Serivisi zo kohererezanya amafaranga za MTN na Airtel zigiye guhuzwa

Abakoresha MTN Mobile Money na Airtel Mobile Money, bagiye gutangira kohererezanya amafaranga buri wese akoresheje sosiyete y’itumanaho yari asanganywe, guhera ku ya 15 Werurwe 2022.

Iyo myanzuro yatangajwe nyuma y’ibiganiro ku guhuza imikorere hagati y’izo serivisi zombie, zitangwa n’ibigo bibiri by’itumanaho biri mu gihugu.

The New Times yatangaje ko ibiganiro byo guhuza iyo mikorere byagizwemo uruhare na R-Switch, ikigo kizobereye mu gutanga serivisi zo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umwe mu bayobozi bakuru muri R-Switch waganiriye n’ikinyamakuru The New Times yagize ati "Hariho uburyo bwashyizweho kugira ngo abakiriya b’ibigo by’itumanaho bose, babashe koherezanya amafaranga nta nkomyi kandi byabayeho kuva mu Kuboza 2021."

Amakuru akomeza avuga ko ubu buryo buzatangira gukoreshwa tariki 15 Werurwe 2022, bikazakuraho imbogamizi zari zisanzwe ziriho, aho kugira ngo umuntu yishyure akoresheje ikoranabuhanga rya telefoni, byamusabaga kuba uwo yoherereza amafaranga bakoresha umurongo w’itumanaho umwe.

Umuyobozi wa Airtel Money, Jean Claude Gaga, na we yemeje aya makuru y’uko ubwo buryo bw’imikoranire buteganyijwe.

Yakomeje avuga ko guhuza imikorere byitezweho gukemura ibibazo byari bibangamiye gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga.

Ati "Igitekerezo cyose rero ni ugufungura imiyoboro yacu ku bacuruzi, kandi turizera ko abakiriya bazagira amahitamo menshi, ariko byose muri rusange, kugira ngo himakazwe ubukungu bukoresha ikoranabuhanga mu kohererezanya amafaranga".

Gaga yavuze ko abakoresha izo serivisi zombi bazaba bafite uburenganzira bwo kohereza amafaranga ku murongo bashaka, gusa ntiyavuze niba hari amafaranga ya serivisi aziyongera mu gukoresha iryo koranabuhanga.

Mu Rwanda kohererezanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga byiyongereye mu myaka yashize, ndetse byahawe imbaraga na Covid-19 ubwo yadukaga mu ntangiriro za 2020, ubwo Abanyarwanda basabwaga kuyoboka ikoranabuhanga ryo guhererekanya amafaranga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

RURA, igaragaza ko hagati ya Mutarama na Mata 2020, amafaranga yahererekanyijwe kuri Mobile Money yiyongereye ku kigero cya 450%, akagera kuri miliyari 40Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nonese umuntu urugero :Naba afite Airteltigo azajya ku umuagent wa mtn amubikire anamubikurize?cg bizakoreshwa mukohererezanya gusa?mudusobanuriee.murakoze

Ni Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 5-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka