Serivisi zatangirwaga mu mirenge zigiye kumanurwa mu tugari

Guhera mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka, serivisi nyinshi zatangirwaga mu mirenge ziratangira kumanurwa mu tugari, kugira ngo bigabanyirize abaturage gusiragira mu buyobozi.

Ni inama yahuje abakozi ba MINALOC Intara y'Uburasirazuba n'izindi nzego zitandukanye.
Ni inama yahuje abakozi ba MINALOC Intara y’Uburasirazuba n’izindi nzego zitandukanye.

Kwaka serivisi ku baturage ni bimwe mu bibabangamira kuko, usanga abenshi basabwa gukora ingendo haba ku turere cyangwa ku mirenge. Benshi bavuga ko bibasaba gukoresha amafaranga menshi abatayafite bakabihomberamo cyangwa bagahitamo kubireka.

Bamwe mu baturage bavuga ko hari ibyangombwa bibasaba kujya mu nzego zo hejuru ariko ugasanga abadafite ubushobozi babirenganiramo kuko bibasaba amatike n’iminsi myinshi yo gushaka ibyangombwa.

Gahigi Abdulkarimu, umwe mu baturage bo mu Karere ka Kayonza, avuga ko guverinoma yari ikwiye kumanura zimwe muri serivisi zihabwa abaturage kugira ngo, bice akarengane, kudakemurirwa ibibazo ku gihe, gusiragira no gutakaza amatike.

Agira ati “Twajya dukemurirwa ibibazo vuba, hari n’ubura amafaranga y’itike n’umwanya wo kujyana ikizazo cye ku murenge cyangwa ku karere, ariko banuye izo serivisi ku tugari,amatike abaturage twakoreshaga twazajya tuyakoresha ibiduteza imbere.”

MINALOC ivuga ko igiye kongerera ubushobozi urwego rw'utugari
MINALOC ivuga ko igiye kongerera ubushobozi urwego rw’utugari

Icyo kibazo Guverinoma ivuga ko ikizi, kuko cyanagarutsweho mu nama yahuje Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Intara y’Uburasirazuba, Ikigo cya leta gishinzwe gutera inkunga imishinga y’uturere n’Umujyi wa Kigali (LODA) n’inzego z’umutekano, tariki 21 Nzeli 2017.

MINALOC ivuga ko icyo kibazo kigiye gukemuka kuko guhera mu kwezi k’Ugushyingo 2017, hafi ya serivisi zose zatangirwaga mu mirenge zizamanurwa mu tugari. Aya mavugurura akazakomeza kugeza n’aho izatangirwaga mu turere zishyirwa mu mirenge.

Yves Bernard Ningabire Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri MINALOC, avuga ko guha ubushobozi urwego rw’utugari, ibikoresho, amafaranga, abakozi babibona nk’igisubizo, kuko ari zo nzego zegereye abaturage.

Ati “Turifuza kandi kongerera abakozi n’ibikoresho utugari tukaba ihuriro ry’imitangire ya serivisi.”

Iyo nama yigaga ku bizagenderwaho mu igenamigambi ry’imyaka irindwi iri imbere 2018/2024, hibandwa cyane ku kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage no kuvana abaturage mu bukene.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 37 )

Abakozi bongerwe ku kagali niho hari akazi naho ubundi n ikibazo.urugero:niba buri mukozi ku murenge yatse uwo ku kagali raporo 1 uzasanga uwo ku kagari asabwa 12 .urumva azatekereza kindi ki?

vincent yanditse ku itariki ya: 26-09-2017  →  Musubize

Iri vugurura rizaba ryiza kuko ku Kagari niho soko ya serivise nyinshi. Murakoze

Theogene yanditse ku itariki ya: 26-09-2017  →  Musubize

Imidugudu nayo yari ikwiriye guhabwa inshingano nko kwandikisha abana bavutse. Gutanga ibyemezo bimwe na bimwe, bityo abaturage ntibajye basiragira cyane dore ko kenshi usanga abayobozi bo kukagali bahora munama.

Dady yanditse ku itariki ya: 26-09-2017  →  Musubize

Bakwiriye kongerera abakozi b’utugari imishahara kuko bagihembwa ibinyacumi.

Vincent yanditse ku itariki ya: 26-09-2017  →  Musubize

Ibi ni byiza ni ko kwegereza ubuyobozi . Byihutishwe kuko birakenewe

shukuru yanditse ku itariki ya: 25-09-2017  →  Musubize

Nibyiza pe

efrem yanditse ku itariki ya: 25-09-2017  →  Musubize

byagabanya imitangire mibi ya service iranga ushinzwe ubutaka mu murenge wa gishamvu akarere ka huye. mumusure mumugire inama kuko arakabije nkaho agusirasiza ushaka gukora transfer. namwe munyumvire icyangombwa cyubutaka kumara 2ans kitaraboneka

peter yanditse ku itariki ya: 25-09-2017  →  Musubize

Dushimye leta y’ubumwe irebera umuturageikaba igiye kumwegereza service, Turifuza ko rero mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda abakozi bari basanzwemo bazamuye niveau d’etudes baherwaho. murakoze!

Tuyishime johnson yanditse ku itariki ya: 25-09-2017  →  Musubize

ni byiza rwose ibi biziye igihe.gusa muri services bazamanura mu tugari ntibazibagirwemo n’izirangamimerere.

baptiste yanditse ku itariki ya: 25-09-2017  →  Musubize

Awuuuw ni byiza cyane kugutekereza ku buryo bwo kongera abakozi n’ibikoresho ku rwego rw’akagali kuko niho akazi kenshi kari mu kwihutisha iterambere n’impinduka nziza mu baturage.
Biba byiza hanatekerejwe ku buryo byo kongera imbaraga no ku mudugudu hashyirwa byibuze bamwe mu bana barangije amashuri yisumbuye.
Mugire amahoro.

EDWARD yanditse ku itariki ya: 25-09-2017  →  Musubize

Rwose ku Kagari abakozi benshi bari bakenewe ariko mukubongera hazaherwe kubari barimo bazamuye nuveau d’etude kuko bafite inararibonye kdi ni Intore zisobanutse bakoze byinshi byiza bavunika bonyine bigaragara ko ubwitange babufite ntimuzazane abashya ngo babe aribo bakurira urwego.kdi Leta yacu turayishimiye ireba kure ikamenya ibyo abaturage bayo bakeneye.

Alias yanditse ku itariki ya: 25-09-2017  →  Musubize

Mwibuke ariko n’umushahara udafatika ku bakozi b’utugari mu turere tumwe na tumwe.

samvura yanditse ku itariki ya: 25-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka