Serivisi z’imodoka zitwara abagenzi ziranengwa na benshi bazikoresha

Abatega imodoka zitwara abagenzi mu Rwanda baranenga serivisi bahabwa na bamwe mu bashoferi bazitwara, kuko batubahiriza uburenganzira bwabo mu gihe bahagurutsa imodoka bataricara cyangwa batarayisohokamo neza, isuku nke igaragara mu modoka, n’ibindi.

Abagenzi bagaragaza ko hari igihe imodoka ibasiga ku nzira kandi atari ho bateze bajya, cyangwa imodoka igahagarara yinjiza umugenzi, akimara kwinjira igahita ihaguruka umugenzi ataricara, cyangwa yahagarara ngo umugenzi asohoke igahaguruka ataragera hasi neza bikaba byatera impanuka.

Angelique Uwineza umugenzi wari mu modoka iva i Nyamata ijya i Nyanza, aragira ati “Njyewe rwose mu cyumweru gishize baradutwaye bageze i Gahanga badusohora mu modoka ngo tuvemo RURA yabakaranye! Tuvamo tuzi ko baduha indi modoka iri i nyuma, ariko birangira bakase bigendeye! Nahamagaye za nomero z’Urwego Ngenzuramikorere, RURA (Rwanda Utilities Regulatory Authority) banga kunyitaba. Gutegereza imodoka itugeza i Nyanza byabaye ikibazo kandi twaritegeye.”

Nsabimana Emmanuel we agira ati “Izi modoka rwose nta kinyabupfura zigira! Ntizikangwa ngo zitwaye umwana cyangwa umukecuru, zihita zihaguruka. Icyo baba bishakira ni amafaranga gusa! Wakubita umutwe ku ntebe winjira, wakwitura hasi usohoka, ibyo ntibibareba upfa kuba wabishyuye gusa!”

Si ibyo gusa kandi, hari n’abandi banenga umubyigano uba mu modoka zikorera mu Mujyi wa Kigali, kuko hari igihe zipakira abagenzi benshi zigakabya, zigakoresha umuvuduko mwinshi ku buryo iyo bibaye ngombwa ko zifata feri bitunguranye bihungabanya abagenzi cyane cyane abagenda bahagaze.

Umubyigano ukabije muri bisi zitwara abagenzi waramenyerewe
Umubyigano ukabije muri bisi zitwara abagenzi waramenyerewe

Dukundane Violette yagize ati “Umubyigano wo muri KBS wo ni agahebuzo! Uzi ko hari igihe badupakira mukagenda mwenda kubura umwuka? Ubanza nta mubare ntarengwa biriya bimodoka bigira. Noneho kandi ntibinamenya ko bitwara abantu benshi kandi bafite ibibazo bitandukanye, bakiruka bagera aho gufata feri mukenda gukuka amenyo, abandi mukagwirirana!”

Ku ruhande rw’abashoferi ho, abaganiriye na Kigali Today bagaragaza ko serivise mbi ziboneka mu modoka na bo bazinenga, ariko bakavuga ko ahanini bikorwa n’abantu bakora amakosa babizi kandi bagashaka kwirwanaho bihishira.

Umushoferi witwa Kalisa yagize ati “Nk’abo bahaguruka biruka baba bagira ngo batanguranwe abagenzi. Ariko nk’usiga abagenzi ku nzira we ni amahano aba akoze! Kuko iyo aba atwaye abagenzi basobanutse bari kumuhanisha cyane! Ashobora kuba nta byangombwa yari afite kandi birahanirwa.”

Akomeza avuga ko nubwo hari amakosa abashoferi bakora bagatanga serivisi mbi, hari n’ayo abagenzi bakora, baba abayakorera shoferi cyangwa bakayakorera bagenzi babo mu modoka.

Ati “Si abashoferi gusa kandi bakora amakosa, kuko hari nk’abagenzi baza mu modoka,ukabasaba guha umwanya umuntu ushaje, utwite, ufite umwana cyangwa ufite ubumuga bakakureba bakakwihorera. Cyangwa bakwinjira imyanya yo kwicara yashize, bagahagarara mu muryango kandi ari ho abaza baca. Wababwira kwigira inyuma bakakubwira nabi.”

Umuvugizi wa RURA, Anthony Kulamba, agaragaza ko kwakira neza abantu (customer care) mu modoka zitwara abagenzi ari ikibazo, ariko ko bagiye kugihagurukira cyane, babinyujije mu biganiro bagiye gutanga, kugenzura cyane imodoka zitanga serivisi zitanoze, n’ibindi.

Ati “Biracyarimo ikibazo, ariko turimo turaganira n’abashinzwe amabisi na ba nyiri imodoka zitwara abagenzi, kandi tugiye gukora inama nyinshi tuvugana uburyo bakangurira abakozi babo gutanga serivisi zinoze, kuko gutanga serivisi nziza bikwiye kugera ku rwego rushimishije, natwe turakangurira abakozi bacu bagenzura barusheho kuyigenzura, kandi turi guhana amabisi usanga afite isuku nke.”

Kulamba akomeza agira ati “Abatwara amabisi bakwiye kugira n’umuco mwiza wo gusuhuza abagenzi,bakabifuriza urugendo rwiza. Ikindi ni ukudatinza abagenzi.”

Arongera ati “Nshimira abagenzi bamwe na bamwe baduhamagara bakatubwira amakuru y’ibitagenda neza, kuko kirazira ko shoferi atsimbura imodoka umugenzi ataritegura neza. Nibutse kandi abagenzi ko ari bo bafite uruhare runini mu kutubwira ibibakorerwa kuko twiteguye kubakemurira ibibazo.”

Kuba nimero ya RURA yanditse ku modoka hari igihe itaboneka, yavuze ko biterwa n’uko iriya nimero ikoreshwa mu maserivise atandukanye kandi ihamagarwa cyane.

Ati “Iriya nimero ikoreshwa n’abantu benshi cyane. Ni yo mpamvu tubaha nyinshi n’iyanjye irimo, kuko igihe cyose wampamagarira nakwitaba.”

Imodoka za KBS mbere zatwaraga abantu 60, ubu zifite ubwishingizi bwo gutwara abantu 71 barimo umushoferi n’uwo bafatanyije. Ni mu gihe iyo ugiriye ikibazo mu gutwara ibintu n’abantu, uhamagara nimero ya RURA itishyurwa ya 3988, iba iri mu modoka, ukababwira nimero (Plaque) y’icyo kinyabiziga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Sha muzadusabire intumwa za rubanda zitege bus wenda zamenya uko abo bavugira babayeho

Njangwe yanditse ku itariki ya: 17-07-2019  →  Musubize

ZIRIYA NIZICYAMA NTACYO BARENZAHO, BAZIBYIGANA NIBASHAKE BAZAPFE!!! MUZABONE ABANDI BAFITE IZINGANA KURIYA BATINYUKA KUZIPAKIRA UKO BIBONEYE NTIBAFUNGWE!!! UDAFITE IYAWE, UKABA UTARANAKOREYE ICYAMA NGUTANGE IMISANZU KARE UZAZIBYIGANIRAMO USHAKE UHERE UMWUKA CG UZAGEGE UGENDA NIBIRENGE BYAWE!!!!!!!!!1

francois yanditse ku itariki ya: 15-07-2019  →  Musubize

Ndabashimira kubwiyi nkuru gusa mwibutse rura ko imodoka zirwara abagenzi kimironko-kicukiro , kimironko -gikondo za company ntavuze ifite amabara yiganjemo icyenda gusa numutuku cg oranje zishaje cyane zitagikwiye gutwara abantu baba nyakigali plz mujye mutwubaha munubahe amafranga yacu.
Ikindi niba bino bi buss binini bigira speed governor sinzi rura igenzure neza

Ishimwe yanditse ku itariki ya: 15-07-2019  →  Musubize

BUS zacu zidutwara ,haracyarimo urugendo rurerure cyane ngo zikore neza , Uvugana na chauffeur akakubwira nabi ,nta kindi wakora uba wishyuye . za YUTONG ( REKIMITETO) zo ntizijya zuzura , Bapakira nkupakira IMYAKA , 4G Nayo bajya bavuga kugirango uzayisange muli Bus ni tombola ,.......Haracyari urugendo rurerure cyane

Paul yanditse ku itariki ya: 14-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka