byaba mu buvuzi (abajyanama bubuzima) cyangwa mu mutekano n’ itembere, ubutabera (abunzi) n’ ahandi henshi, kandi ibi tubishimira perezida Kagame