Serivisi z’irangamimerere zigiye kugezwa mu bitaro n’ibigo nderabuzima

Inama y’abaminisitiri yateranye tariki 16 Kamena 2020 yemeje “iteka rya Minisitiri rigena umukozi wo mu kigo cy’ubuzima ufite ububasha bw’umwanditsi w’irangamimerere”.

Aha hari tariki ya 05 Kanama 2019 ubwo mu gihugu hose hatangizwaga icyumweru cy'irangamimerere kigamije gushishikariza abaturage kwandikisha irangamimerere yabo ku gihe. Icyo gihe ku rwego rw'igihugu iki Cyumweru cyatangirijwe mu Karere ka Kirehe, mu murenge wa Kigarama, Akagari Ka Kiremera (Ifoto: MINALOC)
Aha hari tariki ya 05 Kanama 2019 ubwo mu gihugu hose hatangizwaga icyumweru cy’irangamimerere kigamije gushishikariza abaturage kwandikisha irangamimerere yabo ku gihe. Icyo gihe ku rwego rw’igihugu iki Cyumweru cyatangirijwe mu Karere ka Kirehe, mu murenge wa Kigarama, Akagari Ka Kiremera (Ifoto: MINALOC)

Ibi bivuze ko hari serivisi z’irangamimerere zatangirwaga ku rwego rw’umurenge zigiye kujya zitangirwa no ku bitaro n’ibigo nderabuzima, harimo kwandikisha abavutse no kwandikisha abapfuye.

Hemejwe kandi iteka rya Perezida rigena inshingano z’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari, akaba yahawe ubushobozi bwo kwandika abavukiye n’abapfiriye ahandi hantu hatari mu bitaro n’ibigo nderabuzima.

Mu kubandika ngo azajya ashingira ku makuru yahawe n’umuyobozi w’umudugudu kandi bigakorwa ku bantu bari bafite irangamimerere rizwi.

Mbere y’uko iteka rya Minisitiri ryemezwa, Josephine Mukesha uyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu yari yabwiye The New Times ko bahuguye abantu babiri muri buri bitaro n’ibigo nderabuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka