Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Bwongereza nayo igiye kujya ikoresha imisifurire y’amashusho (VAR)

Abakunzi ba Premier League, shampiyona ya ikurikirwa na benshi ku isi, mwitegure kujya mureba imikino igahagarikwa iminota runaka kugira ngo umusifuzi afate icyemezo agendeye ku mashusho y’umukino. Ubu buryo b’imisifurire buzwi nka Video Assistant Referees (VAR).

Umusifuzi azajya yiyambaza amashusho kugira ngo amenye koko ko icyo asifuye gifite ishingiro
Umusifuzi azajya yiyambaza amashusho kugira ngo amenye koko ko icyo asifuye gifite ishingiro

Kuri uyu wa kane tariki 15 Ugushyingo, nibwo inama yahuje amakipe 20 yo muri iyi shampiyona yatoye umwanzuro wo gukoresha VAR, ndetse hahita hanasohorwa itangazo rivuga ko shampiyona y’umwaka utaha 2019-2020, ubu buryo buzatangira kwifashishwa.

Uburyo bw’imisifurire hifashishijwe amashusho bwatangiye gukoreshwa muri shampiyona ya Espagne (La Liga), ndetse no mu mikino y’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka cyabereye mu Rusiya.

N’ubwo ubu buryo amakipe yo mu Bwongereza yari yabanje kwanga kubukoresha kubera impamvu zirimo iyo gutinza umukino no kubishya umupira, kuri ubu aya makipe yatangaje ko mu rwego rwo kuzamura imisifurire no guca impaka ku makipe ahura hakabamo abavuga ko umusifuzi yabogamye, ngo VAR igiye kwitabazwa.

Ubu buryo bukaba buzajya bwifashishwa mu kwemeza ibitego; mu kwemeza penaliti; mu kwemeza ikarita itukura y’ako kanya bitewe n’igikorwa kibaheyeho; ndetse no mu kwemeza umukinnyi ukoze ikosa kuko hari ubwo umukinnyi ahanwa nyamara atari we ukoze ikosa.

Kwifashisha amashusho mu misifurire bizajya bigabanya ubwumvikane buke mu kibuga
Kwifashisha amashusho mu misifurire bizajya bigabanya ubwumvikane buke mu kibuga

Nk’uko itangazo riri ku rubuga rwa Premier League ribivuga, ngo mu gihe hagitegerejwe ko Inama nkuru y’Ishyirahamwe mpuzamahanga rya ruhago ndetse FIFA bemeza ikoreshwa rya VAR muri Premier League, hagiye gutangira igeregezwa aho ubu buryo buzajya bukoreshwa mu marushanwa yandi nka FA, Carabao Cup n’indi mikino.

Gusa ariko ngo ntago bizaba ari uburyo bw’ako kanya (live) ku buryo umukino wahagarikwa cyangwa ngo umusifuzi afate icyemezo agendeye ku mashusho.

Ubu buryo bwo kwifashisha amashusho, buzajya bunafasha mu kwemeza ibitego
Ubu buryo bwo kwifashisha amashusho, buzajya bunafasha mu kwemeza ibitego
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Programa milhas Universalidade Cerúleo (Sereno).

Sinta se livre para visita meu net-work :: como acumular milhas emirates

Pedro Caio da Cruz yanditse ku itariki ya: 19-11-2018  →  Musubize

Aguarde emprazamento dentre transferência do privada quer operadora.

meu weblog :: portal de como acumular milhas de graça

Pedro Vinicius yanditse ku itariki ya: 19-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka