Sgt Maj Kusukana Andre yasubijwe igihugu cye cya Congo
Nyuma y’iminsi 3 ari ku butaka bw’u Rwanda aho yafatiwe yitwaje intwaro n’imyenda ya gisirikare, Sergeant Major Kusukana usanzwe ukorera ingabo za Congo mu ntara ya Bukavu yasubijwe igihugu cye cya Congo kuri uyu wa 17/09/2013.
Ku isaha ya 15h45 Sgt/maj Kusukana Andre yashyizwe mu maboko y’itsinda ry’ingabo zishinzwe gucunga imipaka y’u Rwanda na Congo (JMV) ndetse bashyikirizwa n’ibikoresho bye bya gisirikare yazanye mu Rwanda birimo magazine y’amasasu yari yitwaje arenze ku yari ku mbunda.

Sgt/maj Kusukana Andre washyirijwe itsinda rya JMV (Joint Mechanism of Verificafication) rigizwe n’ingabo z’ibihugu bigize inama mpuzamahanga w’akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR) ngo zimushyikirize igihugu cya yagiye acyeye birenze uko yaje mu Rwanda.
Col. Mahoungu uyuboye itsinda rya JMV wakiriye Sgt/maj Kusukana Andre yashimiye u Rwanda kuba rumusubije igihugu cye nyuma y’uko yinjiye mu Rwanda adafite ibyangombwa, ariko avuga ko habayeho ikosa ry’uko umusirikare atamenye aho umupaka w’igihugu cye ugarukira akinjira mu kindi gihugu.

Col. Mahoungu akimara kumwakira yatangaje ko agiye guhamagara i Kinshasa kugira ngo bamenye ko u Rwanda rwabashubije umusirikare wabo winjiye ku butaka bw’ikindi gihugu adafite uruhushya.
Akigezwa muri Congo, Sgt/maj Kusukana Andre yakiriwe n’abanyamakuru benshi ba Congo ndetse yakirwa n’ubuyobozi bwa gisirikare burimo na Col Mamadou. Abanyecongo bari bagitsimbaraye ko umusirikare wabo yashimutswe nyamara we yivugira ko yambukiranyije imipaka kubera kutabimenya.

Sgt/maj Kusukana Andre yageze mu Rwanda ku cyumweru taliki 15/9/2013 ku isaha ya 13h10, ubwo yanyuze ku bakozi b’u Rwanda bakora ku mupaka bamubaza aho ajya abigizaho ababwira ko ajya imbere.
Kuva yafatwa abayobozi b’igihugu cya Congo barimo umuvugizi wa Congo Lambert Mende bari bacyemeza ko umusirikare we yashimuswe n’u Rwanda, cyakora taliki 16/9/2013 uyu musirikare yemereye itsinda rya JMV ko yambukiranyije umupaka kubera kutabimenya ndetse agaragaza aho yafatiwe kuri 1.5m yinjiye ku butaka bw’u Rwanda.
Andi mafoto ajyanye n’iyi nkuru:




Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
bagize igikorwa cyiza cyerekana igisirikare cyumwuga,naho ubundi imana izigame urwanda n akarere
izo twaro bari bafite kumupaka basubiye inyuma?cyangwa bashaka kongera kurasa murwanda