Serivisi zitafunguwe si uko ba nyirazo tubanga - Prof. Shyaka
Kuva kuri uyu wa 03 Gicurasi 2020, serivisi z’ingendo zihuza intara n’Umujyi wa Kigali, ndetse no gutwara abagenzi kuri moto zasubukuwe. Ibi bije bikurikira izindi serivisi zafunguwe kuva tariki ya 04 Gicurasi 2020, aho abantu basabwe gusubukura imirimo ariko bakubahiriza ingamba zo kwirinda, ababishoboye bagakomeza gukorera mu rugo.

Kugeza ubu ariko utubari, insengero, amashuri n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi nk’ubukwe biracyabujijwe.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko kuba izo serivisi zitafunguwe, atari uko abazifitemo inyungu bibagiranye cyangwa ngo habe harimo urundi rwango, ahubwo ko ibi bikorwa mu kurengera ubuzima bw’abaturage bose.
Mu kiganiro na Radiyo Rwanda kuri uyu wa 03 Kamena, yagize ati “Serivisi zitarafungurirwa na zo turazizi, kandi si uko ba nyirazo tubanga. Ahubwo hari gahunda zisaba kubanza kongera kugenzurwa, kugira ngo mu gihe zifunguwe zidateza ibindi bibazo. Turacyakomeza kubyigaho, kugira ngo tuzakore ibikwiye bitateza akaga”.
Yashimiye cyane ba nyiri serivisi kugeza ubu zigifunze, uburyo bakomeza kwihangana no gufatanya na Leta mu kurinda abaturage icyorezo cya Covid-19.
Yasabye kandi serivisi zafunguye, ko abazigana n’abazitanga bakomeza kuba maso, kuko nubwo bari ku kazi, icyorezo cyo kigihari.
Serivisi zemerewe gukora
Ibikorwa by’inzego za Leta n’iby’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu rugo.
Ibikorwa bya siporo y’umuntu umwe cyangwa izindi zikorwa abantu bategeranye (non-contact sports) biremewe. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ibishinzwe. Icyakora siporo ikorewe mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) na siporo mu matsinda zirabujijwe.
Moto zemerewe gutwara abagenzi, uretse mu turere twa Rusizi na Rubavu. Ibi bikaba bishingiye ku byavuye mu isuzuma ry’inzego z’ubuzima riherutse gukorerwa hirya no hino mu turere. Abatwara moto barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwambara udupfukamunwa igihe cyose.
Ingendo hagati y’Intara zitandukanye cyangwa Intara n’Umujyi wa Kigali ziremewe, ariko kujya no kuva mu turere twa Rusizi na Rubavu birabujijwe. Icyakora amakamyo atwaye ibicuruzwa yemerewe kugenda mu turere twose, ariko ntatware abantu barenze babiri.
Imihango yo gushyingura igomba kujyamo abantu batarenze 30.
Ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi rizakomeza, ariko rigomba kwitabirwa n’abantu batarenze 15.
Serivisi zizakomeza gufunga
Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks).
Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) nk’uko amabwiriza y’ubuzima abiteganya. Abari mu kato biyishyurira ikiguzi cya serivisi zose bahabwa.
Ingendo mu modoka rusange mu turere twa Rusizi ba Rubavu zirabujijwe.
Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.
Insengero zizakomeza gufunga.
Inama n’amateraniro rusange cyangwa mu ngi z’abantu birabujijwe.
Utubari tuzakomeza gufunga.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Bakoze cyane gufungurira aba motari nabakora public transport muri bus.
Arko kandi njyewe mbona insengero nazo bazifunguye bagaha amabwiriza abayobozi bazo (pastors, priests, etc) mbyashoboka ko bagena uko abantu bicara social distancing ikubahirizwa kdi nubuzima bugakomeza.
Byagenda gutya.
Abayobozi binsengero bashyiraho ibimenyetso nkibyo mu ma bus ahemewe kwicarwa nahatemewe, bagashyiramo abakora protocol bafasha abayobocye kwicara, hanyuma kugira ngo abantu bataba benshi amateraniro akaba mu ma series. Byakunda kandi abantu babyumva bakabikurikiza, abanyarwanda turumvira mubitekerezeho.
Bakoze cyane gufungurira aba motari nabakora public transport muri bus.
Arko kandi njyewe mbona insengero nazo bazifunguye bagaha amabwiriza abayobozi bazo (pastors, priests, etc) mbyashoboka ko bagena uko abantu bicara social distancing ikubahirizwa kdi nubuzima bugakomeza.
Byagenda gutya.
Abayobozi binsengero bashyiraho ibimenyetso nkibyo mu ma bus ahemewe kwicarwa nahatemewe, bagashyiramo abakora protocol bafasha abayobocye kwicara, hanyuma kugira ngo abantu bataba benshi amateraniro akaba mu ma series. Byakunda kandi abantu babyumva bakabikurikiza, abanyarwanda turumvira mubitekerezeho.
Mutubarize amagare yo yaziziki ko arigufatwa ngo yo ntibayafunguye kand ntari mubyo bafunze????