Sgt Maj Kusakana yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda ntiyashimuswe -Min Mushikiwabo

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yanyomoje amakuru avuga ko umusirikare wa Congo wafatiwe mu Rwanda, tariki 15/09/2013, yashimuswe.

Ibi Minisitiri Mushikiwabo yabitangaje ku rubuga rwa Twitter nyuma yuko umuvugizi w’ingabo za Congo, Col Hamuli Olivier, atangarije ibinyamakuru mpuzamahanga ko uyu musirikare yashimuswe atinjiye mu Rwanda.

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko Sergent Major Kusakana Munanga Andre yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda atashimuswe kandi ko hakorwa iperereza ku kimugenza bitandukanye n’ibitangazwa n’ubuyobozi bwa Congo.

Hagati y'ibi byuma niyo Zone neutre. Congo ivuga ko ariho umusirikare wayo ariho yafatiwe nyamara yari yaharenze yageze ku butaka bw'u Rwanda.
Hagati y’ibi byuma niyo Zone neutre. Congo ivuga ko ariho umusirikare wayo ariho yafatiwe nyamara yari yaharenze yageze ku butaka bw’u Rwanda.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, aremeza ko iki gikorwa cyo kwinjira mu Rwanda k’umusirikare wa Congo ari ubushotoranyi ingabo za Congo zikomeje gukorera u Rwanda nyuma y’ibisasu 38 byatewe mu Rwanda mu kwezi kwa Kanama.

Gen. Nzabamwita avuga ko u Rwanda nta nyungu rufite mu gushimuta umusirikare wa Congo, kandi ko yinjiye mu Rwanda agafatwa n’inzego z’umutekano kugira ngo abazwe ikimugenza.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda akomeza avuga ko itsinda ry’ingabo zihuriweho n’ibihugu bigize umuryango wa ICGLR ryatumiwe kugira ngo riganire n’uyu musikare Congo ivuga ko yashimuswe.

Sergent majoro Kusakana yatawe muri yombi kuri iki cyumweru tariki 14/09/2013 ari ku butaka bw’u Rwanda ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi afite imbunda.

Sergent majoro Kusakana.
Sergent majoro Kusakana.

Tariki 12/09/2013 nabwo hari umupolisi wa Congo winjiye ku butaka bw’u Rwanda atuka abashinzwe umutekano bahakorera ariko we bamusaba gusubira mu gihugu cye. Nyuma yo gusubizwa iwabo uyu mupolisi yatangaje ko yakubitiwe muri Zone neutre aho yari yaje kwihagarika.

Sergent majoro Kusakana Munanga Andre yavutse 1973 avuka mu ntara ya Bandundu akaba akorera muri 10e région militaire Bukavu, aho avuga ko yinjiye mu Rwanda atabizi kuko ataramenyereye iby’imipaka kandi aribwo yari akigera Goma avuye Bukavu.

Ikibazo cy’ifatwa ry’umusirikare wa Congo ku butaka bw’u Rwanda cyatumye abakozi ba Congo bafunga imipaka ndetse abaturage barigaragambya bavuga ko imipaka ifungurwa ari uko uyu musirikare arekurwa.

Ikarita ya gisirikare ya Sgt Maj Kusakana wafatiwe mu Rwanda.
Ikarita ya gisirikare ya Sgt Maj Kusakana wafatiwe mu Rwanda.

Cyakora mu gitondo kuri uyu wa mbere imipaka yongeye gukora uko bisanzwe nubwo Abanyarwanda batinya kwambuka kuko bashobora guhohoterwa, ibi bakaba babiburiwe n’Abanyarwanda barajwe Goma n’ifunga ry’imipaka bashoboye gutaha mu gitondo.

Abanyarwanda bari bahejejwe i Goma bavuga ko hari Abanyarwanda benshi batawe muri yombi n’inzego z’umutekano wa Congo bajyanwa ahitwa muri T2 nkuko bamwe batashatse kugaragaza amazina yabo babitangarije umunyamakuru wa Kigali Today muri iki gitondo.

Ibibazo by’umutekano mucye ugaragara ku mupaka muto ntibikunze kuboneka ku mupaka munini kuko ejo unafungwa wahise ufungurwa.

Imipaka yafunguwe ariko nta Banyarwanda barimo kwambuka kubera gutinya guhohoterwa.
Imipaka yafunguwe ariko nta Banyarwanda barimo kwambuka kubera gutinya guhohoterwa.

Abasobanukiwe n’imikorere y’iyi mipaka batangarije umunyamakuru wa Kigali Today ko biterwa n’uko umupaka munini ukoreshwa n’abadipolomate naho umuto ugakoreshwa n’abaturage basanzwe batagombera na passport.

Ku mupaka muto usanga ku ruhande rwa Congo hari abasirikare bafite imbunda bakora ku mupaka kandi bitemewe.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 3 )

Uwo musirikare azira byinshi peee wasanga n’imirebere ye yamushuka yibwira ko akireba muri kongo kandi yirebera mu Rwanda

Marembo yanditse ku itariki ya: 17-09-2013  →  Musubize

UYU MUSIRIKARE ARARENGANA URABONA KO AMASO YE ATAREBA NEZA MU MPANDE ZOSE. AHUBWO NI NDEGE AZAZIMANURA ARI IZI WABO.MURAKOZE

Israel yanditse ku itariki ya: 17-09-2013  →  Musubize

Ariko ko ikorana buhanga ryateye imbere, ntakuntu iyo mipaka yashyirwaho CAMERA caché(ibyuma bifotora rwihishwa).
 Maze bikajya bifotora ibyabaye byose buri munsi,kandi ibyo bikagera muri RAYON/or diameter nini ishoboka yose.
 Ibyo rero bikajya bifasha inzego z’umutekano, bigafashan n,abashinzwe abinjira n’abasohoka, kuburyo nuwaba afite igitekerezo cyo guca k,umupaka atagaragaye, byamufotora.
Ndibaza ko rero byakuraho cyangwa bigakiza impaka mugihe zivutse.

NZARORA HOPE yanditse ku itariki ya: 16-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka